Rwanda: Nshunguyinka François yitabye Imana.

Yanditswe na Arnold Gakuba

Kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021, Nshunguyinka François yatabarutse afite imyaka 85 y’amavuko, aguye iwe mu rugo i Gahini mu Ntara y’Iburasirazuba. Nshunguyinka François wayoboye ku butegetsi bwa Kayibanda, Habyarimana ndetse na Kagame yabaye umugabo w’ikitegererezo mu muryango nyarwanda. Imico ye, ubupfura, umurava, ubuhanga, ubwenge ndetse n’ubuyangamugayo byatumye agirirwa icyizere n’ubutegetsi bw’u Rwanda uko bwagiye busimburana. 

Nshunguyinka François ni muntu ki ? 

Nshunguyinka François yavukiye i Gahini mu Buganza bw’Amajyaruguru mu Ntara ya Kibungo muri 1936. Yize amashuri ye abanza n’ayisumbuye hagati ya 1948-1958. Akirangiza amashuri ye yisumbuye, yahise aba umwarimu mu mashuri abanza kuva 1959 maze kuva muri 1963 agirwa umuyobozi w’amashuri abanza mu gihe cy’imyaka ibiri gusa kuko hagati ya 1964 -1967 yabaye umukozi mukuru wa za Perefegirura Kibungo na Byumba. 

Kuva 1967 kugera 1970, yabaye Superefe muri Perefegitura ya Gitarama. Kuva muri 1970 kugera 1973 yabaye Minisitiri w’Imirimo ya Leta n’Ingufu.  Kuva 1973 kugera 1990 yakoze akazi mu maperefegitura aho yabaye Perefe wa Byumba, Cyangugu na Gisenyi. Kuva 1990 kugera 1992 yabaye umuhuzabikorwa w’umushinga w’Inyigo ku mitegekere y’Amakomini y’u Rwanda. 

Igihe ishyaka MRND ryiri ishyaka rukumbi mbere y’umwaduko w’amashyaka menshi yaribayemo umwe mu bagize komite nyobozi hagati ya 1975 na 1991.

Kuva 1993 kugera 2003 yakoze akazi k’ubucuruzi naho kuva 2003 kugera 2011 yabaye umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko-Umutwe wa Sena. Yitabye imana ku ya 24 Gicurasi 2021 ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni iki cyaranze ubuzima bwa Nshunguyinka François?

Ubuzima bwa Nshunguyinka François bwaranzwe n’ubunyangamugayo, gukoresha ukuri no gukunda iterambere rya bose. Imico, imyitwarire n’ubunararibonye bye byatumye agirirwa icyizere na Leta ya Kayibanda maze agirwa umukozi muri perefegiture avuye kuba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza nyuma aza no kugirwa superefe, maze birangira agizwe minisitiri. 

Perezida Habyarimana ikimara kugera ku butegetsi muri 1973, yabonye muri Nshunguyinka François, umugabo w’ukuri n’ubuhanga kandi ugenza make maze amugirira icyizere cyatumye aba perefe imyaka isaga 17 yose aho yavanye uburambe mu buyobozi.   Igihe u Rwanda rwarimo kwinjira muri politiki y’amashyaka menshi, Nshunguyinka yahisemo guhagarika imirimo y’ubuyobozi kuva 1993.

Umuhungu we, Nshunguyinka Dieudonné yatangaje ko umubyeyi we “Yagiye gipfura ntiyigeze yanduranya, yimutse.” Yakomeje avuga ko icyo bamwibukiraho ari ibikorwa bya gipfura byamuranze ku bantu benshi birimo gufasha benshi kwiga, guteza imbere akarere akomokamo, gushyira imbere indangagaciro y’urukundo n’ibindi. Yongeyeho ko umubyeyi we atihanganiraga abatandukanwa n’uko badahuje imyemerere ishingiye ku madini n’amoko yazanywe n’abazungu ahubwo yavugaga ko icy’ingenzi ari urukundo rukomoka ku Mana ‘yamuhaye kuramba’.”

Nshunguyinka François yaranzwe cyane no kudahubuka kuko yirindaga kugirana ibiganiro n’abanyamakuru, ngo ndetse n’abakoraga ubushakashatsi bandikaga ku Rwanda ntiyakundaga kubaha umwanya. Ibi byatumye benshi batamumenya cyangwa ngo bamwandikeho. Ikizwi cyo ni uko u Rwanda rutakaje umunyabwenge n’ubuhanga mbese inzu y’ibitabo.  Mbere y’uko atabaruka akaba yaranditse igitabo kivuga ku buzima bwe kuva 1936 kugera 2016. Muri icyo gitabo hakubiyemo byinshi benshi batazi ku buzima bwe bwite ndetse n’ubwa politiki.

Nshunguyinka François, Imana ikwakire mu bayo.