FPR nimwiyahure imfubyi zanyu tuzazirera

Thomas Sankara Habyarimana

Narabibabwiye mu myaka 18 ishize n’ubu mbisubiyemo, “imfubyi zanyu tuzazirera nubwo mwibagiwe iz’abandi.” Icyo muharanira nimumara kukigeraho twe ntituzajya mu mazimwe, tuzaba turera imfubyi zanyu ni yo mpamvu mbibabwiye mugihari kandi uvuze ko Nyirurugo apfuye si we uba amwishe!

Mugende rwiza ariko mumenye ko kwiyahura ari icyaha nubwo ku rundi ruhande ari byiza ko namwe mugira icyo mumarira FPR, mukajyana nayo, ikagenda nk’umutabazi.

Abayikoreye bakorera igihugu benshi ntibakiriho kuko mutatumye babaho na bacye bariho mwabagize imbwa barabagize abagabo, nabo baremera ngo babone bwacya, abandi mwabasize amaraso, mubagira abicanyi bitari mu muco wabo.

Abandi mwabigije kure y’imbehe, murya bareba nti mubahe, bamwe mubanyaga inyana mukababohesha ibiziriko byazo. Ababateye inkunga urugamba ruri mu mahina mwabihenuyeho ngo bwa bugwari bwanyu butagaragara! Nyamara uwica u Rwanda ntarwambara umugoma.

Umuntu umwe n’agaco k’abantu bacye nabo batagira ubwenge, bishyira mu mwanya w’Abanyarwanda twese, bakatwitirira ibyo tutemera, bakigira u Rwanda bonyine twe tutarimo, batubara nkaho tutabaho, mw’isambu ya ba Data na ba Sogokuru, mu urugaga rw’Inyabutatu nyarwanda mu ubutaka twabumbwemo!

Mukaduheza, mukaduharika, mukaduhimbira. Mukatuzengereza, mukatuzerereza, mukatuzinzika, mukatuzungura! Ubwo se mwumvaga bitazagira iherezo? Koko umupfapfa ajya yibwira ngo “nta Mana iriho!”

H.Thomas Sankara