Muri iki gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 12 Kanama 2017, nibwo umukandida wigenga Bwana Gilbert Mwenedata yageje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) kandidature ye.
Bwana Gilbert Mwenedata si ubwa mbere yiyamamaje kuko mu matora ashize y’abadepite Bwana Mwenedata yiyamamarije kuba umudepite ariko agira cyangwa ahabwa amajwi 0,4%, ibi akaba yarabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika aho akemanga amajwi yagize mu mvugo yatumye benshi bibaza niba atarashatse kuvuga ko yibwe amajwi.