Gasabo: Ushinjwa kuba umuyoboke wa FDU-Inkingi yatawe muri yombi.

Amakuru dukesha umuryango wa Tuyishime Blaise waburiwe irengero ku itariki ya 08.01.2020, umuryango we ukaba utaruzi irengero rye, nyuma yo gushakisha kuri stations za Police zitandukanye, kuri ubu amakuru atangazwa n’umuryango we n’uko afungiye kuri station ya Police ya Gasabo, mu byaha ashinjwa hakaba harimo kuba afitanye imikoranire n’abarwanashyaka ba FDU-inkingi, harimo n’u muvandimwe we Habarugira Hervé nawe ubarizwa mu ishyaka rya FDU-inkingi, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, nawe akaba ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kubera ibikorwa yakoraga byo gukangurira urubyiruko kwinjira muri iryo shyaka

Kuri ubu akaba yarahungiye mu bihugu by’i Burayi aho yanakomereje ibyo bikorwa, akaba kandi ari n’uwo mu muryango wa Habarugira Jean Damascène wari umurwanashyaka wa FDU-inkingi,wazize urupfu rutavuzweho rumwe hagati y’abayoboke ba FDU-inkingi na leta y’u Rwanda.

Tuyishime Blaise akaba yari yarafashwe mu bihe bishize n’inzego z’umutekano tariki ya 08.04.2019 nyuma akaza gufungirwa muri gereza ya Nyarugenge ku itariki ya 28.04.2019 aho yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Mu byaha yashinjwaga hakaba harimo gukorana n’ishyaka rya FDU-inkingi, no kuvugana n’abayoboke baryo baba mu bihugu byo hanze harimo n’umuvandimwe we, icyo cyaha cyikaba gifatwa nk’ubugambanyi.

Akaba yari yarekuwe by’agateganyo ku itariki ya 20.06.2019, akaba kandi yitabaga ubushinjacyaha buri wa gatanu nk’uko amategeko abigena, kuko iperereza ryari rigikomeza. 

Mu mwaka ushize kandi hagiye hatangazwa impfu zitandukanye z’abayoboke ba FDU-inkingi abandi bakaburirwa irengero.

Muri uku kwezi kwa mbere muri uyu mwaka twabibutsaga ko hari n’abandi barwanashya ba FDU-INKINGI bakatiwe n’urukiko rushinzwe ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imipaka aho bakatiwe ibihano byo gufungwa kuva ku myaka 12 kugeza kuri 7, bamwe bakaba bari bamaze igihe kijya kugera myaka 2 bafunze.

Muri abo bakatiwe kandi twabibutsa ko harimo Visi perezida w’ishyaka rya FDU-INKINGI inkingi Bwana Twagirimana Boniface wakatiwe adahari, bikaba bivugwa na leta y’u Rwanda ko yatorotse gereza yari afungiwemo muri 2018, amakuru ataravuzweho rumwe hagati ya leta y’u Rwanda n’abayoboke ba FDU-INKINGI bo bemeza ko yaba yarashimuswe n’inzego z’umutekano za leta y’u Rwanda. 

Twabibutsa ko ishyaka FDU-inkingi ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi aho ryibumbiye mu ihuriro P-5 ry’amashyaka atandukanye nka, PS-imberakuri, RNC, amahoro-PC, Leta y’uRwanda ikaba ishinja iryo huriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho kurema umutwe w’iterabwoba ushaka guhungabanya umutekano w’igihugu uturutse mu mashyamba ya Congo.