Rwanda: Barafinda Sekikubo Fred, umukandida udasanzwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika

Bwana Barafinda Sekikubo Fred

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kamena 2017, kuri Komisiyo y’amatora hasesekaye umukandida udasanzwe.

Yitwa Barafinda Sekikubo Fred, w’imyaka 47 nawe ngo arashaka kuba Perezida

Afite ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ryitwa “Rwanda revolutionary advisers 200 good causes” mu Cyongereza.

Akaryita “Ishyaka nyarwanda riharanira ubumwe bw’abanyarwanda muri Demokarasi yihuse ku mpamvu nziza nyinshi 200” mu Kinyarwanda!

Yavuze ko Komisiyo y’Amatora yashaka ko imufata nk’ “Umukandida wigenga” cyangwa uw’ “ishyaka”,

Imyaka afite 47 ngo ni amashuri kuko ngo n’ufite PhD ya Harvard University ntiyamanura imvura yabuze,

Ishyaka rye ngo “rikorera i Kanombe no mu gihugu rifite abarwanashyaka b’akataraboneka 9 200 000”

Ngo poltiki iri mu mubiri we ngo iratogota,

Arashaka ngo gushyingira abana b’abakobwa agaca umuco wo kugumirwa.

Kuri Komisiyo y’amatora abantu benshi yabatangaje, yiyiziye n’amaguru n’agakapu k’inzandiko ke. Abantu benshi batangajwe n’uburyo yasobanuraga gahunda ze.

Komisiyo y’Amatora yamwakiriye, ibyangombwa 15 abifuza kuba Abakandida basaba yabuzemo iby’ubwenegihugu bwe, iby’ubwenegihugu bw’ababyeyi be n’ibijyanye n’imikono 600 umukandida wigenga asabwa isinywa n’abantu batandukanye.

 

2 COMMENTS

  1. Kagame yarakwiye kubona neza aho agejeje igihugu aho buri wese abona yayobora neza kumurusha.Birababaje pe. Javan, ni ugusenga tu!

Comments are closed.