Gatuna: Umupaka wafunguwe, abanyarwanda barafungwa!

Yanditswe na Arnold Gakuba

Nk’uko byari byatangajwe na Leta ya Kigali, umupaka wa Gatuna/Katuna uhuza u Rwanda na Uganda wari ufunze kuva 2019 wagombaga gufungurwa ku wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022. Niko byagenze. Nyamara ariko, nta byera ngo de! Amakuru dukesha ibitangazamakuru birimo BBC, Daily Monitor na The Easter African aratangaza ko ifungurwa rw’uwo mupaka ririmo urujijo, cyane ko ngo ku banyarwanda, kwambuka umupaka bajya muri Uganda bitabaye. 

Amakuru dukesha BBC aremeza ko kugeza ku gicamunsi cyo ku wa 31 Mutarama 2022, umunsi umupaka wa Gatuna wafunguriweho, ngo abaturage bawambutse ni bake cyane, kandi nabo ni abagande gusa, nta munyarwanda wawambutse yerekeza muri Uganda. 

Ifungurwa ry’uyu mupaka wa Gatuna ryari ryitezwe na benshi, baba abo muri Uganda ndetse n’abo mu Rwanda. Igitangaje rero ni uko nyuma y’uko ufungurwa nta rujya n’uruza rw’abantu rwagaragaye. Ese ni iki kibyihishe inyuma? Ese aho ntihaba hakirimo urwikekwe hagati y’ibihugu byombi, gufungura umupaka bikaba ari ibya nyirarubeshwa?

BBC iratangaza ko ku rugande rw’u Rwanda, hari ngo ibyo nagomba kubanza kumvikana na Leta ya Uganda mbere y’uko rwemerera abaturage barwo kwambuka bajya muri icyo gihugu. Abanyarwanda ngo baracyaburirwa kwirinda kujya muri Uganda. Ese urwo rwikekwe kandi ni urw’iki? 

Ikinyamakuru “Daily Monitor” cyo cyanditse kigira kiti “umupaka w’u Rwanda na Uganda wafunguwe ariko harimo urujijo mu kwambuka“. Hagati aho, umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Yolanda Makolo, abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko amakamyo, n’abanyarwanda batahukaga bashoboye kunyura ku mypaka wa Gatuba, hubahirizwa ibisabwa mu kwirinda icyorezo cya Kovidi 19.

Nyamara ariko, urujijo rwari rwinshi cyane ku mupaka wa Gatuna kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, aho abanyarwanda bari bumiwe babujijwe kwambuka ngo bajye muri Uganda. Igitangaje ni uko, gufungura umupaka cyari ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi, Uganda n’u Rwanda, ugihe kongera gusubirana, nyuma y’uko perezida Yoweri Museveni wa Uganda yohereje umuhungu we Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba akajya kuganira na Paul Kagame, perezida w’u Rwanda. Ese ibiganiro byabo nta cyavuyemo gifatika ko hafunguwe umupaka, hagafungwa abantu?

Urujijo rero ntirwari ku ruhande rw’u Rwanda gusa, n’ubwo ariho cyane ibintu bitari bisobanutse, abanyarwanda babujijwe kwambuka,  ahubwo no ku ruhande rwa Uganda, abantu bakererejwe kwambuka. Umwe mu bacuruzi b’abanyarwanda bashubijwe inyuma bashaka kwambuka ngo bajye muri Uganda yabwiye Ibiro by’Itangazamakuru by’Ubufaransa (AFP) ati: “Nabwiwe ko umupaka wafunguwe nza nzi ko ngiye kwambuka nkajya muri Uganda kugurayo ibintu. Nyamara abakozi b’ibiro by’abinjira n’abasohika by’u Rwanda bambwiye ko bidashoboka ko nambuka kugeza igihe hatangiwe andi mabwiriza. Ni urujijo rukabije”.

Kimwe mu mpamvu zitangazwa n’impande zombi zaba zatumye abantu badahita bemererwa kwambuka ngo harimo kwirinda icyorezo cya Kovidi 19 nk’uko byatangajwe na Komiseri w’Ibiro by’abinjira n’abasohika bya Uganda Marcelino Besigye. Yagize ati: “Itsinda ryacu rishinzwe ubuzima hamwe n’iryo mu Rwanda bazarebera hamwe uko abagenzi bapimwa maze bakemererwa kwambuka”.  Nyamara benshi babona ko atariyo mpamvu nyamukuru, ahubwo hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Ikinyamakuru “The Easter African” nacyo cyanditse kigira kiti “Kwambuka birabujijwe ku mupaka wafunguwe, kandi Rwanda na Uganda bumvikana ku ngamba zo kwirinda Kovidi 19.” Ku munsi uyu mupaka wafunguriweho, ngo hambutse gusa imodoka zitwaye imizigo, abanyarwanda basubiraga iwabo ndetse n’abaganda bake nabo ngo bari bajyanywe n’impamvu zidasanzwe.

N’ubwo umupaka wa Gatuna wafunguwe, abayobozi b’u Rwanda batangaza ko gufungura umupaka bitavuga ko ibibazo u Rwanda na Uganda bifitanye birangiye, ko ngo gusa ari intambwe yerekana ko biri mu nzira zo gukemuka. Ese iyo yaba ariyo mpamvu abanyarwanda babujijwe kwambuka ngo bajye muri Uganda? Niba umupaka wafunguwe, birasaba iki ngo Leta ya Kigali izemere urujya n’uruza ku mupaka, cyane cyane kwemerera abanyarwanda kujya muri Uganda mu bwisanzure? Ibyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 31 Mutarama 2022, ubwo umupaka wa Gatuna wafungurwaga birerekana ko hari byinshi byihishe inyuma, cyane cyane ku ruhande rw’u Rwanda.