Ubusabe bw’Inteko ya EU bwo gufungura Rusesabagina, Kigali yabyise ‘Urusaku’

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Abagize Inteko nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ‘EU’ baraye basabye Leta ya Kigali gufungura Bwana Paul Rusesabagina akajya mu Bubiligi, ibi, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yabyise ‘urusaku’ no ‘kwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda’.

Mu nkuru twabagejejeho tariki 7/10/2021 ifite umutwe ugira uti “Inteko Ishinga Amategeko ya EU yasabye u Rwanda kurekura Rusasabagina vuba na bwangu” Aba badepite bavuze ko ‘bamaganye urubanza rwaciriwe Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda, isaba umuryango w’ibyo bihugu gushyira igitutu ku Rwanda ngo arekurwe.”

Umudepite w’Ububiligi wari uri muri iyo nteko, Kathleen Van Brempt, yavuze ati “Paul Rusesabagina ni umuturage w’Uburayi kandi ni inshingano zacu kurengera uburenganzira bw’ibanze. Uburenganzira bwahonyowe n’abategetsi mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Leta ya Kigali yabiteye utwatsi

Martin Ngoga wahoze ari umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yanditse kuri Twitter asubiza Depite Kathleen Van Brempt ati “…Bitari mu buryo kuba abagizweho ingaruka [n’ibitero bya FLN] badafite umwanya mu byo uvuga n’ibyo wemera.”

Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, nawe abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko hari ibyo iyo nteko ishingamategeko ya EU yirengagije ubwayo kandi biri mu mwanzuro wayo.

Ati “…Urusaku rw’Abadepite bagerageza kwivanga mu gihano giherutse gukatirwa Rusesabagina na bagenzi be 20 bo mu mutwe wa FLN[…] ko ntacyo muvuga ku basangirangendo ba Rusesabagina? Nta rukundo aba badepite bafitiye abandi 20 bo mu mutwe wa FLN bakatiwe?[…] ibi ni ukwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda.”

Ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu mu Rwanda, Stéphanie Nyombayire abicishije ku rubuga rwa twitter we yagize ati: “Gutunga urwandiko rw’inzira rw’abanyaburayi ntibikivuze ubudahangarwa mu kwica abaturage bacu. Ntirunatanga uburenganzira bwo gutegeka icyo butabera ari cyo (Kandi munakomeza gucumbikira abakoze Genocide n’ababakomokaho). Mwakwigumanira urukumbuzi mufitiye ibihe by’ubukoloni mu mitekerereze yanyu yuje kwiyerurutsa.”

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame akoresheje nawe urubuga rwa twitter yagize ati: “ntabwo tukiri mu 1884”. Bishatse kuvuga ko yibutsaga igihe ibihugu by’i Burayi byigabanyaga Afrika mu nama yabereye i Berlin.

U Rwanda rwaba rugiye kwamburwa imfashanyo?

Mu busabe bw’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yanasabye inama iyoboye EU kongera gusuzuma byimbitse imfashanyo iri shyirahamwe riha leta y’u Rwanda n’izindi nzego z’icyo gihugu, kugirango ntihabe gushidikanya ku bijyanye no gushyira mu bikorwa kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kandi, hakarebwa niba iyo mfashanyo idakoreshwa mu bikorwa bibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana, ubwisanzure bwa politike, iyubahirizwa ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko hamwe n’amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu za politike.