Urukiko rw’Ubujurire Rwatangiye Kuburanisha Urubanza rwa Rusesabagina na bagenzi be

Urukiko rw’ubujurire rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo Paul Rusesabagina na bagenzi be 20, umunsi wa mbere w’urubanza wahariwe ubushinjacyaha busobanura zimwe mu ngingo zatumye bujurira.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butemera inyito y’icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba gikubiyemo ibyaha byarezwe Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte Sankara na Nizeyimana Marc.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko umuyobozi aba yakoze igikorwa cy’iterabwoba iyo yatanze inkunga, yashishikarije abandi gukora iterabwoba. Ati “Aba yakoze iterabwoba ryuzuye, ntabwo aba yagize uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.’

Bityo ubushinjacyaha busaba urukiko rw’ubujurire kuzahanisha Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara icyaha cyo gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Inkuru y’Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi