“G20-CwA 2021” KAGAME ATAHUKANYE IKI MU BUDAGE? …AMEZA Y’ICYUBAHIRO, GUCURUZA U RWANDA, N’IMISHINGA YO MU BUSHORISHORI! 

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Perezida KAGAME, ni umuyobozi w’igihugu witwara nka Rwiyemezamirimo! Uyu yafashe igihugu yagaharaniye ineza yacyo, nk’akarima bwite ko kubyaza umusaruro, w’inyungu zimugaragiyeho we bwite n’itsinda rito rimufasha kugaraguza agati Abanyarwanda. Uyu musaruro ukaba nawo akenshi ugarukira ku mishinga yo mu bushorishori idashinze imizi mu rubanda. Uyu muyobozi w’igihugu ateye ukwe kwihariye, ariko akagira ingeso rusange ahuriyeho n’abandi bayobozi b’ibihugu babi, bazasangira amateka yo kurumbira ibihugu byabibarutse, ari abavuye mu nzira abariho n’abazaza.

Perezida KAGAME uyu niwe ukubutse mu gihugu cy’u Budage ashinjagira kubera ko anyurwa n’ameza y’icyubahiro (High Table) byarenze urugero! Ni mu ihuriro “G20-Compact with Africa”, umuhuro w’uyu mwaka ukaba warabereye i Berlin kuva kuwa 26 Kanama 2021. Umushinga w’iri huriro wabonye izuba mu wa 2017. Icyakora uyu mushinga usa n’uwapfubiye mu ivuka, n’ubwo ba nyirawo bagihanyanyaza! Muri iyi myaka ine “G20-CwA” ukaba warashoboye gushigukirwa n’ibihugu 12, muri 54 by’Afrika byari bitumberewe!

 Ibi bihugu 12 birimo n’u Rwanda, bikaba bishobora kuba nta gifatika byikurira muri uyu mushinga, wubakiye ku bukoroni bushya bw’iminsi ya none. Ni ubukoloni busobetse mu mayeri, y’ibihugu bikize byihuje mu muryango byise G20 mu wa 1999; bigamije ubutwererane buyogoza ibihugu by’Afrika. Ubu butwererane bw’uyu muderi, bukaba busanzwe hagati y’ibihugu bikize ubwabyo n’Afrika muri rusange, mu mahuriro asanzweho nka: US n’Afrika, u Bufransa n’Afrika, u Buyapani n’Afrika… 

Ubu butwererane bukaba bwambaye isura y’iterambere rirambye ry’igitangaza, kuri ibyo bihugu by’Afrika; ariko iyo ushishoje ugasanga ari ukwambara isura nyine, kubera ko imigambi nyakuri isobetse muri kamere ruvumwa ya “Mpatsibihugu/Imperialism”. Mu nyangingo zikurikira, ingero zifatika zihamya ubu butwererane bushashagirana, nyamara bwiyubikije imigambi mibi, turazifatira ku ijora turibukorere, imwe mu mishinga idashinze imizi muri rubanda, u Rwanda rukabya kuririmba.

Umushinga wa “G20-CwA” ubwawo ntushinga. Ibihugu by’Afrika bishishoza kandi bishyize inyungu z’abanyagihugu babyo imbere, byawuteye ishoti, ku myaka ine umaze kwitabirwa gusa na 12 kuri 54! N’ibihugu bitagera no ku icya kabiri cy’ibigize “G20” nibyo bishinze ibirenge mu mushinga, naho ibindi bibigendamo biguru ntege.

“G-20” nk’ihuriro ry’ibihugu bikungahaye ku nganda, hamwe n’ibikataje mu iterambere, ryavutse mu wa 1999. Repubulika ya Afrika Y’Epfo, kikaba aricyo gihugu kimwe rukumbi cyo ku mugabane w’Afrika, kibarizwa muri iri huriro. Intego y’iri huriro kuva rishingwa ikaba ari: “ukuba umusemburo w’iterambere ry’ubukungu burambye kandi budahungabana ku isi yose.   –Fostering sustainable economic growth and stability worldwide-”.

 Nk’uko tubisoma ku rubuga rwa rosalux.de, umwanditsi Africa KIIZA atanga ingingo imwe y’uko mu buryo bwagutse “G20-CwA” yibarutswe n’imiryango itari minyafrika, kubera ko inyigo yawo yakozwe n’ibigo bitatu by’imari ku isi aribyo  Banki y’Isi (WBG), Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) na Banki Nyafrika Itsura Amajyambere (AfDB); nyamara ukagira imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa na za Guverinoma za Afrika. Naho ingingo ya kabiri itangwa n’umwanditsi Africa KIIZA,  ni uko “G20” nk’ihuriro ry’ibihugu bikize cyane rivuga rikijyana, igomba byanze bikunze kuganza ibyerekezo byose by’ubukungu bw’isi, -birya bigo kandi byibarutse “G20-CwA” nabyo bikaba bimwe mu bibeshejweho kandi bitabusanya na bya bihugu by’ibihangange bya “G20”-. Izo ngingo zombi uko ari ebyiri, ziha “G20-CwA” ubusembwa bwo kutabasha kuba yagendera na rimwe, ku nyungu n’ibyifuzo by’Abaturage b’Abanyafrika.

Nk’uko Africa KIIZA yakomeje kubitamurura, nta mpamvu Abanyafrika bakwiye gushidikanya ko “G20-CwA”, ari ishusho nyakuri y’icyadutse nka “Millenium Challenge Corporation”, umwihariko wa US kuri Afrika, TICAD y’u Buyapani kuri Afrika cyangwa se FOCAC y’u Bushinwa kuri Afrika. Ibi bihugu by’ibihangange rero, biba byihigira uko byakisanzura ku butunzi bw’isi, bitagoswe ubwa Afrika nabwo butari buke. Ni koko, Abanyamerika, Abayapani, ndetse cyane cyane Abanyaburayi; ntibashyira iterambere rya Afrika mu bibaraje ishinga, ahubwo baba bihigira inyungu zabo z’umurengera gusa!

Mu nyandiko dusoma ku rubuga rwa orfonline.org, Umwanditsi Malancha CHAKRABARTY asobanura ko indi mbogamizi ikomeye ari uko, na “G20” nk’ibihugu 20 ubona bidashigukiye uyu mushinga wa “G20-CwA”. Aragera n’aho adatinya kuvuga ko rwose “CwA” ari ikintu ubona ko wakita umushinga bwite w’u Budage, kurusha uko ari umushinga w’ibihugu 20 bikize cyane ku isi; na burya wavutse mu wa 2017, ubwo u Budage ari bwo bufite Prezidansi ya “G20”-Prezidansi ubu ifitwe n’u Butaliyani magingo aya-, bikaba mu bushake n’ubwitange bw’ubutegetsi bwa Angela MERKEL, mu migambi yo kunoza umurongo w’u Budage,  mu mikoranire n’Afrika mu by’ubukungu.

Malancha akomeza avuga muri iyi nyandiko ye, ko wenda ugerageje no kwirengagiza iyo nenge irundurira “CwA” ku Budage, nk’igihugu cyabishyizemo ingufu ku nyungu za politiki yacyo y’ubukungu kuri Afrika; usanga n’ibihugu biri muri “G20” bifite ubushake bugaragara bwo kwitabira iby’umushinga wa “CwA”, bigarukira gusa k’u Budage, u Bufransa, u Bwongereza, u Buyapani, Kanada, Espanyolo, u Buholandi na US! Malancha rero akanzura iyi ngingo yemerenya n’umuhanga Katherine KEIL utarariye iminwa avuga ko, “CwA” yakabaye umushinga wa “G7” -kurusha uko ari umushinga wa “G20”- kubera ko muri biriya bihugu bigaragaza ko bifite ubushake bwo kugira ibikorwa bifatika muri uyu mushinga, byose ari ibinyamuryango bya “G7”, uvanyemo gusa Espanyolo n’u Buholandi. Nk’u Bushinwa se busanzwe bwifitiye politiki yabwo yihariye y’ubukungu kuri Afrika, bwajya kugombera kunyura muri “CwA”; burwana n’iki?

Dushingiye kuri ibi byose rero dusanga, umuntu yashidikanya ku ahazaza ha “CwA” mu gihe Angela MERKEL azaba avuye ku butegetsi, na cyane ko ubwo butegetsi bwe ari bwo  bwabaye inkingi ya mwamba y’umushinga; byaba bifite ishingiro! Chris KAMO, kuri Malancha CHAKRABARTY  “CwA” ni umushinga wakitwa uw’u Budage, kurusha uko ari uwa “G20”, yerekana ko ubudage bwabashije gukwiza inganda zabwo muri Afrika, binyuriye muri “CwA”. Icyo kuba izo nganda ari iz’umumaro muri ibyo bihugu by’Afrika, ntawatinya kuvuga ko byinshi muri byo bizahajwe n’ingoma z’igitugu, -ahereye ku rugero rw’u Rwanda na Misiri- turabisesengura mu nyangingo ikurikira:

Imishinga yo guca imanzi ibihugu, birwanira amasura ashashagirana mu ruhando mpuza-mahanga, mu bigwi bitakwa inyungu zenda kuba ntazo ku baturage b’ibihugu bikennye…

“CwA” itota ibihugu by’Afrika gukora amavugurura, ategurira ishoramali ry’ibihugu byibumbiye muri “G20”. Rimwe muri ayo mavugurura, iryamamye cyane u Rwanda rucamo agahigo, ni iryo korohereza ishoramali. Inkuru dusoma ku rubuga rwa acetforafrica.org, Umwanditsi Peter FABRICIUS agaragaza ko ibihugu 12 byose biri mu mushinga wa “CwA” byagerageje guca agahigo mu korohereza ishoramali, binyuze mu mavugurura; ndetse ibyinshi muw’2019 byabonekaga mu icumi bya mbere byagerageje gutera intambwe ku rutonde rw’ibihugu rukorwa n’umuryango “Doing Business”. Kuri urwo rutonde, u Rwanda rwari urwa 56 muw’2017, muw’2019 rwateye intambwe rugwa ku mwanya wa 29 mu korohereza ishoramali ku isi.

Nyamara se uku korohereza ishoramali u Rwanda rushimagizwa n’amahanga, baruca imanzi ko ari igihugu cyakataje, kwaba guhatse iki cy’ukuri, kitari icyo ku ntonde n’ibyegeranyo, nk’uko ari umuco warwo w’”itekinika”!? Tumurikiwe n’inyandiko zitandukanye z’umuhanga mu iby’ubukungu, umwanditsi akaba n’umushakashatsi wibanda ku Ubukungu na Politiki by’u Rwanda, Dr David HIMBARA turabivunagura mu gika gikurikira:

Mu nyandiko yatambutse ku rubuga medium.com, David Himbara asobanura mu magambo bwite ya Banki y’Isi, ko ngo n’ubwo u Rwanda rwagize umwanya wa 41 mu birango byo korohereza itumanaho; nyamara ngo, “Imbogamizi ziracyari zose, k’ubwo kuba abikorera bagitinye ishoramali rivuguruye kandi ritejwe imbere!” Ku rubuga rwa Medium.com, na none David Himbara avuga ko kuba u Rwanda rwaregukanye umwanya wa 38 ku isi mu mwaka wa 2020 mu korohereza ishoramali, ari umutako gusa utagira ibikorwa, kubera ko; Banki y’isi ikibona ko u Rwanda rukiri inyuma cyane mu kureshya ishoramali! Ikigo cy’Ishoramali cyo mu Bwongereza, mu mwaka wa 2019, kikaba cyaraburiye abashoramali kudahirahira bashora imari yabo mu Rwanda, kubera ko ubutegetsi bw’u Rwanda bufite ingeso yo kurata ko bwakataje mu korohereza ishoramali, nyamara bwiyubikije ubugome n’ubujura bwo guhemukira abashoramali, bagataha bacujwe utwabo!

Uku kurwanira amasura ashashagirana, na none bituma u Rwanda ruzana, ishoramali rya baringa wagereranya no kwifotoza gusa; ngo rwerekane ko ari igihangane mu karere. Ikiswe uruganda ruteranya imodoka rwa Volkswagen rukomoka mu Budage, cyaraswe n’u Rwanda biratinda, gisonerwa imisoro, kinahongwa ibikorwa-remezo by’ubusa; nyamara ari ikigo gitiza amamodoka mu Rwanda, kigamije kwiharira imirimo yo gutwara abagenzi yari itunze abanyarwanda, nk’uko tubisoma ku rubuga rwa therwandan.com. 

Amashimwe nk’aya u Rwanda ruba rumaranira, ni nayo yatatswe Prezida KAGAME ubwo yari mu rugendo akubutsemo mu Budage. Mu muhuro nk’uyu wa “G20-CwA”, iyo umutegetsi uyobora Komisiyo y’u Burayi, Ursula VON DER LEYEN, yatuye amagambo agira ati: “Iterambere y’Afrika rizashangira kuri KAGAME…” –nk’uko mubyibonera ko yanabishyize ku rubuga rwe rwa “Twitter…-

Ushobora kujya aho ukibaza byinshi, nyamara ibanga na none rikubiye muri uyu mushinga wa “CwA”. Imwe mu ntego z’ishoramari ry’uyu mushinga muri Afrika ni: “uguhanga imirimo no guhangana n’ikibazo cy’abimukira/Job creation and curbing migration!” Umwanditsi Africa KIIZA  yakomoje ku by’iyi ntego, ntiyareka no kugaragaza ko irimo ukwibeshya gukabije. Prezida KAGAME ashobora kuba ari we mutegetsi uza ku mwanya wa mbere, mugushira ibinya no gupfa guhubukira ikibazo cy’impunzi n’abimukira, yakira abo asabwe bose –Israel, Libia, Afganistan, Danemark…- agamije indonke gusa, naho ubutabazi bwo buragatabwa! Ubu buhubutsi bwe no kudashyira mu gaciro, ni iby’agaciro kanini ku bihugu by’i Burayi –niko kumushimagiza ko ari igitangaza muri Afrika-, byo bigezwe kure kandi byigengeserera ikibazo cy’impunzi n’abimukira, izo mpungenge zikabisangira n’ibindi bihugu by’Afrika n’ibindi bice by’isi bikennye.  

Ubukoloni bw’ibihugu bikize (G20) ku bihugu bikennye by’Afrika, binyuze mu madeni y’ibigega mpuzamahanga by’imari.

Umwanditsi Malancha CHAKRABARTY, adusobanuria uko ibihugu byinjira muri “CwA”. Ni ugusinya amasezerano y’ishoramali, wisunze ibigo mpuzamahanga bitatu by’Imari aribyo WBG, IMF na AfDB. Mu kwisunga ibyo bigo bitatu, mujya impaka ku intego z’umushinga “CwA”, za ntego zikagoragozwa ku byihutirwa nkenerwa n’igihugu (national priorities). Ibyo iyo birangiye, igihugu kijya gushyira mu bikorwa amavugururwa cyategetswe na ya masezerano (guhindagura ibigendanye n’ishoramali mu gihugu, kugira ngo bigwe neza mu murongo wifuzwa na bya bigo bitatu, n’intego z’umushinga).

Aya mavugurura akaba agomba kuba agwa mu ngeri eshatu z’ingenzi arizo: 1.Imirongo migari y’ubukungu bw’igihugu yorohereza ishoramali (macro-economic environment for investment); 2.Ubwisanzure bwimazeyo bw’ubushabitsi (business environment); 3.Kunoza imirongo n’ibikorwa-remezo biha umushoramali umutekano uhagije (financing environment for investors). Amavugurura muri izi ngeri uko ari eshatu, n’ubwo atari mabi nyamara kuyakora nk’igihugu ugendera ku mategeko-ntayegayezwa abogamiye ku nyungu za birya bigo bitatu, no kumasha neza mu ntego za “CwA”, nibwo hagaragara konona byinshi byari mu nyungu z’abenegihugu, bakagombye gushingirwaho n’imirongo y’ubukungu n’ishoramali ry’igihugu! Ubwo nibwo bukoroni bubi ku benegihugu, ibihugu byinshi byitaruye, bititabira “CwA”!

Uburiganya bw’amasosiyete y’ibihugu bikize (G20) bishora imishinga ishashagirana mu bihugu bikennye, ihishe isura nyakuri kirimbuzi n’imigambi mibi nzahaza-bukungu, nzahaza-gihugu na nzahaza-baturage!

Imishinga nk’iyi kirimbuzi, ni ubwoko bumwe n’uwo Prezida KAGAME akubukanye mu Budage; mu rugendo rwitwa urwo guhahira u Rwanda. Ibyo ‘BioNTech’ izaza gukora mu Rwanda, ni ubushakashatsi mu kuri kwamye, kurusha uko ari ugukora inkingo z’ibyorezo (Covid-19, Tuberculosis, malaria…) mu nyungu za ‘Banki y’Ishoramali y’u Burayi/European Investment Bank” ikeneye ko iyi sosiyete yashoyemo imari y’indage ‘BioNTech’, ikorera ahantu hahendutse; k’ubwo kwica amategeko abahendurira kugeragereza izi nkingo ku baturage, bataribunishyurwe, ahubwo hishyurwa ababaragiye, ingaruka z’ibyo nazo ntizizigere zirengerwa! Ni inkuru kimomo ko Abaturage b’u Rwanda bahindutse za mbeba zipimirwaho imiti n’inkingo.

Umwanditsi Gaspard MUSABYIMANA yanditse ateza ubwega kuri iki kibazo cy’Abanyarwanda bahindurwa imbeba zo gupimirwaho imiti n’inkingo kuwa 31 Werurwe 2020. Icyo gihe cyo yari Sosiyete y’Abanyamerika “Lifting and Empowering All Families”. Si n’iyi sosiyete gusa, kubera ko hari n’iyindi mishinga nk’iyi y’inkingo n’imiti biza kugeragerezwa mu Rwanda; igihugu gifata abaturage bacyo nk’udukoko two kubyaza amafaranga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, hatitawe na gato ku ngaruka ku buzima bwatwo! Ibyo u Rwanda na Senegal byahahiye mu Budage, rero nabyo ntaho bitaniye n’ibyo, ugendeye ku nyandiko zitandukanye zerekana ko ibyo bita ishoramali rikiri mu bushakashatsi, kurusha uko ari ukuza kuhatuburira inkingo zarangije kwigwa no kwemezwa ku masoko.