Rwanda:Uburyo bushya bwo kwica urubozo imfungwa zifungiye mu magereza atandukanye

Mu gihe turimo kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani muri gereza zo mu Rwanda babibonyemo umwanya mwiza wo kwica urubozo imfungwa ariko byagera muri gereza ya Nyarugenge bikaba agahomamunwa.

Umuyobozi w’iyo gereza ya 1930 Mugisha James n’umuyobozi w’abacungagereza [O.C] Staff sergent Kayitare barahiriye ko abafungwa b’iyi gereza bagomba guhabwa ubunani bw’ubundi bwoko (iyicwarubozo).

Umufungwa Nsengiyumva Jotham by’umwihariko akomeje guhura n’itotezwa ry’ubwoko butandukanye akaba azira kuba ariwe washinjije Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, ko bafatanyaga mubikorwa byo guhungabanya umutekano mu Karere ka Musanze m’urubanza rwabereye m’urukiko rwa Musanze. Uku gushinja Guverineri birimo kumugiraho ingaruka zikomeye aho afungiwe muri gereza ya 1930. Urugero twatanga ni ibyabaye ku itariki ya 20/12/2014 ubwo uyu Jotham yashyirwaga muri cachot iri muri gereza, noneho abacungagereza bakavuga ko bamuhoye ko bamucyekagaho kuba atunze telefone aho afungiye; nyamara baramusatse telefone barayibura nibyo duheraho twemeza ko ntakindi yaba azira atari uko yagambaniwe na Bosenibamwe tukaba dufite ubwoba ko yakwicirwa muri gereza. Uyu kuva iyo tariki arimo amapingu mu maboko no mu maguru.

Urundi rugero rw’iyicarubozo muri gereza ya 1930 , ni ibyabaye tariki ya 19/12/2014 ubwo umufungwa Serugendo J. Bosco yashyirwagaho amapingu mu maboko no mu maguru bakamujugunya muri cachot kuburyo gufata utwo kurya n’utwo kunywa abikora aziritse [aboshye] amaboko n’amaguru hakaba hanashize icyumweru kirenga adakaraba. Akaba azizwa nawe kuba yaracyetsweho kuba atunze telefone muri gereza, nyamara nawe baramusatse barayibura.

Urugero rw’agatatu rw’iyicwarubozo n’iririmo gukorerwa abafungwa b’igitsinagore aho ubu bose bakorwa mu myanya ndangabitsina yabo ku ngufu ngo barimo gushakamo telefone zigendanwa.

Abafite ibyemezo byo kugemurirwa ibiryo n’ibinyobwa, ababigemura barabizana bakabisubizayo ntibanasobanurirwe impamvu ingemu zidahabwa abo bazizaniye.

Abacungagereza bashyiriweho itsinda rishinzwe kubaneka ngo bazamenye uwasohora amakuru y’agahomamunwa babona buri munsi muri gereza. Baterwa ubwoba ngo uwo bazamenya ko yavuga ibyo yabonye muri gereza azahita yirukanwa ndetse akabona nizindi ngaruka zikomeye.

Ingero n’ingaruka z’iyicwarubozo ni nyinshi keretse abashinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu batabaye bakajya kwirebera uburyo iryo yicwarubozo ririmo kubera mu magereza yo mu Rwanda cyane cyane iya Nyarugenge bita 1930. Uretse ko Leta y’u Rwanda itabibahera uburenganzira kubera ibihakorerwa.

Ishyaka PS Imberakuri ryongeye gusaba Leta y’u Rwanda kubahiriza uburenganzira bw’abafungwa n’ubwikiremwamuntu bagahagarika vuba na bwangu iryo yicarubozo barimo gukorera imfungwa. Tuributsa kandi Leta ya Kigali ko gukomeza kwica amatwi mubyo tubasaba bizagira ingaruka mbi kubabifitemo uruhare ubu cyangwa mu gihe kiri imbere.

Alexis Bakunzibake

Umuyobozi wungirije

PS Imberakuri.