Kuki Kabuga ahatirwa gukomeza kunganirwa na Me Emmanuel Altit ?

Félicien Kabuga

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Urukiko rw’urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n’Urukiko rwa Arusha rwavuniye ibiti mu matwi rwanga ubusabe bwa Kabuga n’umuryango we ndetse n’ubwa Me Emmanuel Altit bwo kuva muri uru rubanza.

Mu nama ntegura rubanza yabaye tariki ya 08/10/2021  i La Haye mu Buholandi ku ishami ry’urukiko mpuzamahaga rwa Arusha, Umucamanza Iain Bonomy, yatangiye abaza Kabuga Félicien w’imyaka 88 ibibazo bitandukanye undi ntagire icyo amusubiza, ubundi akanyuzamo agasubiza mu ijwi rifite intege nke.

Nyuma yo kumubaza ibibazo bitandukanye undi akaryumaho, Umucamanza yabajije Kabuga amazina ye, aramusubiza ati “Amazina yanjye ni Kabuga Felesiyani.” Perezida ati “Urakoze nshimishijwe n’uko uhari ukurikiranye iri buranisha, icyo ngusaba ni ugusubiza ibibazo byose mu gihe mbikubajije.”

“Sinshaka ko Altit akomeza kunyunganira”

Umucamanza Iain Bonomy yabajije Kabuga ati “Ndagirango umbwire niba hari ibibazo ufite ushaka kugeza kuri uru rugereko uyu munsi, niba hari ibibazo by’uburyo ufunzemo, uburyo bakuvuza cyangwa ibibazo ibyo aribyo byose wifuza kugeza kuri uru rugereko.”

Kabuga mu ijwi rituje kandi mu magambo macye ati “Sinshaka ko Altit akomeza kunyunganira.”

Umucamanza yahise amusubiza ko ku bijyanye na gahunda y’uwo munsi Altit akomeza akazi ke. Ati ‘Niwe washyizweho kandi nkurikije uko urugereko rubibona akunganira neza.”

Me Emmanuel Altit ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ko kubyo umukiliya we yavuze, yaravuze ati “Nyakubahwa perezida ntabwo iriya ngingo yoroshye kugirango ngire icyo nyivugaho, ariko nk’uko mubizi twasabye kuva muri uru rubanza kandi ni ibintu twavuze ku mugaragaro.”

Yongeyeho ati: “Ubwunganizi bukora uko bushoboye kugirango bwunganire Kabuga neza turitanga dukoresha imbaraga nyinshi, ikipe y’ubwunganizi ikora ibishoboka byose kandi ikora kinyamwuga.”

Ibi byahise bishimangirwa n’umucamanza Iain Bonomy, asaba bwana Kabuga gukorana neza n’umwunganizi we kandi akamworohereza mu kazi.

Inteko yahise ijya mu muhezo, igarutse, umucamanza abwira Kabuga ko ubwo bari mu muhezo, umwunganizi we yabijeje ko azakomeza gukora ibishoboka byose kugirango amuhe inyandiko azaba ateganya gushyikiriza abacamanza.

Kandi ko nta mpamvu babonye ifatika yatuma ahindura ikipe y’abamwunganira bamusaba gukomeza gukorana nayo mu bwumvikane kuko biri mu nyungu ze.

Umuryango wa Kabuga wasabye ko ahabwa umwunganizi yizeye

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe mu izina ry’umuryango n’umuhungu wa Kabuga Donatien Nshimyumuremyi, basabye urukiko ko Bwana Altit akurwaho kubera ko yanze kubaha amakuru ajyanye na Kabuga n’uburyo ateganya gukoresha mu kumwunganira.

Icyo gihe, Altit yavuze ko Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n’abo mu muryango we “binyuranyije n’amabwiriza y’ibanga” ry’umwuga, nk’uko bivugwa n’inyandiko y’urukiko.

Hagati aho ariko, Bwana Altit yandikiye urukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n’uwo yunganira n’umuryango we, nk’uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.

Urukiko rwabaye ibamba maze Inteko y’abacamanza batatu – Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, baburanisha uru rubanza, yasaba Altit gukora ibishoboka hakagaruka icyizere hagati ye n’umukiriya we maze agakomeza akazi.