Felisiyani Kabuga ntagikurikiranywe ku cyaha cyo gutumiza imihoro mu mahanga.

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Abakurikiranye imanza zaberaga i Arusha ziregwamo abakekwagaho gukora Jenoside y’1994; bazi neza ukuntu abagizwe abere, barengewe ahanini n’ibirego by’ibifitirano, ndetse n’abatangabuhamya batojwe ibyo bazavuga! Hari aho koko abatangabuhamya babaga baritoje neza ibyo bazashinja, ndetse n’ibimenyetso bishingiye ku buhamya byaratekinetswe neza! Hakaba ariko n’ahandi umuburanyi yagiraga amahirwe yo gushinjwa n’uwatojwe nabi, maze bikamuviramo kugirwa umwere, cyangwa gufungwa igihe kigufi. 

Ibi rero ni nabyo bitangiye guca amarenga mu rubanza rw’umunyemari Felisiyani KABUGA, ufungiye i LA HAYE mu Buholandi. Ikirego cyo gutumiza imihoro mu mahanga, ngo izifashishwe mu gukora Jenoside cyavanweho! Nk’uko biherutse gutangazwa na Bwana Serge BRAMMERTZ, Umushinjacyaha mukuru w’urwego rwasigariyeho Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT); ngo kuba inyandiko z’ibirego bisaba guta muri yombi KABUGA zari zimaze igihe, bituma ibirego bimwe na bimwe bitangiye gukurwaho!

Gukuraho ikirego ku ngingo gusa yo kuba inyandiko z’ibirego bisaba itabwa muri yombi rya KABUGA zimaze igihe !?

Iki kinyoma cyo kiranyagisha ! Ni nka kirya Muhanuka, umuhungu wa Semuhanuka yiyamiriye ko yinanuye agakubita umutwe ku ijuru ! Igihe cyose inyandiko z’ibirego zamara; ntibyazatuma ibirego bimwe na bimwe byazagenda bita agaciro ! Ahubwo mu kuri kw’impamo; Serge BRAMMERTZ yakabaye yarisobanuye ko nyuma yo gushishoza, baje gusanga icyo kirego nta shingiro gifite ! Na none kandi, yakabaye ashikama agashishoza by’ukuri, kubera ko amaherezo ashobora kuzatungurwa n’uko hafi mu birego byose bisigaye; bishobora kuba bihuje inenge n’icyakuweho!

Nk’uko ikinyamakuru gikorera kuri murandasi igihe.com, nacyo cyabisamiye hejuru; cyanavuze ko Umukobwa wa KABUGA, Winnie MUSABEYEZU yibwiriye Dafroza GAUTHIER ati “Uziko ari njye wari ufite iduka i Kigali ryacuruzaga imihoro?” Ngo yakomeje avuga ko ubwo bucuruzi bwari bugenewe ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi aho kuba ubwicanyi, ko inkuru z’uko Kabuga yakwirakwije imihoro ku Nterahamwe mbere y’ubwicanyi atari ukuri.. Uyu Dafroza amenyereweho kwisiringa mu manza za Jenoside i Paris mu Bufaransa, we n’umugabo we  mu muryango bashingiye guhiga abakekwaho gukora Jenoside; umurimo Prezida KAGAME ubwe, yanabambikiye imidari y’indashyikirwa.

Bimwe mu birego bisigaye nabyo bishobora kuzatamaza Kigali !

Gutumiza imihoro yo gukora Jenoside, byashinjwaga KABUGA nabyo byari ikirego cy’igifitirano. Uretse no kuba atari we wenyine watumizaga imihoro hanze; gusa mu Rwanda rwari rutuwe n’abahinzi hejuru ya 90%; nta rugo rwari rubuze umuhoro, ku buryo byakumvikana ko, hajyaga gukenerwa imihoro y’inyongera ngo iyo Jenoside bavuga ko yateguwe ibashe kujya mu bikorwa (n’ubwo mu manza z’i Arusha byarangiye nta kimenyetso gifatika ko iyo Jenoside yateguwe mbere yayo)! Ahubwo iyo ushishoje neza usanga iki kibazo cy’imihoro cyari gishingiye kuri ya myumvire y’urukozasoni, ko “Umuhutu wese wari mu Rwanda muri 94 yakoze Jenoside.” Mu by’ukuri Jenoside yakozwe n’umubare muto cyane w’abanyarwanda, abajyaga muri ibyo bikorwa bari bihariye, mu gihe abandi bo bari bihishe, ibirimo kuba byabarenze ! Yewe n’abashiritse ubwoba bagashungera, nta ntwaro bajyaga kwitwaza!

Mu birego bisigaye harimo nko : “Gutwara no gukwirakwiza  imihoro mu bice bitandukanye bya Kigali, no mu zindi Prefegitura nka Gisenyi na Kibuye!” Iki kirego nacyo kiracyari muri ya myumvire y’urukozasoni ko Jenoside yakozwe n’abahutu bose ! Nta muntu wari kubyuka mu rugo iwe azi ko agiye gutemagurira abantu akarengane, ngo abure aho akura umuhoro; kubera ko Jenoside yakozwe n’abantu bake cyane, bari bihariye kandi bafite icyo bahuriraho! N’uwari kuwubura by’ubukene wenda, yajyaga kuwuhabwa na mugenzi we bahuje umugambi, kubera ko urugo rw’umunyarwanda ntirwashoboraga no kubamo umuhoro umwe. Uwari kubura umuhoro yaramukiye kwica, yajyaga kuwutira abeshya ko agiye mu mirimo isanzwe, cyangwa se akawaka ku gitugu, utari bujye muri icyo gikorwa cyo kwica inzirakarengane. Gupakiza imodoka imihoro, byajyaga kuba ari igikorwa cy’ubwenge buke, kidafite n’umumaro; naba wenda n’iyo bavuga imbunda n’amasasu kuko byo nta muntu wari ubitunze ku giti cye!

Gukoresha RTLM mu buryo bugamije gushimangira, urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya abatutsi.” Nta mbwirwaruhame n’imwe izwi ya KABUGA ikangurira abantu gukora Jenoside cyangwa se kugira urundi rwango rushingiye ku moko. Icyo baheraho bagereka uru rusyo kuri KABUGA ni ukuba yari umwe mu banyamigabane ba RTLM; nyamara mu nama zahuje aba banyamigabane, intego z’iki gitangazamakuru zikaba zari zihabanye cyane n’umurongo cyaje guhabwa n’abayobozi bacyo ! Aba banyamigabane barimo intiti nyinshi mu by’itangazamakuru, n’ubundi bumenyi buhambaye, KABUGA w’umushoramari gusa atari afite. Si we wajyaga gufata iya mbere ngo yigire bamenya, ahagarike igitangazamakuru kitari icye ku giti cye, atari nawe nyir’umushinga; byongeye mu bihe byari bigoye aho urwikekwe rwashoboraga gutuma, ushyira ubuzima mu kaga. Iki cyaha rero ni icya nyirarureshwa; kubera ko n’abandi banyamigabane ba RTLM, nk’uwahoze ari Umutoza w’Intore Boniface RUCAGU, baganje i Kigali, ntawabakurikiranyeho iki cyaha!

“Gufasha no koshya interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.” Ntiwafasha ngo unoshye abantu muticaye hamwe nabo ! Nk’uko byagiye bita ku w’amazi abatangabuhamya batojwe i Arusha; umugabo nka KABUGA, umushoramari uri muri rwinshi, ushobora no kubura umwanya wo kwegera umuryango we, si we wajyaga kubona umwanya wo kujya mu nama z’ubwicanyi ! Bamwe mu bagizwe abere i Arusha, byagaragaye ko amatariki amwe n’amwe bababeshyeraga kuba mu manama runaka, i Bunaka, mu bikorwa bifitanye isano na Jenoside; mu gihe batangaga ibihamya ko ayo matariki babaga bari ahandi. Niba Kigali yarakoze amakosa yo gutoza nabi abatangabuhamya ku rugero rwo kutamenya ingendo z’umunyapolitiki wo ku rwego rwa Ministiri; bishobora kutazayorohera, kumenya neza aho umunyemari wikorera, yajyaga kuba ari mu bihe bitandukanye! 

Afatanyije n’abandi bantu, Kabuga yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.” Iki kirego nacyo gishingiye ku nkunga y’umutekano yakwaga abanyarwanda bose, abanyemari bakayitanga by’umwihariko! Iyi nkunga nta munyemari n’umwe wakoreraga mu Rwanda, wahirahira ngo avuge ko atayitanzeho! Yewe n’abatangaga imisanzu itubutse yo gufasha Inkotanyi; barahindukiraga bagatanga inkunga y’umutekano kuri Leta yariho icyo gihe. Kutabigira byabaga bisobanuye kuba uri icyitso cy’umwanzi; bisobanuye ko buri wese yayatangaga ku neza yo kubahiriza amabwiriza ya Leta yariho. Iyi nkunga yari iyo gufasha igihugu kiri mu ntambara ! Haramutse harabayeho ko amafaranga yakusanyijwe, yaje gutera inkunga ibikorwa bya Jenoside; ibyo byabazwa abayicungaga, ntibyabazwa abayitanze. Nta bushobozi bwo gukurikirana uko iriya nkunga ikoreshwa  uwayitanze yajyaga kugira, na cyane ko ibigendanye n’umutekano ari ibanga ritari irya buri umwe!

Ibi birego byose turondoye haruguru aho, biragaragara ko nabyo ubwabyo babisigarijemo ubusa; igihe ni umucamanza, turindire imikirize y’urubanza ko izagusha mu nyota ya Kigali!