RIB: “Evode Uwizeyimana akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa!”

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, ruratangaza ko rwatangiye iperereza ku Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode.

Uru rwego ruvuga ko uyu muyobozi ukekwaho guhutaza Madame Mukamana Olive wari umusabye kunyura mu cyuma gisaka abinjira mu nyubako ya Grand Pension Plaza, mu mujyi wa Kigali, aho kubikora akamusunika akitura hasi.

Umuvugizi w’uru rwego yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika, ko uyu muyobozi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Inkuru yateguwe n’Umumenyeshamakuru w’Ijwi ry’Amerika Assumpta Kaboyi mwayumva hano hasi.