Gabon: Ingabo z’Amerika ziryamiye amajanja ziteguye gutabara muri Congo-Kinshasa

Yanditswe na Ben Barugahare

Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko icyo gihugu cyohereje abasirikare mu gihugu cya Gabon, biteguye gutabara muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo) igihe ibintu byoba bibaye bibi nyuma y’itangazwa ry’amajwi yavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu ibaruwa yohererejwe abakuru b’inama nshingamateka na nkenguzamateka, Perezida wa Amerika yavuze ko umutwe wa mbere w’abasirikare 80 wageze muri Gabon kuri uyu wa gatatu tariki 2 Mutarama 2018.

Ku bwa Donald Trump, izo ngabo zijyanywe muri icyo gihugu kugira ngo zirinde abanyamerika kimwe n’abahagarariye Amerika i Kinshasa, umurwa mukuru wa Congo.

Yagize ati: “Abo basirikare bazaguma muri ako karere kugeza igihe umutekano wo muri Congo uzaba umeze neza bitagikenewe ko bagumayo.”

Ku bwa Bwana Trump, hashobora koherezwa n’izindi ngabo ziyongera ku zimaze kugerayo, igihe byoba bikenewe.

Akanama gashinzwe amatora muri Congo kagomba gutangaza ibyavuye mu matora by’ibanze kuri iki cyumweru tariki ya 6 Mutarama 2018. Ariko nyuma ako kanama kavuga ko gusohora ibyavuye mu matora bishobora gutinda kuko ibarura ry’amajwi ririmo kugenda buhoro.

Hagati aho inama y’abepiskopi “Conference Episcopale Nationale du Congo” (Cenco) yatangaje ko izi uwatsinze amatora (Bamwe bavuga ko ari Martin Fayulu) ariko yamaganiwe n’abashyigikiye umukandida watanzwe na Perezida Kabila ndetse bashinja abo bepiskopi gushaka gutuma haba imvururu muri Congo.