Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida Museveni ategerejwe mu Rwanda

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane mu Rwanda ndetse na Uganda ni iy’uruzinduko rwa Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka akaba n’imfura ya Perezida Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022 nibwo iyi nkuru yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye biganjemo abakorana bya hafi n’urwego rushinzwe iperereza mu Rwanda ndetse na bamwe mu banyamakuru bakorera ibinyamakuru bya Leta ya Kampala.

Ikinyamakuru Chimpreport cyandikirwa muri Uganda cyatangaje ko muri iyi ‘weekend’ umuyobozi mukuru mu Ngabo za Uganda azagirira uruzinduko mu Rwanda.

Iki kinyamakuru kivuga ko itsinda ry’abasirikare bashinzwe umutekano w’uwo musirikare mukuru ryamaze kugera i Kigali mu myiteguro y’urwo ruzinduko rw’amateka.

Andi makuru atugeraho aravuga ko uyu muyobozi yamaze kugera i Kigali, ariko ubutegetsi bw’impande zombi bwabigize ibanga rikomeye.

Hagati aho akanyamuneza ni kose mu baturage b’ibihugu byombi dore ko bamwe babona uru ruzinduko nk’umuti w’ibibazo bimaze imyaka irindwi hagati ya Kagame na Museveni, ibi bibazo bikaba byarateje igihombo gikomeye mu rwego rw’ubuhahirane.

“Kagame ni ‘Uncle’ Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye”

Mu cyumweru gishize, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangarije ku rukuta rwe rwa Twitter, ubutumwa bwatunguye abantu.

Yashyizeho ifoto ya Perezida Kagame, arangije ayiherekeresha ubutumwa buvuga ngo “Uyu ni ‘Uncle’ wanjye, Afande Paul Kagame. Abashaka kumurwanya bari kurwanya umuryango wanjye. Bagomba kwitonda.”

Ubu butumwa bwakurikiwe n’uruzinduko rwa Ambasaderi wa Uganda muri Loni, Adonia Ayebare wasesekaye muri Village Urugwiro, ashyiriye Kagame ubutumwa bwa Museveni.

Nta byinshi byavuzwe n’abategetsi b’impande zombi ku bijyanye n’ibyari bikubiye muri ubu butumwa, gusa icyo gihe ibiro bya Perezida Kagame byatangaje ko “Perezida Kagame uyu munsi yakiriye Ambasaderi Ayebare wamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Yoweri Museveni.’’ ariko ntibatangaje ibikubiye muri ubwo butumwa.

U Rwanda na Uganda, bimaze imyaka isaga itanu birebana ay’ingwe, ndetse bamwe mu baturage b’ibihugu byombi bahasize ubuzima.

Mu bihe bitandukanye u Rwanda rwishe abaturage b’abagande rubashinja gucuruza magendu, u Ganda nayo bivugwa ko hari abanyarwanda yakoreye iyicarubozo muri za gereza zo muri icyo gihugu.

Kugeza magingo aya, ntawamenya icyo ibi bihugu byahoze birebana akana ko mu jisho byapfuye kugeza ubwo u Rwanda rushinja uGanda kuba indiri y’abashaka guhungabanya umutekano warwo, u Ganda nayo igashinja u Rwanda kurwoherezamo intasi za hato na hato.

Bamwe mu basesenguzi ba politike yo mu Karere k’Ibiyaga bigari, bavuga ko icyo ibi bihugu bipfa kiri hagati ya Kagame na Museveni ubwabo.