Intambara y’ubutita hagati ya Rayon Sports na FPR/FERWAFA (igice cya kabiri)

Gacinya aganira na Karekezi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ubushize twari twababwiye uburyo FPR ibinyujije muri FERWAFA yashatse kurimbura Rayon Sports n’imizi yayo  ariko abakunzi bayo bayikunda urutari urumamo bakaza kwitambika. Ntabwo uwo mugambi wahagaze ahubwo usa n’uwahinduye isura. 

Mu mwaka wa 2017 Rayon Sports yaguze abakinnyi muri APR FC kandi kizira birangira uwari President wa yo afunzwe !

Ubusanzwe APR FC yari imenyereye ko abakinnyi bayivamo bakerekeza muri Rayon,  ari abo iba itagikeneye.  Kuri iyi nshuro siko byagenze kuko Gacinya Chance Denis wari president na komite ye batinyutse bakajya kugura abari inkingi za mwamba muri APR FC, abavuzwe cyane  ni Rwatubyaye Abdul na Mukunzi Yannick. Igurwa ry’aba bakinnyi ryababaje bikomeye General Kabarebe ndetse Rwatubyaye abanza guterwa ubwoba ko nakinira Rayon Sports bizamukoraho bituma amara igice cy’umwaka w’imikino adakiniye iyi kipe. Iyi komite ya Gacinya yakomeje kwihagararaho isinyisha n’abandi bakinnyi barimo Rutanga Eric nawe wari uvuye muri APR FC n’ubwo ubuyobozi bwifuzaga ko yajya muri AS Kigali kugira ngo bakomeze babuze Rayon kwiyubaka. Si ibi gusa komite ya Gacinya yakoze kuko ubwo umutoza Masudi Djuma yasozaga amasezerano ye muri Rayon Sports amaze kuyihesha igikombe cya championnat n’icy’Amahoro byikurikiranya, ubuyobozi bwahisemo kumusimbuza Olivier Karekezi wakanyujijeho muri APR FC na Ndikumana Hammad Katawuti wakiniye Rayon Sports n’ikipe y’igihugu Amavubi. Karekezi wafatwaga nk’umwana w’ikipe ya APR FC kuko ariyo yamureze kandi akayandikiramo amateka ndetse akaba na muramu wa Lt Gen Ceaser Kayizari wigeze gutegeka FERWAFA, yatunguye bikomeye General Kabarebe ubwo yahitagamo gusinyira Rayon Sports ifatwa nka mukeba w’ibihe byose wa  APR FC abereye umuyobozi w’icyubahiro. Uyu mugabo akigera muri Rayon Sports byaramuhiriye kuko yashoboye gutsinda ikipe ya APR FC inshuro ebyiri zikurikiranya ndetse anayitwara ibikombe bibiri birimo icy’Agaciro n’igikombe kiruta ibindi (Super Coupe). 

Uru rukurikirane rw’intsinzi rwatumye Kabarebe akura inkota mu rwubati  afunga Gacinya na Karekezi naho Katawuti apfa amanzaganya.

Ubwo Karekezi na Gacinya barimo bishimira ibihe byiza Rayon Sports yari igiye gutangirana umwaka w’imikino , Kabarebe na De Gaule Nzamwita wayoboraga FERWAFA ntabwo baryamaga kuko bari barajwe ishinga no kugabanya umuvuduko wa Rayon Sports no gucecekesha abatoza bayo bari bamaze kwigarurira itangazamakuru ry’u Rwanda bitewe n’ibihe byiza ikipe ya Rayon Sports  yarimo. Aha nibwo bapanze gufungisha Gacinya maze Kabarebe abinyujije mu nteko ishinga amategeko n’akarere ka Rusizi bemeza ko hari isoko Gacinya  na sociyete MICON  yari abereye umuyobozi ko nka rwiyemezamirimo hari isoko ryo gushyira amatara ku mihanda  atarangije neza ngo kuko yashyizemo amatara mabi. Ibi byarangiye afunzwe kugira ngo adakomeza kugira ijambo muri Rayon. Ibi kandi bigakurikirwa n’uko abafana bari bamaze kumwiyumvamo kubera ibyishimo bari bamazemo iminsi bitewe n’intsinzi nyinshi. 

Katawuti yahawe intaraza  naho Karekezi ahamagazwa n’ubugenzacyaha.

Hari tariki ya 15 ugushyingo 2017,  ubwo inkuru y’incamugongo yatahaga mu bakunzi ba Rayon Sports n’ab’imikino muri rusange. Iyi  nkuru yavugaga ko Ndikumana Katawuti Hamadi yapfuye urupfu rutunguranye. Iyi nkuru ikimara kuba kimomo nibwo humvikanye  indi nkuru ivuga ko Olivier Karekezi  yari abereye umutoza wungirije muri Rayon Sports ko  nawe yatawe muri yombi n’ishami rya polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha.

Amakuru The Rwandan yashoboye gukorera iperereza avuga ko uyu mukinnyi yaba yarishwe ku mabwiriza ya Kabarebe na Nzamwita Vincent De Gaule ahawe uburozi bw’intaraza bitewe n’amagambo bari bamaze iminsi baterana ku mbuga nkoranyambaga. Aya magambo yari yujemo agasuzuguro hagati ya Président  wa FERWAFA n’aba batoza. Aha De Gaule yavuze ko mu mwaka wa 2004 ikipe y’u Rwanda yitabiriye igikombe cya Africa yari igizwe n’abanyamahanga bahawe ubwenegihugu ko batari abanyarwanda. Aya amagambo yababaje abakinnyi bakiniye amavubi  maze nabo si ukumwuka inabi  karahava! Aba bombi bamubwiye ko ibyiza ari uko yajya korora amafi kuko ari byo yize naho umupira akawurekera ba nyirawo. ibi byaviriyemo Katawuti urupfu ndetse Karekezi afungirwa muri CID ashinjwa by’urwitwazo ngo ubutumwa yoherereje bamwe mu bakinnyi b’Amavubi abasaba kwitsindishwa, aho yahabwaga amabwiriza yo kutagira icyo atangaza k’urupfu rwa Katawuti ngo kuko azi neza umuntu wasangiye na Katawuti bwa nyuma. Ibi byose nibyo byatumye asezera ku kazi ko gutoza Rayon  Sports ahitamo kwisubirira mu gihugu cya Sweden.

Ubutaha  tuzababwira uko Gacinya Yafunguwe amaze kwemera kutazongera kugura umukinnyi muri APR FC n’uko Gatiyusha Kirimbuzi  Paul Muvunyi yaje muri Rayon aje kugabanya umuvuduko wa yo.