KAGAME WIKOZEHO

Sinkeneye kukwibwira nzi neza ko unzi umuzi n’umuhamuro! Kandi Icyari urukundo nahoranye, ntigishobora guhinduka urwango, kuko jye sinabasha kugusogota! Oya ntibikabe! Nyamara dore wabuze abahanuzi ngo bakurungurukire i Buhora nk’akara, ngo bakuriburire iby’intambara y’abazimu warangije kwitegura, ariko ukaba utari buyitsinde! Hambere aha washyinguye umubyeyi wawe! Ni amahirwe wagize! Kuko si Abanyarwanda benshi babashije kubikorera ababonkeje! Ariko wibagiwe ko ubuzimu n’ubuzima, bibangikanye nk’uko ijoro ribangikana n’amanywa!

ISHYANO WIKURURIYE

Subiza amaso inyuma, njya mbona mu cyunamo usanga abibuka, ukatubwira ko ufatanyije na bo! Ni wowe wenyine uzi ukuri kwa byo! Ndagusaba ngo wibuke ibintu byose wakoze, ibishimwa n’ibidashimwa!

Harimo ibintu biri bugukururire amazi y’umugaru:

Ishyano rya mbere:

Dore wishe URUKWAVU RUTAGIRA ISHYIRA KU MURIZO: niba utarabanzwe, ushake abashobora kugusobanurira icyo ari cyo! Cyangwa urebe hirya no hino mu ma gereza cyangwa se mu marimbi!

Ishyano rya kabiri:

Ugize utya wenze IMPONGO Y’IMPENEBERE uyita ku kandoyi! Ngo ni abagizi ba nabi da! Iyaba ari ko byari biteye.

Nakubwiye ko ubuzimu n’ubuzima bigendana nk’igicucu cy’umuntu na nyira cyo! Ni ba utabyemera, wibuke ko “KWANGA KUMVA BITABUZA KUBONA”, kandi “INYANGA KUBWIRWA NTICIRWA URUBANZA”!

Watewe n’abazimu nawe urangije uritera! Uriya DIANE RWIGARA ureba, uwo ubonesha amaso si we, arimo undi muntu ukomeye cyane kuri wowe, wakagombye kumwubaha, Kuko ari ko bamutsirika! Wowe rero ntubikozwa! Uriya mukobwa yakuzaniye icyo bita mu Kinyarwanda “NYIRANTARENGWA”! Ni umubyeyi w’umugore ugishyira imbere y’umuhungu we, amubuza gukora ishyano! Kuko aba amufitiye impuhwe n’urukundo!Uyirenze iramukenya!

Ishyano rya gatatu:

Ikibabaje ni uko iyo NYIRANTARENGWA warangije kuyisimbuka! WAYIRENZE UYIRENZE rero! Wigize gihararumbo, ukuye “Kirazira” itari kukuziranira! None ubu ugiye guhura n’ “IMBOGO Y’IHEMBE RIMWE”! Izakubaza icyo uyikanguriye, uzabe umugabo nk’uko usanzwe waramamaye nk’intwari!

Jye narangije kwihanagura make nari nsigaranye, abakikubonamo ubuzima, nibakuririre ariko na bo ntibiyibagirwe !

UGIRE AMAHORO KANDI NGUSHIMIYE ISOMO RY’URUKUNDO N’IRY’INGARUKA Z’URWANGANO, NTARI KUMENYA, IYO WOWE UTABAHO

Nyagasaza Siliveri,
i Rubungo

1 COMMENT

  1. reba uwagaeragaje aho ahagaze nshimiyimana vitus yaragiye kwicwa nogufungwa ubu arihe yararashwe niyafpa ahita ahunga ubu ari iburayi namwe muravuga murashaka gupfa mwakiturije

Comments are closed.