TUBYAKIRE DUTE?

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Rya kinamico ryarangiye. Nk’uko byari biteganijwe intore izirusha intambwe yegukanye insinzi ya 99,15%. Ibyo kwitakuma no kubyina insinzi nabyo byakozwe kandi bizakomeza. Mbese muri make bwa bukwe bwagenze neza. Hari benshi bwasizemo imvune, hari n’abo bwahitanye ariko Imana ishimwe urwo rubanza ruvuye mu nzira.

Hari ibintu ariko bidakwiye kwirengagizwa uko byagenda kose. Umukandida watowe yiyamamaje avuga ko afite gahunda yo kurwana n’igihugu cy’abaturanyi. Nukuvuga ko ari ibintu bizasaba amafranga menshi yo kugura intwaro zigezweho harimo n’indege zihenze cyane ndetse n’ibindi bikoresho bizasaba ubwitange bwa buri wese tutaretse n’inguzanyo zizishyurwa mu gihe kirekire. Intambara ariko isaba cyane cyane amaraso menshi.

Urugamba runywa amaraso nk’uko imodoka ikenera essence cyangwa mazout kugirango igende. Kwitegura Intambara rero nukwitegura gupfusha abantu bacu, cyane cyane mu rubyiruko. Ni ikibazo gikomeye.

Amatora arangiye umwe mu banyapolitiki b’ingenzi abifuza impinduka bacungiraho (Madame Victoire Ingabire Umuhoza) abwiwe amagambo agaragara nk’integuza y’ibintu bitari byiza bishobora kumukorerwa. Ntabwo ari ibyo gukinisha, cyane ko Perezida Paul Kagame ariwe wabyivugiye, akabivuga tuzi “ibigwi” bye muri iyi myaka 30 tumaranye.

Ikibazo ni iki: umugabo agiye mu ntambara. Ayigiyemo ku mpamvu zo gushaka kubakira ubukungu bwe (n’ubutegetsi bwe) ku mutungo w’ikindi gihugu. Amahanga arimo kutwamagana. SADEC igizwe n’ibihugu 16 irarwana ku ruhande rw’uwo muturanyi wagowe.

Ni intambara ishobora kurangira nabi nk’uko akenshi intambara zirangira. Bizaba se nka bya bindi twagiye tubona aho abarwanyi bamwe babona byabarangiranye bagahitamo kwifotoza bafatiye icyuma ku gakanu k’ingwate baba bafite?

Ngirango ntabwo ari ibanga mennye. Buri wese azi ko ubutegetsi bw’u Rwanda bubitse ingwate. Abo babwira ko bashobora kurangiza nabi ni abo ngabo bafashwe bugwate badashobora gukinisha gusohoka muri kiriya gihugu. Twibutse ko Diane Shima Rwigara nawe aherutse gutakamba kuri imwe mu maradiyo mpuzamahanga avuga ko ntabyangombwa akigira, akaba atemerewe gusohoka mu gihugu. Mu Rwanda hari itegeko rivuga ko kugirango wiyamamarize umwanya w’umukuru w’igihugu ubanza gusubiza ubundi bwenegihugu niba hari ubwo wagiraga. Uwo ni umwe mu mitego wo kugirango abantu nibagera mu Rwanda babe nk’abafatiwe muri rwagakoco. Abo rero nibo bagomba kuvamo ingwate ibintu byakomeye.

Muri make ishyamba ntabwo ari ryeru. Ariya majwi 99,15% yaraye atangajwe ubwayo ateye ubwoba. Uwariwe wese ushishoza arumva ko mu Rwanda nta buhumekero buhari.

Igihugu gifite impunzi zisaga miliyoni hirya no hino ku isi, kikaba gifite imfungwa za politiki n’abanyamakuru baborera mu buroko bazira kunenga ubutegetsi, igihugu abaturage bicwa n’inzara, batabasha gusuhuka cyangwa guhahirana n’abaturanyi kubera ko imwe mu mipaka ifunze, igihugu abaturage bacyo badasiba kwiyahura kubera kwiheba, abandi bakitwa ko biyahuye kandi bishwe, ubu koko icyo ni igihugu cy’umuyobozi ukunzwe cyane ku buryo abona amajwi 99, 15%? Ese abateguye ririya kinamico ni abarwayi? Utagera we ntapfa kugereranya? Kagame yaraye avuze ko atajya ashoberwa cyokora ndabona ibihe biri imbere amahirwe yo gushoberwa ku bantu benshi ari 99%.