Photo: Bwana Boniface Hitimana, Perezida w’ishyaka UDFR-Ihamye
Iyo umuntu asomye ibyo Ahishakiye Naphtal ,umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA avuga wagira ngo ararota kumanywa y’ihangu.Nta n’isoni ngo bagiye kumvisha ubushinjacyaha bwa Arusha ngo buzajurire!!Ariko rubanda irasetsa !Ese iyo abantu batazi ntabwo banasobanuza?
Mu Rwanda bamenyereye gukoresha ubushishozi aho gukoresha amategeko bagira ngo amacenga akoreshwa hose?Ubu se Ibuka ntabwo iziko nta rwego rusesa imanza TPIR igira ko arirwo rwego rwonyine Leta y’u Rwanda nako IBUKA barikujyamo?
Tugarutse inyuma gato umuntu yakwibaza ibintu byinshi ndetse akanavuga ko urubanza nk,uru rukwiye guha isomo Leta y’u Rwanda ndetse na IBUKA.
Ariko ibi byose biri kuba nkemeza ndashidikanya ko birigukorwa kugira ngo byereke Leta ya Kigali iyobowe na FPR ko igomba kwikosora .Ndetse sinashidikanya ko ari Humiliation kuri Leta ndetse na IBUKA.Kuko Ibuka yananiwe kuba ishyirahamwe ryigenga rigamije kurengera abarenganijwe na génocide bahitamo (nabi) bayoboka inzira n’amanyanga bya politiki ya FPR.Igihe cyo kwitandukanya cyari kigeze.
FPR yo n’ubutegetsi bwayo bahawe igihe gihagije ,yaba amahanga yayishyigikiye cg arebera ndetse n’abanyarwanda ariko FPR yabiteye ishoti none y’amashoti arimo arayigarukira itagishoboye kwitaza.
Itsembabwoko mu Rwanda koko ryarabaye ariko icyari itsembabwoko ryakorewe abanyarwanda FPR yararyikubiye irigira Itsembabwoko ry’abatutsi bonyine.
Aha FPR ikaba yarirengagije abayifashije kugira ngo igere k’ubutegetsi ndahamya neza ko iyo FPR itera igasanga abanyarwanda bose biyumvamo ubutegetsi bwariho ntiba yaratsinze.FPR ijye imenya iteka ko yatsinze kubera uruhari rw’amashyaka yari imbere mugihugu yarwanyaga ubutegetsi bwa Habyarimana kuko kubera imyiborere mibi ya Habyara yatumye u Rwanda rucikamo uturere tubiri(Urukiga na Nduga).
Abenshi rero muri opposition bari abanyenduga baba biyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Habyara nkuko FPR yabigenzaga.FPR ijye imenya ko yatsinze ubutegetsi bwa Habyara kuko yo yaturutse inyuma abandi baturuka imbere.Kwirengangiza umusanzu w’abanyapolitiki bayo mashyaka yari imbere n’abari bayayoboye nibyo biri kuyigaruka
Aho kugira ngo Ubucamanza bw’u Rwanda bukore akazi kabwo bwashimbujwe ubucamanza bwa FPR ,bityo icyaha cya génocide gisimbuzwa icyaha cy’ubwoko.
FPR aho guhoza abanyarwanda bari barokotse intambara n’itsembabwoko ahubwo yarabahahamuye kuburyo abatarahunze basigaye mugihugu basigaye bikanga n’igicucu cyabo.
FPR aho kunga abanyarwanda ahubwo yarabogonganishije,imfubyi zimwe zitabwaho (abatutsi) izindi ziratereranwa zitaretse nokugerekwaho ingengabitekerezo ngo ya génocide(Abahutu).
FPR ireka bamwe bakibuka ababo bakanabishyingura mucyubahiro mugihe abandi bategekwa kwibagirwa ababo no kubareka bakanikwa kugasozi;
FPR yiremyemo akazu yiyibagiza ko bijya gucikira Habyara byaturutse kukazu none ubu kagezehe?
FPR yaribeshye ubwo kuwa 19 kamena 2010 yiyemezaga kumena amaraso y’umwe mubasangirangendo bayo Gen.Kayumba Nyamwasa Faustin,
FPR yaribeshye ubwo yameneshaga abayishyize ku isonga nka Bihozagara Jacques,Patric Mazimpaka,Bizimungu Pasteur,Patric Karegeye,Rudasingwa Théogène,Rusatira Léonidas,Furuma Alphonse,Twagiramungu Faustin,Ntakirutinka Charles,Rwaka Gakwaya Théobald,Mbanda Jean,Nkuliyingoma Jean Baptiste,Kanyarengwe Alexis,Seth Sendashonga,Cyiza Augustin,Hitimana Léonard n’abandi….
FPR yaribeshye umunsi ihindura mission yari yahawe n’ibihugu byayifashije ngo igere k’ubutegetsi.
Abongereza bafasha FPR ntacyo bapfaga n’abahutu bishakiraga kugeza ukuboko k’ubukungu bwa Zaire yabaye RDC none se abahutu bariyo bazize iki ko batari bararyamye kuri ubwo bukungu?
Abanyamerika ntacyo bapfaga n’abahutu kimwe nuko ntacyo bacaga abatutsi ngo bumve ko aribo kamara bishakiraga ubukungu bwa RDC?
Museveni ntacyo yapfaga n’abahutu afasha FPR ahubwo yagira ngo arebe ko ziriya mpunzi zamuvira mugihugu ngo nawe ahabwe icyubahiro kandi yemerwe n’abagande.Ubu se iyo atabikiza baba bagezehe abagande urebye aho bagejeje abanyarwanda benewabo?
Tanzaniya ntacyo yapfaga n’abahutu ahubwo prezida Julius Nyerere wabo yashaka kwihimura kuri Habyara wishe mushuti we Kayibanda yamusabye ko amumuha akamuha ubuhungiro amuvanye k’ubutegetsi ntiyabikozwa amurindisha Sagatwa none bose izongera yarizinze..
FPR yaribeshye mugihe yizihizaga imyaka 25 ibayeho na 18 imaze k’ubuetegetsi aho kunamura icumu ngo yiteguye gusubira mundaki!
Indaki si ikintu k’umunyarwanda wa Byumba,Kibungo na Ruhemgeri kuko ahageze indaki havuga imiborogo.
FPR ibyo yibeshyeho byo ntawabirondora .Ikibabaje kandi giteye agahinda nuko ibyaha n’amakosa byayo bituma twibagirwa ibibi byakozwe n’ubutegetsi bwayibanjirije nyamara ibibi by’ubutegetsi bwose bwabayeho i Rwanda burengeje imyaka 50.
Niba FPR ikibaho itarabohojwe, umwanya n’uyu n’ireke demokarasi iganze mu Rwanda.Itabikoze ibindi ntimuzambaze.
Jean Damascène Ntaganzwa
Visi Prezida wa Mbere w’Ishyaka UDFR-Ihamye
Comments are closed.