KUWA 28 WERURWE 2021 HABA HARI IKINDI GITERO FLN YAGABYE NYARUGURU !!

Amwe mu mafoto yerekana abasirikare ba FLN arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Nk’uko byemezwa ku mbuga nkoranyambaga,  n’ibinyamakuru bikorera kuri murandasi; ngo kuwa 28 Werurwe 2021, FLN yaba yarongeye gutungura RDF muri Nyaruguru. Ni ahagana mu ma saa kumi n’imwe n’iminota makumyabiri (17:20), na none mu ntara y’AMAJYEPFO, Akarere ka NYARUGURU, Umurenge wa RUHERU, Akagari ka Ruhinga. Imirwano ibarirwa igihe kigera ku minota mirongo ine; yaba yaranumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu n’imbunda ziremereye.

Ibi bikaba bisobanuye ko mu kwezi kumwe gusa kwa Werurwe i NYARUGURU, haba hagabwe ibitero bigera kuri bine byose; kubera ko iki cyaba kije gikurikira ibyo kuwa 12,17 na 21 Werurwe uyu mwaka.

Abantu begereye FLN, ndetse biciye no mu binyamakuru biyibogamiyeho, bakaba bamaze iminsi bahamya ko FLN yariye karungu muri iyi minsi! Aha ngo ikaba inizeza Abanyarwanda ko izahagarika imirwano gusa ari uko Leta ya KIGALI, yemeye ibiganiro n’abatavuga rumwe nayo, ndetse n’abayirwanya bose! Ibitari ibyo, bakaba biyemeje kurwana umuhenerezo mpaka ku ntsinzi, bahiritse Leta ya Kigali, iyobowe na Prezida KAGAME.

Ikidasanzwe ni uko u Rwanda rwo ntacyo rutangaza kuri ibi bitero, byigambwa na FLN! FLN yo ivuga ko ubu noneho, amakamyo y’abavuye ku rugerero bamenyerewe ku kazina k’ “ABADEMOB” yaba ari koherezwa muri NYARUGURU ku bwinshi; mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu RDF. Ku ruhande rwa RDF ngo haba haguye abasirikali 3 n’inkomere nyinshi; mu gihe FLN bo ngo nta n’uwakomeretse!

Bimwe mu bikoresho abari hafi ya FLN bavuga ko byatswe RDF

Amakuru ku bijyanye n’ibi bitero bya FLN, kandi arakomeza anahwihwisa ko KIGALI yaba iri ku gitutu cy’ibihugu bimwe by’ibihangange ku bigendanye n’umutekano mucye mu Intara y’AMAJYEPFO. Ngo ibi bikaba bishingiye ku mashusho y’ibyogajuru bya bimwe muri ibyo bihugu, yabigaragarije ko i NYARUGURU hakomeje kubera imirwano, n’ubwo KIGALI iruca ikarumira.

Mu muco wa Leta ya KIGALI, kirazira gupfa gutangaza inkuru zirebanye n’umutekano, utahawe amakuru n’inzego z’umutekano. Ibi bikaba bisobanuye ko igitangazamakuru cyahirahira, gutanganza ku nkuru zirebanye n’umutekano, cyane cyane nk’iby’ibitero by’intambara, cyahura n’akaga; kubera ko amabwiriza yamaze guhabwa ibitangazamakuru byose ko ikizagwa muri uwo mutego kizafatirwa ibihano bikakaye.

Na none abanyamakuru bakorera ibinyamakuru by’imbere mu gihugu cy’u Rwanda cyangwa se ibitangazamakuru mpuzamahanga bihagarariwe mu Rwanda; ntibahwema kwinubira ko kubona amakuru mu Rwanda nabyo bitoroshye! Ngo akenshi iyo uhamagaye umuyobozi wakayaguhaye, agusubiza ko nta makuru aramushyikaho, ngo ko aho azamushyikiraho azakumenyesha. Abanyamakuru bategereza ya makuru bagaheba, bakomeza guhamagara wa murongo, bagasanga wavuyeho ! Izindi mbogamizi ku banyamakuru bakorera mu Rwanda cyangwa se abakorera hanze yarwo bifuza amakuru ku bayobozi bo mu Rwanda bahura nazo; ni uguhamagara abayobozi bakayabahaye, cyangwa bakabashaka mu bundi buryo bwo guhanahana ubutumwa, maze ubutumwa bwabo bugashyika, ariko bagategereza igisubizo bagaheba.

Bikaba bivuze ko uretse nyuma y’itangazo rya Polisi cyangwa se RDF; nta kinyamakuru cyo mu Rwanda; cyatangaza ibigendanye n’umutekano ku rwego rw’imirwano ihanganishije inzego z’umutekano! Na rwa rwego rushinzwe ibitangazamakuru n’abanyamakuru rufatira ibyemezo birimo guhamagaza umunyamakuru no kumugenera ibihano mu gihe yarenze kuri aya mabwiriza. Igitangazamakuru cyarenze kuri aya mabwiriza cyo, kibasha no guhagarikwa by’igihe runaka, byaba akamenyero kikanahagarikwa burundu.

Mu Rwanda kandi, gutangaza amakuru agendanye n’umutekano ku rugero rw’intambara yahanganishije inzego z’umutekano, utabihaweho amakuru n’izo nzego ; bifatwa nko gukwiza amakuru y’impuha! Uwabitangaje akaba yatumirwa na RIB (Rwanda Investigation Bureau), cya kigo gishinzwe iperereza mu Rwanda! Iyo iki cyaha cyo gukwiza impuha kiguhamye, ibihano biremereye nabyo biba byagwira umunyamakuru, harimo no kuba umurimo we wahatesekarira, bitabujije n’igitangazamakuru cye guhungabana!