Gen Jean Bosco Kazura uregwa ubwicanyi mu Burasiraziba bw’u Rwanda mu ruzinduko mu Bufaransa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ibinyamakuru biri hafi ya Leta ya Kigali byanditse ko Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazuba, guhera kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe, agirira ruzinduko rw’iminsi itatu mu Bufaransa.

Uyu musirikare ushinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw’abahutu mu Burasirazuba bw’u Rwanda mu 1994, muri uru ruzinduko ntazaba ari wenyine kuko aherekejwe n’abandi basirikare bakuru batatu bo mu ngabo z’u Rwanda harimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Uru ruzinduko rw’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda mu bufaransa ruje nyuma y’uruzinduko rw’amateka Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda muri Gicurasi 2021, agasaba imbabazi ku ruhare igihugu cye ngo cyagize muri jenoside yo mu Rwanda.

Kuva icyo gihe, U Rwanda n’u Bufaransa ntawabura kuvuga ko biri mu kwezi kwa buki, nyuma y’imyaka itari micye ibihugu byombi birebana ay’ingwe kubera impamvu za politike.

Gen Kazura ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye  abaturage b’abahutu batagira ingano mu Mutara, Gahini n’ahandi

Inkuru icukumbuye yakozwe n’Umunyamakuru w’umunya-Canada, Judi Rever, yakoze icyegeranyo kigaragagaza uruhare rw’uyu musirikare mukuru n’abandi basirikare ba RDF bagize mu bwicanyi bwahitanye imbaga y’Abahutu.

Mbere gato y’uko ingabo za RPF zigarurira igihugu na nyuma yaho, Kazura yayoboye ubwicanyi bwahitanye abahutu batagira ingano mu Burasirazuba bw’u Rwanda aho avugwa cyane ni za Kiziguro, Gahini, Gabiro no mu tundi duce dutandukanye ubu ni mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana.

Jean Bosco Kazura , umwana w’umututsi wakuriye mu buhungiro mu Burundi, yinjiye mu ngabo za FPR mu 1990 akiri umusore kandi ari umunyabwenge ariko adafite uburambe mu bya gisirikare.

Kubera ko yari yavugaga neza igifaransa, icyongereza n’i Kinyarwanda, mu 1992 yashyizwe mu buyobozi bukuru bwa RPA aho yabaye umusemuzi wa Kagame, ahabwa inshingano zo kujya amumenyesha ikivuzwe cyose na RFI “Radio France Internationale”.

Uyu mugabo wazamurwaga mu ntera huti huti mu mizo ya mbere ntiyahawe inshingano zikomeye kubera ko abasirikare bari baravuye i Bugande aribo bashyirwaga ku ibere mu gihe cy’urugamba ndetse na nyuma yarwo, ahubwo yashingwaga imirimo akungiriza cyangwa se akaba afite uwo yungirije wavuye ibugande.

Mbere gato ya 1994 na nyuma yaho yayoborwaga na Lieutenant General Patrick Nyamvumba, wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda (ubu Kagame yamwigijeyo amushinja ubujura n’ibindi byaha bitandukanye) akaba ari nawe wamuhaga amabwiriza yo kwica abahutu bo mu bice twavuze hajuru.

Mu mwaka wa 2013, Kazura yahawe inshingano zo kuyobora ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Mali “MINUSMA” yewe no muri Darfur, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yamuvugirije induru, igaragagaza uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe Abahutu mu Rwanda, bituma akurwa kuri uwo mwanya igitaraganya.

Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa abinyujije kuri twitter yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Gen Jean Bosco Kazura.