Kaberuka ati: “Ibibazo by’u Rwanda na Uganda bizakemuka”.

Yanditswe na Arnold Gakuba

Donald Kaberuka niwe ntumwa idasanzwe ya Paul Kagame yitabiriye umuhango wo guherekeza nyakwigendera Prof. Emmanuel Tumusiime Mutebile, wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Uganda witabyimana. Uwo muhango ukaba warabaye ku cyumweru tariki ya 30 Mutarama 2022. 

Nk’uko bitanganzwa n’Ikinyamakuru “Chimpreports“, mu nkuru yacyo yo ku wa 31 Mutarama 2022, Donald Kaberuka ari mu muhango wo gusezera Emmanuel Mutebile, yatangaje ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda bizakemuka. Ibyo Donald Kaberuka akaba yarabitangaje ubwo yagezaga ku bari bitabiriye umuhango wo guherekeza  Emmanuel Mutebile, ubutumwa bwa perezida Paul Kagame. Umuhango wabereye mu Karere ka Kabale, mu burengerazuba bwa Uganda. Yagize ati: “Kuba ndi aha mu mwanya wa perezida wanjye (Paul Kagame) ni ikimenyetso cy’uko abaturage b’ibihugu byombi bifuza kubana mu bwumvikane no mu mahoro”.

Donald Kaberuka yongeyeho ati: “Twese turabizi ko mu minsi ishize hari ibibazo byabaye, ariko abayobozi b’ibihugu byacu byombi bashyizemo imbaraga ngo bikemuke kuko bishobora gukemuka“. Ayo magambo, Donald Kaberuka akaba yarayatangaje nyuma y’iminsi mike Leta ya Kigali itangaje ko izafungura umupaka wa Gatuna, uhuza u Rwanda na Uganda, perezida Paul Kagame yari yarafunze muri Gashyantare 2019. 

Icyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kikaba cyaraje gikurikira uruzinduko Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yagiriye i Kigali mu Rwanda ku ya 22 Mutarama 2022, aho yagiranye ibiganiro mu muhezo na perezida Paul Kagame, bigamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi, Rwanda na Uganda.

Twibutse ko ibyo bihugu byombi byitanye bamwana, kimwe gishinja ikindi ko gitera inkunga abakirwanya. Ibyo byatumye muri 2017, Leta ya Uganda yarataye muri yombi René Rutagungira washijwaga gukorana na Polisi ya Uganda bagacyura impunzi z’abanyarwanda ziba muri Uganda ku ngufu. 

Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa ku itariki ya 31 Mutarama 2022. Nyamara ariko, ku ya 30 Mutarama 2022, Donald Kaberuka niho yanyuze yitabira umuhango wo guherekeza Prof. Emmanuel Mutebile wabereye i Kabale. Kaberuka yagize ati: “Abaturage b’u Rwanda, Kabale, na Kigezi ni abavandimwe, bityo dufite ubushobozi bwo gukemurira hamwe ibyo bibazo ngo dukataze mu iterambere ry’ibihugu byacu byombi.

Mbere y’uko umubano w’u Rwanda na Uganda uzamo agatotsi, ubucuruzi bw’ibyo bihugu byombi bwageraga ku madolari y’Amerika miliyoni 250. Tugire icyizere ko gufungura umupaka bitazaba ibya nyirarubeshwa, maze ubucuruzi bw’ibihugu byombi bukongera kuzahuka ndetse n’abaturage babyo bakongera guhahirana nk’uko byahoze!