GONDWANA: INDIRIMBO NSHYA YA KARASIRA AIMABLE

INTRO :
Bienvenus au Gondwana
Igihugu kitabaho
Kiri mu bitekerezo
Oh bya Karasira

CHORUS :
Gondwana Gondwana
Ntago usanzwe
Gondwana Gondwana Gondwana
Ni ubudasa gusa gusa

V1 :
Muri Gondwana benshi barabihiwe
Bacye nibo baryohewe muri Gondwana
Abadahuje n’agatsiko,
abo baba bakoze sakirirego
Muri Gondwana amateka ashyirwaho
N’abatsindishije umuheto

V2 :
Muri Gondwana,amategeko ntakurikizwa
Hakurikizwa amabwiriza
Byose byubakiye ku kinyoma
Ikinyoma gusa gusa
Muri Gondwana
Buri wese ni maneko
Buri wese ni ijisho ryundi

V3 :
Muri Gondwana human rights ni inzozi
Democratie nayo ni inzozi
Gushimuta ni agakino
Akarengane ni agakino
Muri Gondwana,hari abarya ntibahage
Bazarya n’akataribwa

Mwayumva hano hasi:

.

.