Mu nkuru dusanga ku rubuga rwa “La Croix” , yo kuwa 28 Gicurasi 2021, Umunyamakuru Laurent LARCHER yaganiriye n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA abavungurira ku kuntu yakiriye urugendo rwa Prezida Emmanuel MACRON w’u Bufransa, yagiriye mu Rwanda ku mataliki ya 27-28 Gicurasi 2021. Ni ikiganiro mwahinduriwe mu Kinyarwanda na Albert MUSHABIZI.

IKIGANIRO : Victoire INGABIRE UMUHOZA, ni umuyobozi w’Ishyaka ry’ibanze mu atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ariryo : DALFA, “Development and Liberty for All/Amajyambere n’Ukwishyira Ukizana kuri Bose.” Uyu akaba yarigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka 15 muw’2010 ashinjwa “kugambanira ubutegetsi mu nzira z’iterabwoba n’intambara, gupfobya Jenoside yo muw’1994, no gukwirakwiza ibihuha agamije gushora rubanda mu myivumbagatanyo”, yaje kurekurwa mu w’2018.

Urubuga “La Croix” :  Wakiriye ute Imbwirwaruhame ya Emmanuel MACRON?

Victoire INGABIRE UMUHOZA : Nayakiriye neza, byibura, hariho ingingo zidahabanya. Iya mbere ni uko Prezida w’u Bufransa yemera uruhare rw’u Bufransa mu kaga igihugu cyacu cyahuye nako. Ibyatangajwe byerekeza kugushyigikira iterambere ry’u Rwanda, nabyo ntako bisa. Indi nyungu kuri iriya mbwirwaruhame, ni isubukurwa ry’umubano hagati ya Paris na Kigali : Abaprezida bombi batamuruye igihu cy’amakimbirane, nyuma y’umubano wo gushondana mu gihe cy’imyaka 27, ibyo nabyo twabishimira u Rwanda. 

Urubuga “La Croix” : Naho ingingo zihabanya ?

Victoire INGABIRE UMUHOZA : Ndibaza. Ukuntu Prezida MACRON atekereza gushora imali mu gihugu kitagendera ku mahame ya Demokarasi. U Bufransa buzwi nk’isoko y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Nyamara kandi, hano, uburenganzira bw’ikiremwamuntu ntibwubahirizwa. Kuva mu myaka mirongo, mu Rwanda harangwa ubutegetsi budatanga ubwinyagamburiro muri politiki, bugacecekesha abashaka kwisanzura mu bitekerezo, kandi bugakumira uwagerageza kunenga ibikorwa bya Guverinoma. Uruzinduko rwe rwakabaye rwanditse amateka meza, iyo ruza kuba ururengera Abaturage b’u Rwanda, nk’uko arengera Abaturage b’u Bufransa.

Urubuga “La Croix” : Ku bwawe se, uratekereza ko Umuryango Nyarwanda wamufashe ute ?

Victoire INGABIRE UMUHOZA : U Rwanda rwose rwari rwakereye uru ruzinduko, Televisiyo y’u Rwanda yatangaje amashusho yarwo imbona nkubone. Hariho igishyika cyo kumva Prezida w’u Bufransa asaba imbabazi. Nyamara siko byagenze. Abacitse ku icumu rya Jenoside bumiwe ! Na none kandi, mu duce dutandukanye tw’igihugu, abaturage bagomba gusigara mu gihirahiro. Mu gihe kingana n’imyaka 27, ingoma ya Paul KAGAME yabakanguriye ko Abafransa bagize inshingano muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bayifitemo uruhare rwabo rwihariye. None ubu, barabwirwa ko kuva magingo aya, nta bufatanyacyaha Abafransa bafite muri Jenoside. Ndetse babaye abanywanyi bacu. Ibyo birabata mu rungabangabo !

Urubuga “La Croix” : Nawe se wari witeze uko gusaba imbabazi ?

Victoire INGABIRE UMUHOZA : Oya, uko gusaba imbabazi sinakwifuzaga, kubera ko isi yose ifite aho ihurira n’ibyaha byayogoje u Rwanda, mu buryo bwa bugufi cyangwa se bibereye iyo i kantarange. Ukuri kose ntikurajya hanze. Ni ngombwa gukingura ubushyinguranyandiko bw’ibihugu byose byari bifite icyo bihuriraho n’u Rwanda. Habayeho n’ibyaha byakorewe Abahutu mu Rwanda no muri Kongo. Nyamara byo ntibikomozwaho.

Urubuga “La Croix” : Ushyira ku munzani umwe Abatutsi barimbuwe n’ingoma y’Abajenosideri ; n’Abahutu bishwe mu ntambara hagati ya FPR n’ingabo zari ku ruhande rw’ingoma y’Abajenosideri ?

Victoire INGABIRE UMUHOZA : Oya, nta mpamvu yo guhanganisha inzirakarengane ! Buri ruhande rufite umwihariko warwo, n’akababaro karwo. Inzirakarengane z’Abatutsi zazize Jenoside yaje kwemerwa ndetse ikurikiranwa mu buryo mpuzamahanga. Ku nzirakarangane z’Abahutu, biracyari mu nzira yo kwerekana ibihamya no gukora amaraporo, ariko kwemezwa no gukurikirana mu butabera, byabera impande zombi. Ibyo nabyo rero, byagakwiriye gukomozwaho.

Urubuga “La Croix” : Ntawigeze ahakana ko nta basivili bapfuye mu ntambara FPR yashoje ku Rwanda, nk’uko biba no mu zindi ntambara zose… 

Victoire INGABIRE UMUHOZA : « Kudahakana » bitandukanye no kubyemeza ndetse no kubikurikirana mu butabera. Prezida KAGAME nawe ubwe yivugiye ku nzirakarengane z’Abahutu mu kiganiro yagiranye na « Jeune Afrique. » Prezida w’u Bufransa we ntiyabikomojeho.

Urubuga “La Croix” : Ariko yaje i Kigali kunamira inzirakarengane zazize Jenoside.

Victoire INGABIRE UMUHOZA : Ni byiza cyane, ariko se noneho izindi zo zikwiriye gukorerwa iki ? Igikorwa cyo kwibuka kizana amacakubiri ndengakamere mu Banyarwanda. Nyuma y’imyaka 27, byagatangiye kurebwa ukundi, na Prezida MACRON yakagombye kuba yabikomojeho.