Gabiro:imyitozo yo kwerekana ingufu

Mu myitozo ya gisirikare yiswe Hard Punch ya RDF yabereye i Gabiro kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Ugushyingo 2016 ndetse ikitabirwa na Perezida Kagame herekanwe intwaro ziremereye n’ikoranabuhanga rigezweho.

Soltam/Elbit Systems ATMOS 2000 155mm Self-Propelled Howitzer
Soltam/Elbit Systems ATMOS 2000 155mm Self-Propelled Howitzer

Herekanywe intwaro zikomeye zirimo nka Soltam/Elbit Systems ATMOS 2000 155mm Self-Propelled Howitzer.

Iyo ntwaro  yakorewe mu gihugu cya Israël ku bufatanye na sosiyete Tatra yo muri Czech Republic na sosiyete Terex Corporation yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerikayubakiye ku ikamyo ya TATRA 6×6.

Yarangiyeje gukorwa mu mpera za 2001, ishobora kurasa mu birometero 40, irashishwa byibura n’abantu 4 ikaba yarasa ibisasu hagati ya 4 na 9 mu munota, ifite uburemere bwa toni 18.

Ntabwo twashoboye kumenya amakuru y’umubare w’intwaro nk’izi RDF itunze.

Soltam/Elbit Systems ATMOS 2000 155mm Self-Propelled Howitzer irimo gukoreshwa n'ingabo za RDF i Gabiro tariki ya 4 Ugushyingo 2016
Soltam/Elbit Systems ATMOS 2000 155mm Self-Propelled Howitzer irimo gukoreshwa n’ingabo za RDF i Gabiro tariki ya 4 Ugushyingo 2016 mu myitozo yiswe Hard Punch

Iyi ntwaro iremereye imwe ikaba ifite agaciro ka Miliyoni 6,75 by’amadorali y’Amerika (Miliyalidi 5,5 z’amanyarwanda)

Amakuru aturuka mu muryango w’abibumbye avuga ko ubu bwoko bw’intaro bwaguzwe n’ibihugu bimwe na bimwe bindi by’Afrika nka Cameroon (yaguze 18),Uganda (yaguze 6) n’ibindi…

Hano hasi haragaragara amashusho ameze nk’iyamamaza ry’iyi ntwaro.

Marc Matabaro

Email: [email protected]