UMWAKA WA 2018 USIZE UBURENGANZIRA BW’IMFUNGWA BUHAGAZE BUTE MU RWANDA?

Hagiye humvikana abantu bamwe na bamwe bashima abandi banenga uko infungwa mu Rwanda zifatwa , hari bamwe bemeza ko zifatwa neza abandi nabo bakavuga ko zikorerwa iyicarubuzo. Reka turebe uko ibibazo bimwe na bimwe byari byifashe uyu umwaka mu magereza atandukanye yo mu Rwanda.

1. GUKUBITWA MURI GEREZA

Uyu umwaka hakunze kumvikana cyane ikibazo cy’abagororwa bakubitwa muri gereza zitandukanye ariko reka dufate gereza 5 zakunze kuvugwamo inkoni kurusha izindi hano mu Rwanda.

a) GEREZA YA NYARUGENGE

Muri iyi gereza humvikanye abantu batandukanye bavuga ko abantu babo bakubitwa n’abayobozi ba gereza muri abo hari umuryango wa Twagirayezu Fabien wabivuze ndetse utanga n’ikirego ku nzego zitandukanye umutabariza muri izo nzego ziragewe harimo urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa (RCS), komisiyo y’uburenganzira bwa muntu (CNDP) ndetse na Minitisiteri y’ubutabera mu Rwanda (Minijust) (https://www.therwandan.com/ki/umuryango-wa-fabien-twagirayezu-urasaba-ko-ibikorwa-byo-kumwica-urubozo-byahagarara/). Umuryango we wavugaga ko yakubiswe na maneko wa gereza ndetse yangirwa no kwivuza.

b) GEREZA YA NYAKIRIBA

Iyi gereza iyoborwa na Sp Innocent Kayumba wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera ubugome akorera infungwa n’abagororwa bafungiye muri iyo gereza. Bimaze kumenyerwa ko umugororwa wese wimuriwe muri Iyi gereza ikaze ahabwa ari inkoni, asanga hateguwe ingunguru irimo amazi mabi maze agahabwa umubatizo bita (Kuvuruguta),akamara iminsi itari munsi ya 30 mugasho karimo amazi ntacyo kuryamirwa no kwiyorosa ahawe.

Mumpera z’ukwezi kwa cyenda Dr Niyitegeka Theoneste yimuriwe yo avanywe muri gereza ya Nyanza nuko yakirwa muri ubwo buryo twavuze haruguru (https://www.therwandan.com/ki/dr-niyitegeka-theoneste-yamaze-kwimurirwa-muri-gereza-ya-rubavu) kugeza magingo aya hari kumvikana abantu batabariza Dr Niyitegeka Theoneste bavuga ko yimwe y’uburenganzira bwo kugemurirwa amafunguro yandikiwe na muganga (https://rugali.com/dr-niyitegeka-theoneste-yimwe-uburenganzira-bwo-kugemurirwa-numuryango-we-bashaka-kumuroga/.

Muri iyi gereza kandi havuzwemo ko bakubise umugororwa witwa Eric wo mu karere ka Rutsiro bikamuviramo gupfa.

c) GEREZA YA NYANZA

Iyi gereza yitwa ko ari gereza mpuzamahanga ariko nayo iracyarangwamo iyicarubuzo kubafungwa, muri uyu umwaka dushoje havuzwemo inkoni kuburyo bukabije ibi kdi bikorwa n’umuyobozi mushya wayo witwa Rutayisire Karera, ushaka umwanya wa kabiri mu Rwanda mu kwicisha abagororwa urubozo (https://www.therwandan.com/ki/amaraso-ashobora-guseseka-muri-gereza-ya-nyanza/,

Gereza ya Nyanza uburyo bushya bwo kwica abagororwa hakoreshejwe inkoni

d) GEREZA YA RUSIZI

Kuwa 25/11/2018 abacungagereza bakurikira:
-Mutabazi
-Gatako
-Nshogoza na
-Viateur

bakubise umugororwa witwa Mushimiyimana Valens ananirwa kwigenza ahubwo bamutwara mu ngorofani, agejejwe muri gereza yangiwe kwivuza bagenzi be bamubarije uburenganzira bwo kwivuza bahita bimuriwa aho bita mugisaza mu rwego rwo kubacecekesha no gukanga abasigaye ngo hatagira ubaza icyo kibazo cya mugenzi wabo, abo bimuwe ni: Sibomana Jean Bosco na Ngendahimana Adaudatus.

Birasanzwe cyane ko abafungwa bakubitwa muri iyi gereza(https://rugali.com/leta-ya-fpr-ikomeje-ibikorwa-byayo-byo-kwibasira-abanyururu-mu-bihome-byo-mu-rwanda/)

e) GEREZA YA NGOMA

Gereza ya Ngoma yagenewe gufungirwamo gusa abagore , ubusanzwe bizwi ko nta muntu upfa gukubita umugore, ndetse niyo mwaba mwarashakanye yaguhemukiye ukamukubita leta iguhana itakubabariye, ushinjwa ibyaha bitandukanye birimo ihohotera rishyingiye kugitsina no guhoza umugore(uwo mwashakanye) ku nkeke.

Byumvikana ko icyo umugore yaba yakoze cyose bidakwiye kumuhanisha inkoni , ariko biratangaje gusanga noneho akubitwa ndetse afunzwe bikarengaho agakubitwa n’umugabo utari we ndetse mu gihugu cyivuga imyato ko cyateje imbere umugore.

Mu kwezi k’Ugushyingo gereza ya Ngoma iherutse kwakira abagororwa b’abagore bavuye Mageragere maze bahageze barakubitwa karahava mubakubiswe twabashije kumenya harimo Mme Uwitonze Clemence n’undi witwa Alphonsine bahimba kibonke

2. UBUCUCIKE MURI GEREZA

Mu Rwanda hari akamenyero ko ukoze icyaha icyari cyo cyose ntakindi gihano ahabwa uretse gufungwa , nyamara muri leta zabanje hari ibyaha butafungirwaga ahubwo byakemurwa n’inzego z’ibanze bakunga abahemukiranye bikarangira kandi bigatanga umusaruro kumpande zombi ndetse na leta ntibihomberemo ariko ubu leta ya Fpr icyayo no ugufunga gusa , hari abantu usanga bafungirwa kwiba ibijumba, ibitoki, amateke, amacupa( amavide) ugasanga bahanishijwe igifungo kirenze imyaka ibiri.

Ibyaha nk’ibi bigira uruhare mu gutuma muri za gereza huzuramo abantu zidafitiye ubushobozi bwo kwakira ariho usanga abafunzwe batagira aho kurara bityo bakaryamishwa ahadakwiye ngo muri za koridoro, kumbaraza n’ahandi ugasanga banyagirwa,ntabuhumekero , kubera imbeho bakarwara umusonga bamwe bagapfa.
(https://bwiza.com/gereza-ya-rusizi-yari-igenewe-gufungirwamo-abagororwa-2600-irimo-3-248/, https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abagororwa-babangamiwe-n-ubucucike-muri-gereza-ya-rusizi)

3. IMIRIRE NO KWIVUZA

Abagororwa bo mu rwanda batungwa n’ibigori n’ibishyimbo, aya mafunguro anengwa ko ntantungamubiri zihagije afite kandi ingano(quantity) yayo nayo ntiba ihagije kuburyo byatunga umuntu igihe kirekire kuko bahabwa agakombe kamwe k’ibigori n’akandi k’ibishyimbo, niyo mpamvu akenshi hari abagororwa usanga barishwe n’umudari. http://www.veritasinfo.fr/2018/08/rwanda-systeme-kagame-fpr-igiye-kumaraho-abanyururu-ikoresheje-uburozi-bwitwa-aflatoxin.html

Kuvuzwa nabyo ntibihagaze neza namba kuko usanga kugira ngo abagororwa bavuzwe bisaba inzira ndende abenshi bikarangira batanavujwe ,hari abagwa mu kigondera buzima cya gereza kubera gutinda koherezwa mubitaro bifite ubushobozi, Abashoboye kugezwa kubitaro byisumbuye nabo usanga akenshi Rendez Vous bahabwa zitubahirizwa, abashyizwe mubitaro nabo baba bariho amapingu kubitanda byo kwa muganga ugasanga bazirikiye kubitanda, impapuro abagororwa bahabwa iyo bagiye kwa muganga bandikaho ibyaha bafungiye, ibi bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zitari nziza imbere ya muganga, dufashe urugero ntabwo byoroshye kumva ko umuganga wacitse Ku icumu yaha serivisi nziza uwakoze jenoside, bombi ntibaba bameze neza, ikindi mu cyumba basuzumiramo hari ubwo usanga umurwayi yinjiranamo n’umucungagereza bitwaje ko ngo uwo ari high risk yatoroka.

4. UMUTEKANO W’ABAGORORWA BAFUNZWE

Muri uyu mwaka humvikanye iraswa rya hato na hato muri Gereza bakitwaza ko abarashwe bari bagiye gutoroka, twafata urugero rwa GEREZA ya Nyanza aho uwitwa Nsengiyumva Jotham yarasiwe imbere muri gereza mu ntango z’uyu mwaka bakavuga ko yari agiye gutoroka (http://www.amakuruki.com/20180129-1722, https://www.therwandan.com/ki/umugororwa-witwa-jotham-nsengiyumva-ngo-yagerageje-gutoroka-gereza-araraswa-ahita-yitaba-imana/).

Ndetse twavuga n’izimira rya Boniface Twagirimana Visi Perezida wa mbere wa FDU Inkingi waburiwe irengero ari muri Gereza ya Nyanza yaramazemo iminsi itanu gusa, ibi nabyo ntibyazweho rumwe. (https://www.hrw.org/fr/news/2018/11/08/deja-un-mois-depuis-la-disparition-de-lopposant-rwandais-boniface-twagirimana, https://www.therwandan.com/ki/ibimenyetso-byerekana-ko-twagirimana-boniface-yishwe-cyangwa-yashimushwe-ninzego-ziperereza-zu-rwanda/,
https://www.therwandan.com/ki/ibyo-mutamenye-ku-ishimutwa-rya-boniface-twagilimana/, http://www.therwandan.com/the-secret-about-1st-vice-president-of-fdu-inkingi-boniface-twagirimanas-disappearance-has-leaked-out/)

Umusomyi wa The Rwandan

Kigali