Gen Victor Byiringiro wa FDLR ati: si ukumanika amaboko ahubwo ni ugushyira intwaro hasi ku bushake.

Nk’uko byari biteganijwe umuhango wateguwe na FDLR wo gushyira intwaro hasi wabereye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ahitwa Buleusa kuri iki cyumweru tariki ya 28 Ukuboza 2014.

Uyu muhango wabereye imbere y’abanyacyubahiro batandukanye barimo abagize Komite ishinzwe umutekano muri Kivu y’amajyaruguru, abahagarariye ibihugu bigize umuryango wa SADC, abagize akanama gashinzwe igenzura ka CIGRL, abahagarariye MONUSCO ndetse n’abakuriye inzego zishinzwe umutekano za gisirikare na gisivire muri Congo

Le général Victor Byringiro devant ses combattants

Nk’uko byatangajwe na Perezida w’agateganyo wa FDLR, Général Major Victor Byiringiro uyu muhango ntabwo ari ukumanika amaboko ahubwo ni ugushyira intwaro hasi ku bushake. Kandi yavuze ko atari igitutu yashyizweho kugirango abarwanyi ba FDLR hafi 100 babe bashyize intwaro hasi. Yasabye umuryango mpuzamahanga kudashyira imbere igihe ntarengwa kizarangira ku ya 02 Mutarama 2015 ahubwo bagashyira imbere ibiganiro byahuze abanyarwanda bose ntawe uhejwe. Yateye utwatsi icyifuzo cy’uko abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo bakoherezwa mu bindi bihugu ahubwo ashimangira ko bagomba gutaha mu mahoro mu gihugu cyabo u Rwanda.

Abahagarariye umuryango wa SADC, abahagariye MONUSCO na Visi guverineri wa Kivu y’amajyaruguru bagabishije FDLR ko umunsi ntarengwa  wo ku ya 02 Mutarama 2015 nurenga batarashyira intwaro hasi bose, bazagabwaho ibitero nk’uko biteganijwe.

Me Feller Lutaichirwa, vice gouverneur du Nord-Kivu

 

Bwana Feller Lutaichirwa, vice gouverneur wa Nord-Kivu

Muri uyu muhango hakoreshejwe amagambo akarishye adaciye ku ruhande n’abafashe ijambo bose. Bwana Feller Lutaichirwa, vice gouverneur wa Nord-Kivu yatangaje ko Leta ya Congo itazakomeza kwihangana ubuziraherezo ko imitwe yose yitwaje intwaro iri ku butaka bwa Congo igomba kuzishyira hasi nta mananiza.

 Marius Monradie, le représentant de la Sadec

 

Marius Monradie wari uhagarariye SADC

 

Uhagarariye Sadec, Bwana Marius Monradie yatangaje ko batakwishimira iki gikorwa cya FDLR kuko kije gitinze kandi ko itariki ya 02 Mutarama 2015 yo kuba FDLR yashyize intwaro hasi cyangwa ikagabwaho ibitero, iyo tariki igomba kubahirizwa. Ku ruhande rwa Monusco naho intero yari iyo. Bwana JOSIA ABAT yunze mu rya vice-gouverneur wa Kivu ya ruguru n’uhagarariye Sadec. Kuri we ngo ingengabihe yahawe FDLR ntabwo yubahirijwe ngo kandi igihe ntarengwa kiregereje. Aboneraho gusaba FDLR kubahiriza igihe yahawe ikaba yarangije gushyira intwaro hasi bitarenze iya 2 Mutarama 2015.

 

JOSIA ABAT, le chef de Bureau de la MONUSCO

 

JOSIA ABAT uhagarariye MONUSCO

 

Ku ruhande rwa FDLR, mu gihe uwo mutwe watangaga intwaro zigera kuri 37, abarwanyi 83 n’abo mu miryango yabo 39,  umukuru wayo Gen Byiringiro mu magambo akarishye asa nk’usubiza abayobozi ba Leta ya Congo, n’abahagarariye MONUSCO na SADC, yavuze ko abasirikare be badashyize amaboko hejuru rero batagenewe programme DDRRR (igenewe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’abanyamahanga) cyangwa DDR (ishyinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’abanyekongo) za MONUSCO. Kuri Perezida w’agateganyo wa FDLR ngo uku gushyira intwaro hasi kwabaye ku bushake ntabwo kwatewe n’igitutu.

Les armes rendues

10314594_10206322537929194_9061962487219119066_n

Mu kiganiro na Radio imwe yo muri Congo, Gen Byiringiro yatangaje ko umuryango mpuzamahanga n’Imana ari bo bonyine bazi uko bizagenda nyuma ya tariki 02 Mutarama 2015. Kuri we ngo ikimuraje inshinga ni ugutaha mu Rwanda mu mahoro biciye mu biganiro byahuza abanyarwanda, akaba asanga amahanga yagombye gutegeka ko bibaho nk’uko bikorwa mu bindi bihugu byo kw’isi.

N’ubwo aba bayobozi mpuzamahanga bo basa nk’abashyira igitutu kuri FDLR, abakuru dufite avuga ko abayobozi b’ibihugu bya SADC ari nabyo bikomokamo Brigade ya MONUSCO yatsinze M23 bo badafite gahunda yo kurasa kuri FDLR ndetse na Leta ya Congo ni uko. Kuri Afrika y’Epfo na Tanzaniya ngo gukemura ikibazo cya FDLR burundu bigomba guca mu nzira y’ibiganiro.

Ku basesengura politiki yo mu biyaga bigari, kurasa FDLR byakongerera ingufu n’agasuzuguro Perezida Kagame, ikindi kandi kurasa FDLR ntabwo byatuma Leta y’u Rwanda inyurwa, ngo icururuke ngo biyibuze ibikorwa by’ubushotoranyi ku bihugu byo mu karere byaba Tanzaniya, Congo cyangwa U Burundi. Ikigaragara n’uko Perezida Kagame yateguye intambara kandi igomba kuba byanze bikunze, uyu munsi urwitwazo ni FDLR ariko n’iyo FDLR itabaho urwitwazo ntirwabura kuko iyi ntambara ishingiye ku bukungu na politiki y’iterabwoba igamije gutuma Perezida Kagame ategeka ubuzima bwe bwose ibindi ni urwitwazo.

Le Général Victor Byiringiro, devant la presse

 

Les 100 combattants qui se sont rendus

 

Ku bijyanye no gushyira intwaro hasi amakuru The Rwandan yabonye aremeza ko hari abandi basirikare ba FDLR bagera kuri 72 bari kumwe abo mu miryango yabo bagera ku 168 nabo bashyize intwaro hasi muri Kivu y’amajyepfo. Ibi bikaba bivuga ko kuri uyu munsi ari abarwanyi 155 ba FDLR bashyize intwaro hasi. Hari kandi andi makuru avuga ko hari abandi barwanyi 17 bari mu nzira berekeza iya Buleusa muri Kivu ya ruguru gushyira intwaro hasi.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]