NDUHUNGIREHE – IGICE CYA 1

Mu ntambara ya 1994, umusore Nduhungirehe Augustin w’imyaka 14 n’umuryango we w’abantu icyenda (Nyina, ise n’abavandimwe be bane, mubyara we na nyirasenge) bahungiye mu cyitwaga Zaire. Banyuze i Cyangugu binjirira Bukavu bajya mu nkambi ya CHABARHABE mu majyepfo ya BUKAVU.

Umunsi umwe mu kwezi kwa cumi 1996 impunzi zivuye mu nkambi z’i Walungu na Lubarika zabasanze muri iyo nkambi zihunga abanyamulenge bari binjiye mu ngabo za AFDL zo muri Kivu y’amajyepfo. Bamwe muri izo mpunzi baje bafite ibikomere bavuga ko imivu y’amaraso iri gutemba mu duce twa Uvira na Kamanyola. Uwo mutwe w’ngabo za AFDL wari ugizwe n’abatutsi b’abanyarwanda (FPR Inkotanyi), b’abarundi n’abanyamulenge.

Umutekano mu nkambi ya CHABARHABE ntiwatinze kuko Nduhungirehe, umuryango we n’impunzi bakomeje kumva ko zimwe muri izo nyeshyamba ziri kubasatira zikurikiranye impunzi z’abahutu. Nibwo umuryango wa Nduhungirehe wahisemo guhita berekeza muri 40km majyaruguru y’umujyi wa Bukavu, mu nkambi ya KASHUSHA ka Kavumu yari irimo izindi impunzi nyishi cyane z’abanyarwanda.

Muri iyo nkambi naho ntibyatinze kuko tariki ya 21 z’ukwa cumi 1996 impunzi zo mu nkambi ya Nyangezi zari zibagezeho zihunga igitero cya AFDL.

Ku itariki ya 2 z’ukwa cumi na kumwe 1996, nibwo umutwe wa FPR Inkotanyi zari mu ngabo za AFDL zagabye igitero ku nkambi ya KASHUSHA, zohereza mo ibisasu byinshi byica impunzi z’abanyarwanda bageze ku bihumbi bine abandi benshi barakomereka. Muri iyo nkambi harimo n’abazayirwa bitwaga Abakontenja, bari bashinzwe umutekano w’impunzi. Bose baguwe gitumo, abarokotse bakwira imishwaro. Inkotanyi za AFDL nabo zibakurikiza amasasu, inzira zuzura inkomere n’imirambo. Muri iyo mirambo wasangaga mo ingeri zose: abana, abacyecuru, abasaza, abagore, abagabo…

Kubw’amahirwe Nduhungirehe yarirutse arahava ariko ntiyamenye aho umuryango we uciye. Nduhungirehe yirutse yerekeza inzira ijya mu ishyamba rya Kahuzi-Biega, ugana BUNYAKIRI. Muri iyo nzira, abari kumwe na Nduhungirehe bageraga ku bihumbi icumi ugereranyije. Bagendaga bizera ko bazabasha kugera mu bice bya WALIKALE muri Kivu y’amajyaruguru. Abandi benshi berekeje iya Kalehe bizera ko bazagera i Goma. Aberekeje i Goma ntibyabashobokeye kuko nyuma y’iminsi itatu bagenda n’amaguru, bageze ahitwa Nyabibwe muri 80km, basanze izindi nkotanyi za AFDL zahabategeye. Zarabafashe, zirabarasa, abandi zibatera ibyuma n’amahiri. Abashoboye kuzicika birukiye mu ishyamba rya Kahuzi-Biega aho zagiye zibasanga zikabarangiza. Abarokotse bake bahinduye icyerekezo nabo bagana iya BUNYAKIRI na WALIKALE.

Inzira ijya Walikale ntago yari yoroheye Nduhungirehe na bagenzi be. Nduhungirehe n’izindi mpunzi bageze ahitwa HOMBO bafata ikiruhuko nyuma y’urugendo rw’icyumweru ku maguru. Kuberako nta mpamba bari bafite, inzara, umunaniro, indwara n’ibikomere byari bimaze kubamaraho benshi.

Ahitwa HOMBO bahahuriye n’izindi mpunzi nyinshi zivuye i Goma muri Kivu y’amajyaruguru zinyuze mu gace ka Masisi. Izo mpunzi nazo zari zicitse ku icumu ry’ibitero by’Inkotanyi za AFDL byatangiriye mu nkambi ya Mugunga hafi y’umupaka n’u Rwanda, abarokotse igitero cy’i Mugunga zabasanze Osso, abarokotse igitero cya Osso zabasanze i Mbeshe Mbeshe ya Kinigi, abataraguye Mbeshe Mbeshe zabasanze i Katoyi, abahavuye ku bw’amahirwe nibo basanze Nduhungirehe n’izindi mpunzi aho i Hombo. Inzara, umunaniro, indwara z’amoko yose n’ibikomere bari babisangiye n’abo bahasanze.

Source:

Reconnaissance du Génocide contre les HUTUS