FPR yongeye gukina politiki iciriritse ishyira hanze ifoto ya Diane Rwigara yambaye ubusa!

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017 nibwo umwe mu bafatanta bikorwa ba The Rwandan uri mu Rwanda yaduhaye amakuru ko hari indi foto igaragaza ubwambure bwa Diane Rwigara irimo gucicikana ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp cyane cyane mu ma groupes yiganjemo intore.

Twagerageje gukoresha iperereza dusanga koko ari ukuri hari ifoto igaragaza Diane Rwigara yambaye uko yavutse yicaye ku meza ahantu hagaragara nko mu biro!

Nabibutsa ko iyi foto isohotse umunsi umwe gusa Diane Rwigara atangije icyo yise Muvoma igamije gutabara rubanda (People Salvation Movement (PSM- Itabaza). Kuko kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nyakanga 2017 yari yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru atangaza ko atangiye icyo gikorwa ndetse anatanga ibisobanuro ku bijyanye n’ibyo yarezwe na komisiyo y’amatora we avuga ko ari urwitwazo rwo kumubuza uburenganzira bwo kwiyamamaza.

Ababyihishe inyuma ni bande?

N’ubwo bwose umuntu atashidikanya na busa ko ari inzego z’iperereza zifatanije n’ubunyamabanga bukuru bwa FPR (igisata gishinzwe itangazamakuru) kiyobowe na Aimable Bayingana.

Aimable Bayingana n’umufasha we Béatrice

Ariko hari bamwe mu banyamakuru bakoreshejwe mu gutuma iyi foto ikwirakwira vuba na vuba ku mbuga nkoranya mbaga, abakunze gushyirwa mu majwi cyane ni abitwa Edwin Musoni, Jean Paul Kayitare  n’abandi bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na Facebook bibasira Diane Rwigara birengagije akazi bakora kuko nka Edwin Musoni akora mu bijyanye n’itangazamakuru muri polisi y’igihugu naho Jean Paul Kayitare akaba umunyamakuru muri Rushyashya, Imvaho nshya ndetse n’ibindi binyamakuru biri hafi y’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda ndetse yakunze kugaragara mu kiganiro cya Propaganda kiswe UKURI KU RWANDA.

Igitangaje ni uko Edwin Musoni ari umukozi wa Polisi y’u Rwanda!

Nyuma y’ibi hari benshi bibaza niba MInistre w’ubutabera, Bwana Johnston Businge na Polisi y’igihugu bazashyira umuhate mu gushaka abihishe inyuma y’ibi bintu nk’uko batangaje ko bagiye gushakisha uruhindu uwise Bwana Frank Habineza ingagi. Aha benshi bakaba bashidikanya kuko abakagombye kurwanya ibi bikorwa ari bo bari kw’isonga ryabyo.

Mu gusoza twagira tuti: Ntibisaba kubyibazaho cyane cyangwa ubundi buhanga buhambaye ngo umuntu wese utekereza kandi ushyira mu gaciro abone adashidikanya ko Diane Shima Rwigara ateye ubwoba bidasubirwaho FPR n’agatsiko kayoboye u Rwanda muri rusange.

2 COMMENTS

  1. uhhh, ubwose ifoto yambaye ubusa imaze iki? niyo yaba ariyo ntacyo bihindura kubyo avuga twese twemere, uretse ko atari nayo ari impimbano, intore zataye umutwe, ahubwo ndabona ziraza kumeneka umutwe arizo!

  2. Ahubwo nimwe murimo kumushyira hanze, mwabonye ko muramutse mumwamamaje yambaye ubusa hanyuma agahindukira akigira VICTIME abantu bamuhugiraho bakumva amateshwa ye, nkuko mubivuga biraciriritse cyane ndetse birimo ubusa.
    On a pas le temps rwose kubusa bwe.

Comments are closed.