Gereza ya Mpanga: MUBERUKA Pascal akomeje kurengana.

MUBERUKA Pascal

MUBERUKA Pascal yavutse ku wa 22 Gashyantare 1968 ku babyeyi b’abagatolika, TERERAHO Karori na MUKARUZIGA Anasitaziya. Yavukiye muri serire Bwiza, Segiteri Takwe, Komini Nyamabuye, Perefegitura ya Gitarama

Agize imyaka ine, mu 1972, yapfushije se asigarana na nyina. Bidatinze yajyanywe kwa sekuru RUBASHAMUHETO Sitefano aba ari ho arererwa.

Amashuri abanza  yayize ku kigo cya Bwilika kuva mu 1975 kugeza mu 1983.

Amashuri yisumbuye yayize mu Iseminari Ntoya ya Mutagatifu Léon  i Kabgayi kuva mu 1983 kugeza mu 1989.

Kuva muri Mutarama  kugeza muri Kamena 1990 yabaye umukozi ushinzwe urubyiruko n’imikino muri komini Nyamabuye.

Kuva muri Kamena 1990 kugeza mu Gushyingo 1992, yabaye umugenzacyaha ufite ububasha busesuye muri Komini Mushubati.

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 1992 kugeza ku wa 8 Kanama 1993 yabaye Umugenzacyaha  ufite ububasha busesuye muri Perefegitura ya Gitarama .

Ku wa 16 Mutarama 1993, yashakanye na NYIRANSENGIYUMVA Pélagie, babyarana abana batanu,umwe yitaba Imana; hariho bane.

Kuva muri Nzeli 1993 kugeza ku wa 2 Kamena1994 yakoze ubucuruzi mu Mujyi wa Gitarama.

Kuva muri Nyakanga 1994 kugeza ku wa 7 Ukwakira 1997 yabaye impunzi muri Zaire no muri Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya.

Kuva ku italiki ya 4 Mata 1998 kugeza ku ya 14 Mata 1999 yafungiwe muri Kasho ya Komini Nyamabuye.

Kuva muri Werurwe 2000 kugeza muri Mutarama 2002 yabaye umukozi mu biro by’abavoka mu Mujyi wa Muhanga aho yavuye ajya gukomeza amashuri.  

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ishami ry’amategeko, kuva muri 2002 kugeza ku wa 24/11/2006, ahabwa impamyabumenyi ihanitse. 

Kuva kuwa 17 Gashyantare 2006 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2008 yabaye umwarimu n’umujyanama mu mategeko muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.

Kuva ku wa 24 Ukuboza 2008 yarafashwe, abanza gufungirwa muri station ya polisi ya Nyamabuye. Ahavuye kuwa 28 Ukuboza ajyanwa muri Gereza ya Muhanga aho yakuwe ku wa 14 Gashyantare 2010  ajyanwa muri gereza ya Nyanza aho arangiriza igifungo cya burundu eshatu z’umwihariko yakatiwe n’inkiko gacaca  z’ubujurire za Kanombe” A” na Jabana. 

-Ari mu ngando y’abahungutse mu 1997, Mwarimu MUBERUKA Pascal yagambaniwe mu nyandiko n’umusirikare KALISA Guido asaba Madame ABANDIBAKOBWA Thérèse kumufasha bakamushinja urupfu rwa MUNYANKUSI Eugène, umugabo wa ABANDIBAKOBWA Thérèse wiciwe i Kabgayi. Ibaruwa yandikiwe uwo mupfakazi wa Nyakwigendera Munyankusi kuwa 31/10/1997 ni iyi ikurikira.

pastedGraphic.png

-Madame ABANDIBAKOBWA yarabyanze abimenyesha MUBERUKA Pascal wari i Runda mu Ngando mu nyandiko ye yo kuwa 31/10/1997,  abimesha n’abaturanyi .

pastedGraphic_1.png

-KALISA Guido, mukuru wa MBARAGA Raymond yarabimenye ararakara ndetse abwira ABANDIBAKOBWA Thérèse ko azamurasana na MUBERUKA Pascal ubwo yanze ko bamubeshyera, bakamufungisha.                      

–Madame ABANDIBAKOBWA Thérèse yagiye kwishingana kwa Bourgmestre KAYIBANDA Innocent wa Komini Nyamabuye na we ikibazo akigeza kuri Majoro KWIKIRIZA wayoboraga ingabo i Gitarama.                     

–KALISA Guido n’umuryango we bakomeje ubugambanyi mu biro by’umugenzacyaha KAVAMAHANGA MUHOZA Etienne wakoreraga i Nyamabuye ariko KALISA Guido ntiyongeye kujya ahagaragara yakoraga yihishe kuko ubuyobozi bw’ingabo bwari bwarasabye Madame ABANDIBAKOBWA na MUBERUKA Pascal ko uzamubona azabibumenyesha.

 Mu kwezi kwa kane 1998, MUBERUKA Pascal yatumijwe n’Umugenzacyaha KAVAMAHANGA MUHOZA Etienne aramufunga ku rupfu rwa MUNYANKUSI Eugène rwavuzwe mu iburana rya KALISA Guido, hongerwaho ko MUBERUKA Pascal yakoresheje inama iwe muri salon afatanyije na Minisitiri NZABONIMANA Callixte, bagakora liste z’abatutsi bagombaga kwicwa, kandi bagatanga essence yo gutwika amazu y’abatutsi.                                                                                                                                              

–Kubera ko ako kagambane kagirirwaga MUBERUKA Pascal kari karamenyekanye mu nzego zose, Bwana Nyandwi  Joseph Désiré wari Préfet wa Gitarama, Innocent KAYIBANDA wari Bourgmestre wa Komini Nyamabuye, ubuyobozi bw’ingabo, ubwa gendarmerie n’inzego z’iperereza, bakoresheje inama ibera mu Kagarama, ihuza abaturage ba Secteur Gatovu na Cyeza za Komini Rutobwe, Takwe ya Nyamabuye na Kagarama ya Mushubati; ku kibazo cyo kumenya icyo MUBERUKA Pascal yari yarafatiwe, abaturage bose basobanuye ko ari akagambane yagiriwe n’umusirikare KALISA Guido, MBARAGA Raymond n’abandi bo mu muryango wabo. Iyo nama yemeje ko MUBERUKA Pascal afungurwa.                                                                   

–Mu gihe yari ataravanwa muri kasho mu ijoro ryo kuwa 17 rishyira uwa 18 Mata 1998, abacengezi barateye bica abantu i Munyinya ku Kivumu, i Takwe no muyandi masegiteri. Mu bishwe i Takwe, harimo abavandimwe ba KALISA Guido babiri. Ibi byatumye umuryango wa MBARAGA na KALISA, bombi bari abasirikare, bemeza ko ari igitero bagabweho na MUBERUKA Pascal bazi neza ko afunzwe. Ifungurwa rye riba riburijwemo ageretsweho igitero cy’abacengezi.                                                           

-Byabaye aho, Procureur wa Republika Paul MUGEMANGANGO wari i Gitarama, mu gusubiza ibaruwa yari yandikiwe na MUBERUKA Pascal, yohereza mu iperereza umugenzacyaha Sébastien SEBAKAMURA n’abanyeshuri babiri bigaga mu  ishami ry’amategeko i Butare bimenyerezaga umwuga muri Pariki; umwe muri bo yitwa KAYIRANGA Cyrille.

-Iryo perereza ryagaragaje ko MUBERUKA Pascal yagambaniwe kuko nta Minisitiri NZABONIMANA Callixte wageze iwe, nta nama yakorewe iwe mu nzu, nta n’inzu n’imwe yatwitswe na essence, ubuhamya bwatanzwe n’abatutsi barokokeye i Kabgayi, abarokokeye mu nzu kwa MUBERUKA Pascal, Madamu DUSABEMARIYA Restude n’abana be babiri na MUKARUSAGARA Joselyne umwana muto yahunganye, akamugarukana n’abaturanyi bose.                                                                                                                                         

–Umugenzacyaha Sebastien SEBAKAMURA Callixte yakoze raporo ayigeza kuri Procureur maze nawe arekura MUBERUKA Pascal kuwa 16/4/1999.

pastedGraphic_2.png

-Ubugambanyi bwakomejwe na MBARAGA Raymond na muramu we KABAYABAYA Félix kuko KALISA Guido na we yaje gufungirwa muri gereza i Kibungo, mu gihe MUBERUKA Pascal yari muri kasho i Nyamabuye hanyuma Kalisa agwamo. Ubwo bugambanyi MUBERUKA Pascal yabumenyesheje Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’amajyambere ya komini mu ibaruwa yamwandikiye kuwa 20/11/1999, agenera kopi CLADHO. Intumwa y’iyo Minisiteri n’iya CLADHO zabonye iyo baruwa, ziza i Gitarama kwa préfet, zishingana MUBERUKA Pascal zimaze kwikorera anketi kandi na we ziramusura zimumenyesha icyo zakoze ku kibazo yabagejejeho, ziramuhumuriza.

– Muri 2002, MUBERUKA Pascal yahawe bourse na Leta y’u Rwanda, ajya kwiga amategeko muri kaminuza nkuru y’u Rwanda, arangiza muri 2006, muri 2007 atangira muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi abifatanyije no kuba umujyanama mu mategeko mu bigo bitandukanye.

MBARAGA Raymond nawe wari urangije mu ishami ry’amategeko i Butare akaba yari ashinzwe abinjira n’abasohoka mu karere ka Muhanga, mu ijoro ry’uwa 07/04/2007 ku gicaniro cy’icyunamo kuri stade ya Muhanga ahawe ijambo ngo atange ubuhamya, yiharira Mwalimu MUBERUKA Pascal, amwita umwicanyi wamumariye abavandimwe, avuga KALISA Guido waguye muri gereza i Kibungo na bashiki be bishwe n’abacengezi igihe MUBERUKA Pascal yari mu kasho i Nyamabuye mu 1998. Icyo gihe yanavuze uwitwa GAFARANGA Félix w’i Mushubati, wamenywe na MUBERUKA aho ajyaniwe mu nkiko gacaca. Iryo ryari iterabwoba ngo MUBERUKA Pascal ahunge dore ko MBARAGA yavugagag ko bagororeye MUBERUKA kwiga Kaminuza kandi yari interahamwe.

-Akimara kumenya ayo magambo ya MBARAGA kuwa 11 Mata 2007 MUBERUKA Pascal yandikiye umuhuzabikorwa w’inkiko gacaca mu Karere ka Muhanga arishinganisha, atanga  kopi ku munyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’igihugu rwari rushinzwe inkiko Gacaca.

-Ubwo byaracwedetse maze bigeze kuwa 24/12/2008, MUBERUKA Pascal afatishwa kuri mandat d’amener y’umushinjacyaha wa Parike ya Gitarama yanditsweho ko aregwa  “ Génocide et complicité dans le génocide”. Aho gushyikirizwa umushinjacyaha wayanditse, yajyanywe muri station ya Police ya Nyamabuye, yakirwa na Albertine KAMANZI wari ufite ipeti rya Assistant Inspector. Nta nyandiko y’ihagarikwa yamukoreye, (PVA) amubwira ko atazi icyo afatiwe kandi ko atazi n’umurega.

-ku itariki ya 28/12/2008, ari ku cyumweru mu gitondo, umupolisikazi  yafashe Mwalimu MUBERUKA Pascal amujyana muri gereza ya Muhanga. Mukumusohora  muri kasho, yamweretse icyemezo cy’ifata n’ifungwa cyujujwe kuwa 26/12/2008, umunsi w’ikiruhuko, cyujujwe n’urukiko gacaca rw’akagari ka Murama, Segiteri Kagarama, Komini Mushubati.

-N’ubwo urwo rukiko Gacaca rufite ububasha ku manza z’umutungo gusa, icyemezo rwujuje  cyavugaga  ko “uyu Pasikali yari Ipeji yazanye na Burugumesitiri gusaka ibyitso n’inkotanyi bahohotera abaturage”

pastedGraphic_3.png

-Bidatinze, ubuyobozi bwa gereza  ya Muhanga bwashyikirije ikindi cyemezo cy’ifata n’ifunga cyujujwe n’urukiko gacaca rw’akagari ka Murama bwa kabiri. Cyo nta tariki cyujurijweho, cyagiraga kiti “ uyu MUBERUKA Pasikali yaje gusaka inyenzi ari kumwe na Munyankumburwa” 

pastedGraphic_4.png

Ibyo byemezo bibiri byafatishijwe uregwa ari muri gereza nkuru kandi byuzuzwa n’urukiko rutari rubufitiye ububasha byongeye, ibikorwa byanditswe ho nk’ibyo akurikiranyweho si ibyaha mu mategeko y’u Rwanda.

-Ku itariki ya 22/01/2009 MUBERUKA Pascal yitabye urukiko rw’Umurenge wa Remera, ruburanishirizwa muri Segiteri Kagarama. Uru rukiko rudateganywa n’itegeko rwari rwazanywe na MUNYAKAYANZA Gonzalve wari ukuriye inkiko gacaca mu murenge wa Nyamabuye warimo afasha MBARAGA Raymond mu buganbanaganyi yakoreraga MUBERUKA Pascal. Icyo gihe yarezwe gusaka amasasu n’intwaro mu ngo z’ibyitso by’inkotanyi ari umugenzacyaha muri Komini Mushubati, ibyo ngo akaba yarabikoze afatanyije na Bourgmestre w’iyo Komini Emmanuel MUNYANKUMBURWA.

-Kuri uwo wa 29/01/2009 rwabuzemo uwahohotewe, rurasubikwa kuwa 05/02/2009. Uwo munsi kandi umusaza NIYISENGWA Paulin wafunzwe mu byitso yagaragaje ko uwamufashe  akamufunga ari Bourgmestre MUNYANKUMBURWA Emmanuel, Atari MUBERUKA Pascal. Umugore we kandi MUKAGATAMA Sprier yasobanuye ukuntu ibirego MUBERUKA Pascal yaregwaga byahimbwe na MURORUNKWERE Alexia, MPAMBARA Wenceslas wavaga i Kigali ari naho yari atuye mu gihe cy’ifungwa ry’ibyitso, BAKUNDUKUZE Vestine na NIBASEKE Viateur wari ufite imyaka 10 muri 1990 ibyitso bifatwa.

-NIYISENGWA Paulin, mukuru wa NIYIREMBERE Martin yagaragaje ko uwo muvandimwe we abeshya, agaragaza ko yazanywe na MPAMBARA Wenceslas kubera ko yabaguriye ngo bafungishe MUBERUKA Pascal. Uwo musaza yicajwe hasi, ashyirwaho umurinzi abwirwa ko nadasubiza ubwenge ku gihe afungwa. Umugore we MUKAGATAMA Agnés yongeye kuvuga ukuntu atumva ukuntu umugabo we yashorwa mukagambane k’abavugaga ko ubwo MUNYANKUMBURWA yabaga umwere  bidasuburwaho, ubuze inda yica umugi, MUBERUKA Pascal agomba kujya mu kigwi cye, ngo ntibabure guhorera bene wabo bishwe n’abahutu.

-Urwo rubanza rwasomwe kuwa 12/02/2009, MUBERUKA Pascal akatirwa igifungo cy’imyaka 30 naho NIYISENGWA Paulin, umututsi wafunzwe mu byitso, wavuze ibyamubayeho, mu rubanza rwaburanishwaga ataruregwamo akatirwa ifungo cy’amezi 6 ataburanye, atazi n’icyo azira naho MUBERUKA Pascal we yandikirwa ku cyemezo cy’ifunga kigaragaza ko ahamwe no kujya gusaka ibyitso agakubita abantu bikabaviramo ubumuga budakira.  

pastedGraphic_5.png

Urwo rukiko gacaca rw’umurenge wa Remera rukuriwe n’uwitwa KAREKEZI Eugène rwanditse rutyo rwanditse ko ahamwe  no kuba umufanyacyaha wa Emmanuel MUNYANKUMBURWA mu cyaha cyo gusaka, gufunga ibyitso by’inyenzi inkotanyi ari umugenzacyaha. Rwamwimye kandi ifishi n’izindi nyandiko z’isomwa ry’urubanza.

-Mu gihe yari ategereje kuburana urwo rubanza yari yajuririye, MUBERUKA Pascal yongeye guhamagarwa n’urukiko gacaca rw’umurenge wa Karama, i Mushubati, agomba kwitaba kuwa…./…../2009. Uwo munsi na none yaregwaga ibikorwa bitari bifite ikusanyamakuru kandi bitari ibyaha mu mategeko y’u Rwanda yihannye urwo rukiko hohererezwa urwa Kanombe yarezwemo na MUKANDOLI Sophia kuba mu 1992 yarafunze umugabo we KAMUHINDA Gaspard na bagenzi be KANYONGA Télésphore, MUTEMBE Viateur, BYABAGAMBA Appolinaire, BIZIMANA Gaspard. Abo bose bafunzwe bari kumwe na GASHUGI Oswald mubyara wa MUKANDOLI Sophie na  MUTEMBERE Viateur ariko we yanga kwifatanya nabo ahubwo asobanura ko bafunzwe bakoze urugomo, barema itsinda ry’abagizi ba nabi, babohoza imyaka n’urwuri w’amashyirahamwe yakoreraga mu kibaya cya Nyabarongo. Yanasobanuye ukuntu icyo gifungo bagishyizwemo babanje kuburana n’abari bagize ayo mashyirahamwe na NSANZABERA Gaspard wari waraguze ubwo bwatsi. Muri selile babungishije 1000frw, banze kuyatanga urubanza rujya kwa konseye, naho babungisha 2000frw nabwo banga kuyatanga, akora raporo, dosiye zishyikirizwa Bourgmestre, abageza mu bushinja cyaha, bubafungira muri Gereza ya Gitarama. Uyu kandi yanasobanuye ko ibyo abo baregaga MUBERUKA Pascal banabireze MUNYANKUMBURWA Emmanuel mu rubanza R.P.87/GIT/CH.S/3/99 rucibwa kuwa 30/05/2000 Urukiko rwemeza ko ari umwere. Atari ibyaha mu mategeko y’ U Rwanda, bityo bikaba nta sano bifitanye n’umugambi wo gutsemba abatutsi. 

-Muri urwo rubanza kandi hari hararitswe umusaza KABALISA Joseph arega asaba ko MUBERUKA Pascal amusubiza 50.000 frw ngo yamuhayeho ruswa, akamucikisha yafunzwe na Bourgmestre Emmanuel MUNYANKUMBURWA amwita icyitso cy’inkotanyi. Ayo mafaranga nayo yari yaraburanywe mu Rubanza R.P.87/GIT/CH.S/3/99 mu rukiko rwa mbere rw’iremezo rwa Gitarama haregwa Emmanuel MUNYANKUMBURWA. Rwari rwagaragaje ko yaburanaga amafaranga yasoreye komini Mushubati, mbere yayitaga 35.000 frw naho ageze muri gacaca ayagira 50.000 frw.

-Muri icyo kirego kandi MUKANDOLI Sophie washinje MUBERUKA Pascal kuwa 05/02/2009, yamureze ko yakubise umwana we GAFARANGA Félix, agemuriye se na bene  wabo, amukubita agamije kumwambura 120.000 frw yari amuzaniye ho ruswa ngo abarekure. Kubera ko urugomo bakurikiranweho rwari ruhinduwe Jenocide, MUBERUKA Pascal yasabye urukiko rw’umurenge wa Kanombe ku wa…………… ko urwo rubanza rwaburanishirizwa muri Segiteri Gikomero, Komini Mushubati aho abafunzwe batuye n’imiryango y’abo bononeye. Byaremewe, urubanza rurasubikwa, rwimurirwa kuwa 16/11/2009. Uwo munsi, abaturage bose basobanuye uburyo urwo rugomo KAMUHINDA na bagenzi be bakoze rwagenze, abaserire, ababuranishije, ababashoreye bafatwa, abari mu mashyirahamwe, abahutu n’abatutsi barabisobanuye kandi bunganira GASHUHE Oswald wafunzwe nabo. Ku mafaranga ya KABALISA Joseph we ubwe yivugiye ko yayaherewe inyemezabwishyu (quittance) asorera inka ari ko yakiriwe na T.P.T akaba yaragombaga kuyamusubiza.

-Ku birebana n’urupfu rwa GAFARANGA Félix, abamuhetse arwaye , ababyirukanye na we bazi indwara yajyaga imwubika na we, n’abahetse umurambo bawuvana muri centre de santé Nyarusange aho yaguye, basobanuye ko ibyo MUKANDOLI yavugaga ari ibinyoma, ko yishwe n’indwara, ntaho yigeze ahurira na Mwalimu MUBERUKA pascal.

-Mu gusoma urwo rubanza kuwa 17/11/2009, urukiko gacaca rw’umurenge wa Kanombe rwahamije MUBERUKA Pascal kuba umufatanyacyaha na  Bourgmestre Emmanuel MUNYANKUMBURWA mu ifungwa ry’ibyitso by’inkotanyi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 6

-Rwamutegetse kandi gusubiza KABALISA Joseph amafaranga ibihumbi mirongo itanu ( 50.000 frw)                                  

-Rwamuhanaguyeho icyaha cyo gukubita GAFARANGA Félix bikamuvuramo gupfa n’icyo kumwambura amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri (120.000 frw)    

pastedGraphic_6.png

-Nta rupfu MUBERUKA Pascal yarezwe mu rubanza rwa Kagarama rwaciwe n’urukiko gacaca rw’Umurenge wa Remera kimwe no muri urwo rwaciwe n’urukiko gacaca rw’Umurenge wa Kanombe. Hose yaregwaga gusaka, gufata no gufunga ibyitso by’inkotanyi. Urukiko rwa Kanombe rwo rwari rwanamuhaye ifishi y’isomwa ry’urubanza igaragaza ko ari cyo cyaha kimuhamye.

Ibyo byatumye Mwarimu MUBERUKA Pascal yandikira SNJG asaba ko izo manza zihurizwa hamwe zigacibwa n’urukiko gacaca rw’ubujurire rumwe dore ko n’abaziregagamo bose baburanye mu rubanza RP.87/GIT/ CH.5 /3/99 twavuze haruguru.

SNJG yagennye urukiko gacaca rw’ubujurire rwa Kanombe maze mu guca urwo rubanza kuwa 04/1/2010 ititaye ku rubanza RP.87/GIT/ CH.5 /3/99 rwagize umwere bidasubirwaho Emmanuel MUNYANKUMBURWA ku byaha bivugwa mu manza za MUBERUKA Pascal rusomwa ko ari umufatanyacyaha wa Emmanuel MUNYANKUMBURWA mu ifungwa ry’ibyitso maze ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko ariko yimwa ifishi y’isomwa ry’urubanza n’inyandiko zajyanaga na yo. Ibi byari uburyo bwo kumuhisha ko icyemezo cy’ifunga cyujujweho ibindi ataburanye nk’uko urukiko gacaca rw’Umurenge wa Remera rwabikoze.                                                                                                                          Uru rw’ubujurire rwa Kanombe rwujuje, mu rubanza rumwe ibyemezo bibiri bitandukanye ku bikorwa uregwa yahamijwe.

-Kimwe kigaragaraho ko cyujujwe kuwa 04/1/2010 kivuga ko ahamwe no gufata, gukubita no gufunga abatutsi abita  ibyitso.  Nta rupfu rurimo 

pastedGraphic_7.png

 Icya kabiri nacyo kuri iyi tariki kikavuga ko ahamwe no gufata, gukubita no gufunga ibyitso bikabaviramo urupfu n’ubumuga.  

pastedGraphic_8.png

Abiswe inyangamugayo UWANTEGE Astérie, NTAGWABIRA Jules, KAMANZI Martin, RUTAREKA Delphine na TWAGIRAYEZU. Uretse no kwandika ibyemezo bivuguruzanya mu rubanza rumwe, nta zina narimwe rivugwa ry’uwakorewe icyaha uretse gusa kwandika ‘‘abantu’’. Kandi ntibyari kuborohera kugira izina bandika kuko byarasobanuwe mu rubanza ko nta rupfu MUBERUKA Pascal yaregwaga uretse gufunga Kamuhinda na bagenzi be, byongeye kandi  n’icyaha cy’ubumuga  cyahimbwe n’urukiko gacaca rw’Umurenge wa Remera cyari cyashingiye kuri NIYIRIMBERE Martin utarajuriye byongeye kandi wanze kongera kuza kubeshya, agahamagarwa akanga kwitaba, akihisha kugeza urwo rubanza rusomwe.

Ikindi giteye isoni cyakowe muri urwo rubanza, ni ukuntu MUBERUKA Pascal yakatiwe yitwa umufatanyacyaha wa Emmanuel MUNYANKUMBURWA kandi urubanza rwaramugize umwere ku buryo budasubirwaho R.P.87/GT/CH.5/3/99 rwarazanywe mu iburanishwa, rugashyikirizwa izo nyangamugayo. Mugusoza ibyo zatumwe, na none zakatiye NIYISENGWA Paulin igifungo cy’umwaka, GASHUGI Oswald icy’amezi 3 na SEKAGENGE Claude amezi 6. Iza burundu z’umwihariko ebyiri mu rubanza rumwe rutagaragaramo icyaha ntizari zihagije kuri MBARAGA Raymond wakiniraga inyuma ya rido. Byabaye ngombwa  ko yongezaho indi mu buryo bwa”wanyumvise”? Noneho ajya ahagaragara.

Ku itari ya22/01/2009 Inama rusange y’umurenge wa Gihuma yandikiye MUKANTAGANZWA Domitilla imusaba ko urubanza ruregwamo HATEGEKA Augustin, GASANA Longin, NGARAMBE Vincent, NKURUNZIZA Jean na MUBERUKA Pascal rwacibwa n’inteko iturutse ahandi. Ibi nta tegeko ryabiteganyaga  Mu ibaruwa ya SMJG Ref n1273/BC/BC/2009 yo kuwa 22/6/2009 yandikiwe Perezida n’urukiko gacaca rw’umurenge wa Jabana, asabwa kuburanisha urwo rubanza.

Muri urwo rubanza, MUBERUKA Pascal yarezwe kuba mu 1994 moto y’ubururu yitiriwe atarayigeze, ahetse umusilikare utazwi ufite imbunda, yarahuriye na MBARAGA Raymond mu muhanda wa kaburimbo i Kabgayi, we ahetswe n’umunyonzi ku igare. Uwo musirikare ngo yahamagaye NGARAMBE Raymond mu izina rya mukuru we KALISA Guido, yanga guhagarara, akomeza aho yari ahungiye i Kabgayi atavuze aho ariko naho ngo MUBRUKA Pascal utwaye moto bariho akomeza ajya i Gitarama adahagaze kandi ntakindi akoze. Urwo rubanza rutagira umutangabuhamya n’umwe ushinja, ndetse na SALAMA Marie Solange mushiki wa NGARAMBE yaremezaga ko arwumviye aho kimwe n’umugabo we KABAYABAYA Félix kandi abo bombi bavugwa mu ibaruwa yo kuwa 31/10/1997 KALISA Guido yandikiye ABANDIBAKOBWA Théresè batangira kugambanira MUBERUKA Pascal.

Ku wa 08/07/2009, inyangamugayo RUZINDANA V., MUKAKALISA, KARUHIJE André na MITALI Michel zikuriwe na MURWANASHYAKA Gilbert zibuze icyaha cyahama MUBERUKA Pascal kandi byagaragaye ko nta kusanyamakuru ryamukozweho dore ko nta muntu n’umwe i Gihuma wavugaga ko amuzi cyangwa yahamubonye, zihimba ibyaha atarezwe ataburanye byo:

  1. Gukora inama zo gushishikariza abantu gukora Genocide
  2. Kujya mu bitero i Kabgayi bikicayo abantu                                  
pastedGraphic_9.png

Ako kanya yahanishijwe igifungo cya burundu y’umwihariko maze ahita ajurira. Bagenzi be bitirirwaga kuba mu itsinda rya HATAGEKA Augustin wahanishijwe nawe igifungo cya burundu y’umwihariko, NGARAMBE Vincent na NKUNDIYE Jean bakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’icyenda(19)  nabo bahise bajurira kandi MUBERUKA Pascal na HATEGEKA Augustin bahise bihana inteko y’ubujurire ya Jabana kuko byari byamaze kumenyekana ko izo nteko za Jabana zari zifitanye ubumwe bukomeye n’abaregaga. Ubwo busabe urwego rw’igihugu rwasanze bufite ishingiro maze mu ibaruwa ya rwo no1520/MD/MD/2009 yo kuwa 27/12/2009 rwandikiye Perezida w’urukiko gacaca  rw’ubujurire rw’ umurenge wa Kicukiro rumusaba kuburanisha HATEGEKA Augustin na bagenzi be.

 Urwo rukiko rwaburanishije abandi bose ariko dosiye ya MUBERUKA Pascal rurayimura, aburanishwa wenyine n’urukiko rw’ubujurire rwa Jabana yari yihannye. Kuwa 16/09/2009 MUBERUKA Pascal yongeye gukatirwa igifungo cya burundu y’umwihariko kandi atarezwe ataburanye kandi kitari mubyo yahamijwe ku ntera ibanza ari na byo yajuririye ku ifishi y’isomwa ry’urubanza yandikiwe ko ahamwe no kugira uruhare mu rupfu rw’abantu batazwi baguye i kabgayi. 

pastedGraphic_10.png
pastedGraphic_11.png

Mu kujya kwandika icyemezo cyo kumufunga, inyangamugayo HAZIZI Pascal, RWARINDA, MUKANYANDWI, MUKARUBAYIZA na perezida wa zo NYANZIRA Pélagie zanditse ko  icyaha cyimuhamye ari ubwicanyi bwakorewe abatutsi i Kabgayi. Ibi binyuranye nibyo ku ifishi. Ikindi kandi ni uko inyandiko igenewe amazina  y’abahohotewe, ni ukuvuga abishwe MUBERUKA Pascal abigizemo uruhare, igaragazaho MBARAGA Raymond baburanye ahibereye, uriho, ukorera Leta y’u Rwanda mu biro by’abinjira n’abasohoka mu gihugu. Arazwi neza ni mwene IYAMUREMYE Céléstin na MUJAWAMALIYA Théodosie. Amayeri yakoreshejwe n’urwo rukiko gacaca ntatandukanye n’ayakoreshejwe n’umurenge wa Jabana. 

Ibyaha byanditse ku cyemezo cy’ifunga cyagaragazaga ko MUBERUKA Pascal yahamwe no kujya munama yo gushishikariza abantu gukora Genocide no kujya mu bitero i Kabgayi. Ibi byaha bitandukanye n’ibyanditse ku ifishi y’isomwa ry’urubanza byo gukora amanama yo gushishikariza abantu gukora genocide no kujya mu bitero i Kabgayi  bikica yo abantu. Ikigaragaza ko mwalimu MUBERUKA Pascal yashimuswe, agahimbirwa ibyo byaha ni ukuntu urukiko gacaca rw’ubujurire rwa Jabana mbere yo kumugerekaho uruhare mu rupfu rw’abantu batazwi, atarezwe, rwasomye ibaruwa rwandikiye inama rusange y’Umurenge wa Takwe, ruyisaba gukora ikusanyamakuru ku byaha MUBERUKA Pascal yahamijwe i Kabgayi bitagira ikusanyamakuru nk’uko uregwa yari yabigaragaje. 

Iryo kusanyamakuru ryarakozwe i Takwe aho MBARAGA Raymond avuka na MUBERUKA Pascal, rigaragaza ko nta cyaha avugwaho, rishingirwaho kuwa 21/01/2010 urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Takwe rutumiza MUBERUKA Pascal rumuha ifishi y’uko atagira ikirego muri segiteri yabo naho abatutsi b’i Takwe bahungiye hose dore ko bose ahawe ijambo, bakemeza ko atagira icyaha. 

pastedGraphic_12.png

Ako agambane MUBERUKA Pascal atahwemye kugaragazariza inzego zitandukanye z’iki gihugu ntizigire icyo gikora ngo zimurenganure kanagaragajwe na Komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu mu ibaruwa noCNDP/OCT/576/09 yo kuwa 30/10/2009 yandikiwe umunyamabanga nshingwa bikorwa SNJG imugaragariza imiterere y’ako kagambane kakozwe na MBARAGA Raymond kandi  imusaba ko urwo rubanza yahagazeho rwasubirwamo nk’uko MUBERUKA Pascal na we yabisabye kuwa 29/09/2009.  

pastedGraphic_13.png
pastedGraphic_14.png

Akarengane ka Mwarimu MUBERUKA Pascal ntawagashakira mu zindi ngingo z’amategeko kuko ntawavuga amategeko yandi mu gihe umuntu yageretsweho, agakurikiranwaho ibikorwa bitari ibyaha mu mategeko y’u Rwanda, atakoze maze agahabwa ibihano bitagira ingano byo gufungwa burundu y’umwihariko bikozwe n’inkiko gacaca zidateganywa n’amategeko.

Biragaragara kandi ko kuvuga ko Leta y’u Rwanda igendera ku mategeko ari uguca umugani ku manywa, bitabaye ibyo, yaterwa isoni no kubona hari umunyarwanda ufungiwe ibikorwa atakoze kandi inkiko z’u Rwanda zaremeje ko Atari ibyaha mu mategeko (gusaka,gufata no gufunga ibyitso by’inkotanyi) Ntihaba kandi hari umuntu ufungwa ngo n’abafatwaga nk’abahohotewe (GASHUGI Oswald na NIYISENGWA Paulin) bafunganywe na we kuko banze kubeshya, bagafungwa mu rubanza bataregwamo.     Ntabwo abatangabuhamya bafungirwa gutanga ubuhamya ku byo bahagazeho kandi bagafungwa bataburanye (SEKAGENGE Jean Claude yafunzwe n’urukiko Gacaca rw’ubujurire ‘A’ rwa Kanombe na HAVUGIMANA Leonard wakatiwe amezi 6 n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Jabana)                                      

Inkiko gacaca zageze n’aho zitirira MUBERUKA Pascal umwanya w’ubuyobozi utarigeze ubaho, w’ubugenzacyaha ku rwego rw’Akagari .Ibi byanditswe n’urukiko Gacaca rw’ubujurire rwa Jabana. 

pastedGraphic_15.png

Ubu  MUBERUKA Pascal ari muri gereza ya Mpanga kandi akarengane ke kazwi mu nzego nyinshi ariko yabuze urwamurenganura, izo yandikiye harimo:            

–Urwego rw’igihugu rushinzwe inkiko gacaca kuwa 15/03/2009, 25/07/2009, 29/09/2009, 05/03/2010, 27/04/2010, 12/07/2010, 17/07/2010 no kuwa 19/05/2011                                                                                          

-Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuwa 1/03/2010                                                                                                    

-Minisitiri w’ubutabera, kuwa 16/05/2011 no kuwa 25/08/2010                                                                                        

-Komisiyo y’Igihugu y’uburenganzira bwa muntu kuwa 26/08/2009, 12/07/2010, 18/10/2009, 25/11/2009, 26/05/201009/02/2010, 19/04/2010, 13/11/2009, 18/10/2009 n’andi tutaboneye amatariki ariko arahari.                                                                                                                                                                              

-Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 2/8/2010 no kuwa 8/1/2011                                                                               Uretse kandi Mwarimu MUBERKA Pascal, n’abacitse ku icumu barenganiye mu manza ze bandikiye inzego ku buryo bukurikira:                                                                                                                                                               

-GASHUGI Oswald yandikiye Umuvunyi Mukuru kuwa, 11/1/2010, Umunyamabanganshingwabikorwa wa SNJG kuwa 11/01/2009 na Prokireri Jenerali kuwa 30/11/2009.  

pastedGraphic.png
pastedGraphic_1.png

-NIYISENGWA Paulin yandikiye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu kuwa 13/05/2009 n’umunyamabanganshimgwabikorwa wa SNJG kuwa 8/5/2009                                                                       

-Madamu MUKAGATANA Agnès, umugore wa NIYISENGWA Paulin yandikiye Perezida wa Repubulika kuwa 26/10/2009 na Maire w’Akarere ka Muhanga.   

pastedGraphic_2.png
pastedGraphic_3.png
pastedGraphic_4.png

Muri izo nzego zose zandikiwe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yonyine niyo yandikiye Umunyamabanga nshingwabikorwa wa SNJG imugaragariza akarengane gashingiye ku kagambane MUBERUKA Pascal yakorewe, imusaba ko urubanza yaburanye na MBARAGA i Kabgayi rusubirwamo.

Nubwo iyo baruwa CNDP/OCT/576/09 yanditswe kuwa 30/10/2009 urwo rubanza kugeza uyu munsi, rumaze imyaka icyenda ntacyo rurakorwaho MUBERUKA Pascal akomeje guheza amaso mu kirere aborera muri gereza azira akagambane Leta y’u Rwanda izi.                                                                                         

N’aho inkiko Gacaca zivaniweho n’itegeko ngenga no 04/2012 OL ryo kuwa 15/6/2012, yatanze ikirego mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye ariko na rwo kuwa 27/7/2016 rwemeje ko ibyo birego bitakiriwe kuko Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Genocide (CNLG) yimanye amadosiye ya MUBERUKA Pascal kandi atarahwemye kuyasaba na Minisitiri akayamusabira ariko akabura    

REPUBULIKA Y’U RWANDA Kigali, 08 Mai 2014
MINISITERI Y’UBUTABERA Nº 719/08 . U/PS/SG-2014

P.O BOX 160 KIGALI
Tel: (250) 252586561 Fax: (250) 252586509
E-mail
: [email protected]

-Bwana Umushinjacyaha Mukuru/NPPA

-Bwana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG

KIGALI

Impamvu: Amadosiye y’abifuza gusubirishamo imanza za Gacaca.

Bwana Umushinjacyaha Mukuru,

Bwana Umunyamabanga Nshingwabikorwa,

Nshingiye ku nama yo ku wa 16/04/2014 twagiranye n’inzego zinyuranye, iyo nama ikaba yari irimo Minijust, CNLG, NPPA, Supreme Court, yiga ku kibazo cy’abifuza gusubirishamo imanza za Gacaca, ariko bakaba badashobora kubona amadosiye yabo abitswe muri CNLG;

Nk’uko twabyumvikanyeho muri iyo nama, mu rwego rwo gukemura icyo kibazo kugira ngo bashobore gusubirishamo imanza zabo, twumvikanye ko abasaba bazajya bandikira Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA), babusaba kubasabira dosiye yabo muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), nkaba mbasaba kujya mubafasha nk’uko byemeranyijweho.

Mugire amahoro.

BUSINGYE Johnston

Minisitiri w’Ubutabera  Intumwa Nkuru ya Leta.

Bimenyeshejwe:

-Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.

-Madamu Umunyamabanga Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga.

Kuba aya madosiye yarimanywe ntawe byatungura kuko n’ubundi Leta y’u Rwanda ijya kuyaha CNLG ntiyari iyobewe ko hari haratanzwe ibirego byinshi bisaba gusubirishamo ingingo nshya. Kuba rero iyi nzira y’ubujurire  yari  iteganyijwe mu itegeko ngenga ryavanyeho inkiko gacaca ndetse ryateganyije n’inkiko zizasubiramo izo manza, byari bihagije ngo iyo Leta ibone ko ayo madosiye yagombaga guhabwa izo nkiko aho kubitswa CNLG ihagarariye inyungu z’abacitse ku icumu. Bityo nayo ikaba ari umurezi utaragombaga kubika dosiye z’abo irega kandi zabarenganyije. Nta nyungu CNLG ifite mu isubiramo ry’izo manza, ari nayo mpamvu ikomeje kuzibundararaho.

Mu mananiza ikomeje gushyira ku barenganiye mu nkiko gacaca harimo no kuba yarashyizeho igiciro cy’amafaranga igihumbi kuri buri kopi y’urupapuro mu igize dosiye ibitse. Iki giciro cy’amafaranga asabwa imfungwa ni amananiza ni no kwerekana byeruye ko kuba dufite amategeko yanditse ntacyo bimariye abanyarwanda kuko adakurikizwa. Iyo aba akurikizwa  CNLG yagombaga kumenya ko amabwiriza nk’ariya anyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 268, 1o  y’itegeko no 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha igira iti: “Aba bakurikira basonewe gutanga ingwate y’amagarama igihe barega;   1o abantu bafunzwe”

Kuba abantu bafunzwe badatanga ingwate y’amagarama twongera kubisanga mu ngingo ya 361, 3o y’itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Iyo rero Leta y’u Rwanda iba igendera ku mategeko nk’uko itegekonshinga ryayo ryo kuwa 04/6/2003, nk’uko ryavuguruwe kuwa 24/12/2015 mu ngingo ya 10, ntiyari kugira amabwiriza ya cnlg avuguruza amategeko yashyiweho mu rwego rwo guca intege abafungwa nka MUBERUKA Pascal bakomeje  gusaba ubutabera bimwe kandi n’inzego zayo zibigaragaza (CNDP)

Icyifuzo cyacu ni uko Leta y’u Rwanda yava ku izima, ikemera ko hari abanyarwanda barenganyijwe n’inkiko gacaca, barunzwe mu magereza, ikavanaho inzitizi zose izo manza zigashyikirizwa inkiko zigasubirwamo nkuko na Komosiyo y’Igihugu  y’Uburenganzira bwa Muntu yagiye ibisaba. Ikindi ikwiye kumenya ni uko utarwanya genocide urenganya umwe  mu bene gihugu.

Umusomyi wa The Rwandan

Muhanga