Prof Anastase Shyaka utekinikira FPR Se na Sewabo bari baguye mu buroko habura gato!

Prof. Shyaka Anastase ni Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (Rwanda Governance Board). Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu bya Politiki, akagira n’impamyabushobozi ihanitse mu bya tekiniki. Arubatse, afite umugore n’abana batatu

Uyu mugabo n’ubwo tutashidikanya ko ari umunyabwenge bwa bundi biga mu mashuri ariko umuntu yakwibaza impamvu yitandukanya n’ubwenge maze akaba ariwe usa nk’uri imbere mu guhuza ibikorwa by’itekinika rigamije kwimika Paul Kagame nk’umwami w’u Rwanda.

Nta gihe gishize se na sewabo ba Anastase Shyaka barekuwe nyuma yo gufungwa igihe kitari gito bashinjwa Genocide, hari amakuru yemeza ko baziraga akarengane n’inzangano harimo no kugirana ubucuti n’abantu bari bakomeye mu butegetsi bwa Perezida Habyalimana, nka ba Col Aloys Nsekarije n’abandi…

Bivugwa ko mu ntambara ya 1990, nyina wa Shyaka w’umuhimakazi yahungiye i Bugande naho ise agasigara mu Rwanda aho bari batuye mu Mutara.

Mu minsi yashize igihe Guverinoma yahindurwaga Ministre James Musoni wishakiraga kujya muri Ministeri y’ibikorwa-remezo kuko ari yo irimo agafaranga yifuzaga ko Prof Shyaka amusimbura muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ariko Tito Rutaremara na Francois Ngarambe (umunyamabanga mukuru wa FPR) barabyanze kubera impamvu z’ubwoko ndetse bahitamo Francis Kaboneka wari umaze iminsi akorana na Francois Ngarambe mu bunyamabanga bwa FPR.

Biravugwa ko Prof Shyaka narangiza iki kivi cyo gutekinika arimo ashobora guhembwa umwanya wa politiki wisumbuyeho muri Guverinoma cyangwa muri Sena kuko ngo yagaragaje kubaha no kutazuyaza gukora ibyo ategetswe byose.

Si Prof Shyaka wenyine kuko hari benshi urugero twatanga rundi ni Minisitiri w’Urubyiruko Jean Philbert Nsengimana, mu 2002 se wa Ministre Nsengimana akaba yaraguye muri Gereza ku Kibuye aho yari afungiye aregwa icyaha cya Genocide.

N'ubwo Ministre Nsengimana avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje harimo urupfu rwa Se ntabwo bimubuza kubyina Kamucerenge yishimira imbehe bamutije nk'inshumbusho!
N’ubwo Ministre Nsengimana avuga ko kimwe mu bintu byamubabaje cyane harimo urupfu rwa Se ntabwo bimubuza kubyina Kamucerenge yishimira imbehe bamutije nk’inshumbusho!

Email: [email protected]