Goma: abaturage barahunga uwo mujyi ku bwinshi

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo abahanga mu byerekeye ubumenyi bw’ibirunga baravuga ko igihe icyo ari cyo cyose ikirunga cya Nyiragongo gishobora kongera gucira umuriro mu duce twegereye umujyi wa Goma n’ahagana ku gace k’ikiyaga cya Kivu.

Ibyo byatumye ababarirwa mu bihumbi bazinduka bazinga utwabo bamwe berekeza mu duce twa kure imbere mu gihugu abandi berekeza mu Rwanda. Abo bahanga baravuga ko igikoma cy’icyo kirunga gishobora kugera no mu kiyaga cya Kivu byavanga n’amazi bikaba byavamo umwuka wica.

Gusa ku ruhande rwo mu Rwanda ho ikigo gishinzwe mine, peteroli na gazi cyatangaje ko nta mwuka w’igikoma cyarutswe na Nyiragongo wacucumutse ikuzimu mu butaka bwasatuwe n’imitutu yaturutse muri icyo kirunga.

Icyo kigo cyemeza ko ubushakashatsi kimaze iminsi gikora bwerekana ko nta kibazo cyaba muri Rubavu, ko ahubwo bakwiye gutuza.

Ariko abaturage ba Rubavu ntibabibona batyo. Baremeza ko hari ikibazo kandi gikomeye ku buryo bugaragara. Kurikira iyi nkuru y’Ijwi ry’Amerika isobanura iki kibazo mu buryo burambuye mu ijwi ry’umunyamakuru Jean Baptiste Ndabananiye ukorera mu burengerazuba bw’u Rwanda.

VOA