FPR noneho iherutse gukuraho agahu umunsi w'ubwigenge ikawusimbuza umunsi wo kwita amazina Ingagi z'abana: JMV Minani

Mu ntambara yatangiye tariki ya 1/10/1990 yashojwe na FPR-Inkotanyi nicyo cyago cya mbere u Rwanda n’Akarere kacu k’ibiyaga binini twagushije. Ku munsi wa mbere w’urugamba no mu minsi yakurikiyeho FPR yaranzwe no gusogota gukubita udufuni no kurasa Abenegihugu basanzwe.

Uyu umugambi mubisha wateguriwe mu gihugu cya Uganda kibifashijwemo n’ibihangange kw’isi. Icyahise kigaragara ni uko uwo mushinga-mutindi wa FPR wari uwo kwifatira ubutegetsi bwose, kwica Abenegihugu basanzwe cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu no gusahura umutungo mu Rwanda no muri Kongo.

Niyo mpamvu ikibazo kirenze uko abanyarwanda bamwe bagitekereza. Twarabivuze reka twongere tubisubiremo: Iriya ntambara y’Inkotanyi yo muri 1990 ni contre-revolution ya 1959. Bishatse kuvuga intambara yashojwe n’abana b’INYENZI (INgangurarugo ziYEmeje kuba ingeNZI) bagamije kwigarurira byose mu Rwanda nkuko byari bimeze ku butegtsi bwa Cyami mbere ya 1959.

Muzi mwese ko hagati ya 1959-1962 mu Rwanda habaye IMPINDURAMITEGEKERE (social revolution) ikozwe n’Abenegihugu. Bamwe mu ba Shefu naba Surushefu n’abandi bari mu butegetsi bwa cyami batishimiye izo mpinduka bafashe iy’ubuhungiro. Ndetse zimwe mu mpamvu zo guhunga ni ukubera ibyo bamwe bari bamaze gukora birimo gusesa amaraso y’Impirimbanyi zimwe zaharaniraga impinduka.

Bityo rero bageze hanze agatima ko gutegeka batanyuze mu matora asesuye gakomeza kurehareha. Bibanga mu nda biyita inyenzi maze bagabaga ibitero mu Rwanda umusubirizo hagati ya 1960-1968. Nyuma yaho Inyenzi zaratsinzwe zimara igihe kinini ziga andi mayeri. Mu myaka ya za 1980 nibwo icyari RUNARI (UNAR= Union Nationale Rwandaise) bagihinduye bakita RANU (Rwandese Alliance for National Unity). Muri make RANU=UNAR ni izina ryahindutse gusa biva mu gifaransa bijya mu cyongereza ariko Ingengabitekerezo yabo ni imwe ni iya cyami na gihake nta cyahindutse.

Nyuma yaho muri za 1987 icyo cya RANU bagihinduriye izina bakita FPR kugirango bajijishe Abanyarwanda bamwe b’Abapfayongo batazarabukwa ko abagarutse ari ba bandi b’ingoma y’uburetwa na gihake. Icyo nicyo cyashituye Abanyapolitiki bamwe baba Abapfayongo kurushanwa kugambanira ubutegetsi bwariho. Nubwo twemera ko ubwo butegetsi butari shyashya 100% ariko bwashoboraga guhinduka neza bitanyuze mu mivu y’amaraso.

Uko byagenze ibara umupfu ntawe utabizi kuko nyiramaso yerekwa bike ibindi akirebera. Bilan ya FPR muri iyi myaka 20 ni yihe se? Twe tubona iyo bilan ari trop négatif: ngizo za jenoside: Abahutu barenga 2 000 000 barishwe, Abatutsi bakabakaba 400 000 barishwe, Abanyekongo barenga 6 000 000 sinakubwira, Abaperezida 4 barishwe, Abahutu bagera kuri 2 000 000 bashinjwe na Gacaca.

Iterambere rivugwa ni irihe iriya miturirwa y’abagize agatsiko izamurwa mu Kigali se mu gihe mu cyaru biyicira isazi mu jisho? Kwicisha Abanegihugu inzara, kurigisa abantu, kwica no gufunga abanyapolitiki, kwikubira imitungo kubo mu gatsiko, gusubiza inyuma ireme ry’uburezi, ibinyoma no gutekinika, urwango n’agasuzuguro mu benegihugu, kwironda n’ibindi n’ibindi byinshi tutarondoye ngiyo bilan nyayo ya FPR. muri iyi myaka 20 ishize.

Ku bijyanye n’ubwigenge byo nta byinshi twavuga kuko FPR noneho iherutse gukuraho agahu umunsi w’ubwigenge ikawusimbuza umunsi wo kwita amazina Ingagi z’abana. Ibi ntabwo byadutunguye kuko nkuko twagiye tubigaragaza ubutegetsi bwa Kagame ni ingoma ya Cyami yiyambitse igikote cya Repubulika. Reka duhinire aho uwavuga ibibi ya FPR na shefu wayo Kagame bwakwira bugacya. Gusa icyo dusaba Abanyarwanda bose mu moko yose, mu madini yose, abato, abakuru n’abasheshe akanguhe ni uko bashira ubwoba tukigobotora iriya ngoma y’ubwicanyi, ibinyoma naba rusahuriamunduru.

Harakabaho Abanyarwanda n’u Rwanda Rushyashya!

Mugire urukundo n’amahoro

Jean-Marie V. MINANI

Umuyobozi Mukuru w’ISANGANO-ARRDC-Abenegihugu