FRANCE-RWANDA: Abanyarwanda basogongeye ku muganura w’ubwiyunge.

Ibitaro by'Akarere bya Nyarugenge byahindutse ibya Covid-19 gusa ubu byakorewemo gukingira.

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme.

Kuva kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/05/2021, Abanyarwanda basa n’abari mu busabane bwo gusogongera ku muganura w’ubwiyunge bw’u Rwanda n’Ubufaransa. Bimeze gute?

N’ubwo ubwiyunge bw’ibihugu byombi bwatangiye bucece Perezida Emmanuel MACRON agitorwa muri 2017, ndetse ugatangirana imbaduka, Ubufaransa butanga ibifaranga akangari nk’uko byavuzweho mu kiganiro n’Abanyamakuru mu Rugwiro tariki ya 27/05/2021, ubu nibwo Abanyarwanda bemeye. Nibwo bemeye ko byabaye. Kuko uretse amagambo akora ku ndiba y’umutima yavuzwe n’uwo muperezida ufite amaraso y’ubuto kandi wiyemeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’Ubufaransa, harimo n’icya Alijeriya, hatangira ubwiyunge bucecetse, Ubufaransa bwahaye u Rwanda amafaranga menshi mu kurufasha mu buvuzi cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19. Hari miliyoni 100 z’amayero Ubufaransa bwahaye u Rwanda muri gahunda yo kurwanya COVID-19. Ayo akaba ari muri masezerano y’ubufatanye Ubufaransa bwiyemeje kuzatangamo Miliyoni 500 mu bikorwa binyuranye, birimo ubuvuzi, ikoranabuhanga … akaba yaratangiye gutangwa kuva 2019 kugeza 2023. Nubwo ubu bufatanye bw’Ubufaransa butavugwaho rumwe kuko Leta ya Kagame ihohotera ku mugaragaro abaturage bayo, byibuze igikorwa Emmanuel MACRON yakoze cyo kuzana inkingo ibihumbi 100 kigaragaza ko urukundo rwa kimuntu. Kuko Leta y’u Rwanda wabonaga idashishikajwe na busa no gushaka izindi nkingo; kutita ku abaturage bikaba bigaragarira naho Kagame yari yibagiwe gushimira ububufasha bw’inkingo. Uru ruzinduko rwa Macron rero rukaba rwavanye Abanyarwanda mu gihirahiro cyo kubona inkingo. Muri make Abanyarwanda bibazaga aho bazavana urukingo rwa kabiri kuko ibyumweu 8 bahawe byari byararangiye amaso agahera mu kirere.

Aho nagiye gufatira uru rukingo rwa kabiri, ibyishimo byari byose. Abaturage bati ” Harakabaho Macron watuzaniye inkingo, kuko igihe bari baduhaye cyari cyarenze, dutangiye kwibaza niba urwa kabiri tutazarubona urwa mbere rwarataye agaciro”. Hari abarenzagaho bakakubwira bakongorera – kubera gutinya ko hari uwabumva- bati ” Kare kose se, ubundi Kagame yikozaga ibiki guhangana n’Ubufaransa, ntabona ko ari abana beza!”. Bati ” Utazi ikimuhatse areba ubugabo bwa se igitsure”.

Ubu bwiyunge bw’u Rwanda n’Ubufaransa bwari butegerejwe cyane hadategerejwe ko Ubufaransa busaba imbabazi ku ruhare rukomeye bwemeye ko bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahubwo hategerejwe no kubohora imitima y’abantu bitwa bavuga ururimi rw’igifaransa. Aho babaga bari hose haba muri za Bus n’ahandi, abavuga ururimi rw’igifaransa batinyaga gucikwa ngo bavuge ijambo ry’igifaransa. Kuko kuvuga igifaransa byitwaga kuba Interahamwe! Ariko ubu turizera ko uretse nubwo bwisanzure bw’abavuga ururimi rw’igifaransa, u Rwanda rurahita rwongera guha umwanya ukwiye urwo rurimi twemeza ko rwontsweho n’intiti nyinshi z’Abanyarwanda. Kuri iyi ngingo yo kuba igifaransa cyari cyaraciwe mu Rwanda abenshi bari barakomeje kwibaza impamvu yo kwifungirana mu Cyongereza kandi gukoresha indimi zombi byari kuba kwagura umunyarwanda mu mico (interculturalité).

Nibutse ko ku birebana no gukingira, ubu mu Rwanda hari ibyiciro by’abantu birimo gufata urukingo rwa kabiri. Ibi byiciro bikaba byarashyizweho uhereye ko aribyo bishobora kugira ibyago byinshi byo kwandura COVID-19. Abo ni Abashinzwe umutekano, abarimu, abakora mu bwikorezi bw’abantu… Usanga rwose biteguye neza ariko inkingo ni nke ku buryo abantu basa n’abavundana bajya kuzishaka. Kuko hari nk’umuntu unsanze aho narindi avuye ahandi kuko yabonaga ko atagerwaho. Yari afite no 256, ariko aho adusanze bahise bamuha No 70, kandi avuze ko abona ho hari abaganga benshi.

Nsonza navugako abaturage rwose babonye umuganura ku mubano w’uRwanda n’Ubufaransa bakaba bavuga ariko ko niba tubonye urukingo twari dukeneye no kubona ibitoki n’ibishyimbo kandi ibyo byose biva mu baturanyi bacu, dusigaye turebana ay’ingwe.

Bati ” Niba Ubufaransa bwashinjwaga Uruhare muri Jenoside, habayeho kwiyunga, ni gute byananirana ku Buganda budusaba gusa kumenya ko ari bakuru bacu? Ese hari aho urutugu rwakuze ngo rusumbe ijosi?” Ese kimwe no ku Bufaransa, ndetse n’ibindi bihugu twagiye tugirana ibibazo nka Tanzaniya ya Jakaya Kikwete, u Burundi bwa Nkurunziza, Congo ya Kabila, dutegereze ko hagati ya Museveni na Kagame umwe azabanza gucaho akajyana n’amananiza ye? Ni nde uzagenda mbere hagati yabo bombi ngo Abanyarwanda n’Abaganda bongere bisangirire urupfu no kuramba?