Yanditswe na Frank Steven Ruta
Kuri uyu wa Kabiri, tariki 11 Ukuboza 2018, Igihugu cya Danemark cyohereje mu Rwanda Bwana Twagirayezu Wenceslas aho agomba kuburana ibyaha bya génocide ashinjwa, uyu mugabo wakomeje kugaragaza ko atifuza kuzanwa mu Rwanda kubera kutizera ubutabera bwaho, atinya ko yahohoterwa! Ibyo yagaragaje bitangiye kugaragara.
Amakuru The Rwandan yabashije kumenya ni uko uyu mugabo Twagirayezu Wenceslas akigezwa mu Rwanda yahise ajyanwa muri gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere, aho yacumbikiwe mu bubiko bw’ibyo kurya bitunga abafungwa (dépôt) izwi ku kabyiniriro ka Sinaï.
Kugeza ubu iyi gereza ikaba idafite amacumbi yihariye (VIP) ashobora gufungirwamo aboherezwa n’Ibihugu byo hanze kuza kuburanira mu Rwanda, dore ko badashyirwa hamwe n’izindi mfungwa.
Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana akaba yari aherutse kubeshya itangazamakuru ko Twagirayezu Wenceslas afungiwe muri gereza mpuzamahanga yujuje ibyangombwa byose.