FRANCE-RWANDA: “Ntimuntegerezeho agatotsi n’aka ko kwicuza”

Edouard Balladur

Yanditswe na RUGEMINTWAZA Erasme

Aya magambo akakaye, yavuzwe n’uwabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubufaransa, Edouard Balladur, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14/04/2021, ubwo yagiranaga ikiganiro kirambuye na Radiyo na Televiziyo by’Abafaransa RFI na FRANCE 24. Ati “Sinemeranya na busa”  n’imyanzuro ya raporo y’umunyamateka Vincent Duclert ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo raporo muri rusange ivuga ko Paris ifite “uruhare rukomeye kandi ruteye ubwoba”. Akaba rero yitotomba, kubona Ubufarabnsa bushinjwa mu gihe nta gihugu na kimwe mu bigize LONI cyigeze gutabara ngo gihagarike ubwicanyi.

Nubwo yemera ko Ubufaransa ”butakoze byose neza” kandi ko “byari kuba mahire iyo [ubutumwa bwo gutabara bwa Turquoise ndlr] bikorwa vuba”, Edourd Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe kuva muri Mata 1993 kugeza muri Gicurasi 1995, ashimangira ko adasangiye “ibikomere n’ukwicuza” byagaragajwe n’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Alain Juppé, mu nkuru yatangajwe mu kinyamakuru le Monde. N’akagambane gakomeye yagize ati “ Buri wese akora,  ayobowe na kamere ye”.

Edouard Balladur yavuze ko atazi uwahanuye indege ya Perezida w’u Rwanda Juvenali HABYARIMANA, tariki ya 06/04/1994 –imbarutso ya Jenoside y’Abatutsi- yongeraho ariko ko bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa bihutiye gushinja FPR ya Paul KAGAME kugira ngo babone uko babonera ibisobanuro ubutumwa bwo kuza gutabara Leta y’Abahutu.

Minisitiri w’Intebe Edouard Balladur, wayoboranaga na Perezida  François Mitterand warufite amahame yo gutsimbarara, ashimangira ko nubwo hari igitutu cyavaga mu “dusiko two kotsa igitutu” twari dushyigikiye intambara, twari dukikije perezida w’Ubufaransa, we yanze ko Ubufaransa bwakora “Ubutumwa bwa gikoloni”, bugamije gushyigikira “Leta ishinjwa Jenoside”. Yavuze ko kuri iyi ngingo, wabonaga Perezida w’Ubufaransa atazi ikigomba gukorwa; ko ariwe, Edouard Balladur, wamwumvishije ko “ubutumwa bwo gutabara abari mu kaga buto, mu gihe gito, bukorera ahantu hato”, bwashoboka. Nyuma ngo Perezida yaba yarabwiye  Edouard Balladur ati “Mwakoze ibikwiye, kandi mwagize ukuri”.

Edouard Balladur akaba asobanura n’imbaraga nyinshi ubutumwa bw’abasirikare bo muri Turquoise. Akaba abeshyuza amakuru ya raporo Duclert avuga ko muri Nyakanga 1994, akoreshe abasirikare bari mu butumw, yashatse gufunga abayobozi ba leta y’abakoze Jenoside, bari bahungiye mu gace ka Turquoise. Avuga ko Ubufaransa nta butumwa bwo kubikora bwari bufite.

Abajijwe ko  Abanyarwanda benshi bategereje ubu ko Ubufaransa busaba imbabzi yashubije ati “Ibyo mubibaze ibindi bihugu, mureke Ubufaransa, kuko Ubufaransa hari icyo bwakoze mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ububiligi nta na busa bakoze”. Maze avuga amashirakinyoma yemye  ati “Ntimuntegerezeho agatotsi n’aka ko kwicuza”!