Gen Fred Ibingira, Lt Gen Charles Muhire batawe muri yombi.

Yanditswe na Ben Barugahare

Byagizwe ibanga rikomeye, ariko aba General mu Rwanda baracyafungwa bafungurwa ubutitsa nk’amapata y’inzugi, bigacecekwa cyangwa se bikamenyekana, ariko impamvu nyamukuru zikagirwa ibanga.

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Gen Fred Ibingira, Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara yatawe muri yombi tariki ya 07 Mata 2021, naho Lt Gen Charles Muhire we agatabwa muri yombi kuwa 24 Mata 2021.

Aba bombi Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Coleonel Ronald Rwivanga avuga ko batawe muri yombi bazira kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kandi ko igihe bazamara bafuznwe kizagenwa n’inzego nkuru.

Iyi mpamvu yatanzwe Lt Colonel Rwivanga ayisobanura ashingiye ku kuba ngo Ubuyobozi bw’Ingabo bufatira ibihano bya discipline abasirikare barenze ku amategeko cyangwa amabwiriza yashyizweho, ibi bihano kandi bigafatirwa umusirikare uri mu kazi cyangwa se uwakavuyemo.

Amakuru aturuka i Kigali ahamya ko Gen Ibingira yatashye ubukwe bwo Gusaba no Gukwa kuwa 04/04/2021 i Butare mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, bikamenyekana nyuma y’iminsi itatu, ari nabwo yahise ajyanwa muri Gereza ya Gisirikare (itavugwa izina) ku itariki ya 07/04/2021.  Ikosa afite rikaba ko yitabiriye gahunda itemewe muri ibi bihe byo kwirinda covid 19, kuko mu bijyane n’ubukwe umuhango wo gusaba no gukwa n’uwo kwiyakira itemewe, hemewe gusa gusezerana mu murenge no mu rusengero, nabwo bikitabirwa n’abantu mbarwa.

Gen Muhire Charles we yatawe muri yombi ubwo yasangiraga ikirahuri n’abandi bantu 33 mu mujyi wa Kigali ahitwa Pegase Resort. Abasivile bafatanywe na Gen. Muhire n’abandi bafashwe mu Gusaba no Gukwa Gen Ibingira yitabiriye, bo baje kurekurwa nyuma yo kwishyura amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko hari abapolisi bakuru babiri nabo batawe muri yombi bazira ko bamenye iri kosa rya Gen Ibingira bakariceceka. Abo ni ukuriye Polisi mu Ntara y’Amajyepfo RPC CSP Francis Muheto, n’ukuriye Polisi mu Karere ka Huye DPC SSP Gaston Karagire.

Amakuru ataremezwa neza avuga ko Gen Ibingira amaze iminsi atarebwa neza na Leta ya Kagame, nyuma y’aho bimenyekaniye ko yagiranye inama y’ibanga n’abari mu cyiswe “Silent Force”, umutwe utagaragara wiganjemo abahoze ari abasirikare bakuru bicajwe ku gatebe imburagihe, abahimbiwe uburwayi bwatumye bavanwa mu gisirikare, n’abandi bagiye birukanwa ku mpamvu ziswe kutanoza inshingano, hafi y’aba bose bagize Silent Force bakaba abaturutse mu gihugu cya Uganda. Lt Gen Muhire we, asanzwe azwi nk’umwe mu bikomerezw aby’iyi “Silent Force”.

Abakora isesengura ku bibera mu Rwanda basing uretse iki gikorwa cyo kwiyenza kuri aba basirikare bakuru cyakozwe na Perezida Kagame (Wagaragaye i Gako mu isozwa ry’amasomo ry’abasirikare atambaye agapfukamunwa), bimaze kugaragara ko Perezida Kagame ashaka kwigira igihangange mu kurwanya icyorezo cya Covid19 dore ko adasiba mu manama akoreshwa mu rwego rw’isi kuri icyo cyorezo hakoreshejwe ikoranabuhanga (video conference) bikanibutsa Abanyarwanda ibyemezo bya hato na hato bimeze nko kwisanisha n’ibihugu byateye imbere mu majyambere byo ku mugabane w’uburayi n’Amerika, haraba Hari ababibona neo gushaka amanota meza ngo bivemo imfashanyo ndetse n’ibyubahiro dore ko atari ibanga ko umukuru w’umuryango ushinzwe ubuzima kw’isi (OMS) umunyetiyopiya Tedros Adhanom Ghebreyesus ari inshuti magara ya Perezida Kagame.