RIB mu marenga yo gukoresha ingufu nk’iza CID ubwo bateraga urugo rwa RWIGARA

Yanditswe na Ben Barugahare

N’ubwo Madamu Adeline Rwigara yari yatangaje ko atiteguye kwitaba urukiko mu gihe igihugu kiri mu cyunamo kandi nawe akaba yunamiye abe bazize Jenoside, ibi urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB ntirwigeze rubyitaho, kuko mu cyunamo hagati rwongeye kumuhamagaza bwa kabiri ngo yitabe mu  cyumweru cy’icyunamo.

Mukangemanyi Adeline ntiyitabye ihamagara rya mbere ryo kuwa 08 Mata 2021, bucyeye bwaho ku itariki ya 9/04/2021 yohererejwe irindi hamagara rya kabiri yagombaga kwitaba  tariki ya 12 Mata 2021, ariko nanone ntiyagiyeyo. Amakuru atangazwa na IGIHE avuga ko gifite amakuru ko Umwunganizi we mu mategeko Me Gatera Gashabana utari mu Rwanda muri iyi minsi yaba yarasabye RIB kuzunganira umukiliya we ubwo azaba yitabye ubugenzacyaha mu minsi iri imbere. Itariki itangwa na IGIHE ni 20/04/2021, ariko ihamaga rya RIB ririmo iyi tariki ntirirakorwa, biramutse binakozwe amatariki agahura atya, byaba bigaragaje ko biba ari ibyateguwe kera aho kuba inzira zisanzwe z’ubutabera.

Isano hagati y’igitutu cya CID n’icya RIB ku muryango wa Assinapol RWIGARA

Mu mwaka wa 2015, ari nawo Umunyemari Rwigara yishwemo, umuryango we wakomeje kuburabuzwa no kujujubywa, kugeza ubwo Leta ifashe icyemezo cyo kubafunga, kuko gahunda yo kubajujubya ngo bate umutwe bahunge yari yaniranye.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda binyuze muri CID yakomeje guhamagaza abo mu muryango we ubutitsa, bakabiriza kuri ofisi za polisi ntibanabazwe, bagataha, igihe kiragera batangira no kuzajya bababaza nijoro. 

Mu kwezi kwa munani k’uwo mwaka, Polisi yateye urugo rwa Rwigara, yurira inkuta imutwara ku ngufu ngo ajye gufungwa. Nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri n’igice, we n’umukobwa we barekuwe bagizwe abere, icyo gihe Adeline Rwigara akaba yari akurikirayweho icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, hamwe n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.

Kurikira uko byagenze muri 2015, ubwo CID yagabaga igitero kwa Mme Adeline Rwigara 

Mu gihe Adeline Rwigara yahabwa ihamagara rya Gatatu ntiyitabe RIB, itegeko No  027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko iyo uhamagawe atitabye ku nshuro ya gatatu ashobora gutwarwa ku gahato amaze kwerekwa urwandiko rumuzana ku gahato rushyirwaho umukono n’umushinjacyaha.

Ese biramutse bigeze kuri uru rwego, aka gahato kazaba gateye gate? Azahabwa se ubutabera bwuzuye butabogamye?