GUHEZA ABATURAGE MU BIBAZO IMWE MU NZIRA FPR INKOTANYI IRIMO GUKORESHA KUGIRANGO IRAMBE K’UBUTEGETSI.

Mu gihe hirya no hino mu gihugu cyacu hakomeje kugaragara ibibazo by’urusobe ahanini bikomoka kuri gahunda mbi z’ubutegetsi buyobowe na FPR Inkotanyi buba bwatuye ku baturage.

Ubu butegetsi bukomeje gusonga abaturage bubaka imisoro ndetse n’imisanzu itagira ingano mu rwego rwo kubica gahoro gahoro aho kubarasira icyarimwe ku karubanda nk’uko babitegujwe.

Nkuko twakomeje kubivuga ko leta idashishikajwe n’imibereho myiza y’abaturage kubera ko aho gushyiraho gahunda zirengera abaturage ahubwo irushaho gushyiraho gahunda zisubiza inyuma imibereho y’abaturage kuburyo bugayitse,abatagiye muri zimwe muri gahunda leta iyobowe na FPR Inkotanyi nibo usanga mu magereza,abishwe cyangwa ukumva bashimuswe.

Muri izi gahunda twavuga : Gahunda yo kwimura abaturage,umuturage ahatirwa gusenya inzu ye maze agategekwa kujya gutura aho leta ishaka nyamara ntacyo leta yamufashijeho kugirango abashe kwimuka aho hantu hamuzanira amakuba na cyane ko ubushobozi buke aribwo buba bwaratumye ahatura,abo leta itimuye ibabwira kubakisha imbaho(bikorwa mu ntara y’uburengerazuba cyane Nyamasheke na Rusizi) izi nazo zamara kubakishwa leta igakangurira abazubakishije kuzisenya maze bakubakisha amatafari,aha abakozi ba leta baba bategetswe kujya murabo baturage bakabumvisha ko nta muntu muzima wo gutura mu isanduku bashyinguramo,ubwo umuturage si ukwiruka akagurisha ibyo yaratunze byose kugirango ashimishe leta nyamara ya nzu bamubwiraga kubaka akenshi ntiyuzura kandi yagurishije isambu cyangwase itungo ryari kumufasha kubaho.

Gahunda yo guhinga igihingwa kimwe hatabanje gupimwa aho icyo gihingwa gikunda ndetse no gupima igihingwa ubwacyo,iyi gahunda ni gahunda kirimbuzi igamije kwicisha abanyarwanda inzara kuko nk’uko bikunze kugaragara leta itanga imbuto zo guhingwa zitabanje gupimwa ndetse bikagera naho intanga intobo izita intoryi,iyo bitagenze gutyo mu gihe imyaka yeze umuturage ntaba afite uburenganzira mu kuyisarura(abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama,abahinzi b’ibigori hirya no hirya mu gihugu…),ahandi abaturage bagategekwa kuyirandura itarera maze hagakorwa amaterasi uhingaho imyaka hakaba hashira imyaka igera muri ibiri utareza maze inzara si ukwica abaturage bakagera naho batangira guhunga uturere twabo,ibi nibyo biri kuba ku baturage bo mu ntara y’iburasirazuba n’iburengerazuba mu turere twa Kayonza, Gatsibo, Rwamagana, Ngororero na Nyabihu byageze naho abayobozi b’ibanze batagishobora guhishira inzara yugarije abaturage bo muri ibyo bice,iyo kandi abaturage bejeje imyaka cyane ibigori bategekwa kuyijugunya ngo kuko leta yasanze yabatera Kanseri,abandi bategekwa kurandagura intoki zabo.

Gahunda ya gira inka,iyi gahunda nayo nta cyiza yazaniye abanyarwanda usibye kubabuza gutekereza kuri ejo hazaza habo,maze aho kugira uruhare mu buzima bw’igihugu usanga abahawe izi nka nta kindi bagitekereza usibye gushaka uko iyo nka izabaho(kuyigaburira,kuyivuza…),aha twababwirako izi nka zitangwa zirenze ubushobozi bw’abazihabwa aho inka imwe itungwa n’ubushobozi burenze ubutunga abari mu rugo bose iyo nka irimo nyamara wareba umusaruro wayo ukawubura akenshi zikanapfa kubera kunanira abo baziha mu gihe aho uyifite yagashyize ibizatunga umuryango we ahubwo ahatera ubwatsi.

Izi gahunda kimwe nizindi nyinshi tutarondora zose zitura ku muturage atazigishijweho inama maze kugirango leta ikomeze yice umuturage buhoro buhoro kugeza ashizemo umwuka igashyiraho izindi gahunda zituma asohora amafaranga akenshi ataba anafite ayaha leta amwe agatangwa ntawe uzi icyo azakora n’uko azakoreshwa nkuko mwabibonye uko aho kugeza ubu abanyarwanda bacyakwa amafaranga y’agaciro.

Ntawe urwanyije gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ariko leta nibanze irebe ibibazo twavuze haruguru maze irebe aho umuturage azakura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kimwe n’andi yose yaka umuturage buri munsi,mu gihe nubonye ayo amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza rimwe na rimwe afungirwa mu bitaro,ubwo utayabonye akenshi agurishirizwa itungo cyangwa akajyanwa muri gereza. Abacuruzi baciriritse cyane abacuruza bazunguza nibo uzasanga muri gereza yo kwa Kabuga ubu izwi nka gereza y’abakene.

Muri iyi gereza niho abafashwe bose bazizwa ubukene bakusanyirizwa ugize amahirwe abona umutangira amafaranga yo kumufunguza atagira gitansi maze akarekurwa mu gihe rimwe na rimwe nibyo yacuruzaga bitaba bifite agaciro nkakayo mafaranga aba amaze gutangirwa,utabonye umugombora nibwo yisanga za Iwawa abandi bakisanga mu gisirikare n’ibindi bashyirwamo ku gahato.

Urebye amafaranga asabwa umuturage kandi ntaho akora ndetse na leta ntacyo imufasha kugirango abe yabasha kubaho ndetse anatange ayo leta iba imusaba agahinda kakwica,ngaho amafaranga y’umutekano,amafaranga yo kwishyurira ubutaka,amafaranga y’isuku,umusanzu wa FPR Inkotanyi,amafaranga y’ubudehe,amafaranga yo gufasha imfubyi za FARG mu gihe izindi mfubyi zitari iza FARG zijya ibihe byo kuryama ku ishuri,amafaranga yo kubaka inzibutso,amafaranga y’imisangiro mu gihe runaka,amafaranga yo kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda ari nako abafite abana biga batanga akayabo kugirango abana babashe kubaho ku ishuri nyamara abanyeshuri bakagenerwa intica ntikize maze ireme ry’uburezi si ugusubira inyuma kakahava,amafaranga y’imisoro itagira ingano,abategekwa kugura za kizimyamoto….

Ubu muri ino minsi haravugwa amafaranga yo guha abavuye ku rugerero ndetse n’amafaranga yo gufasha abasirikare bakomerekeye ku rugamba,ibi byo bikaba ntawe bitashobeye kuko bigaragaza ikibazo leta ifite aho isigaye yumva ko umuturage ariwe uzavuza umusirikare wakomerekeye ku rugamba mu gihe nyamara benshi bagiye bakomerekera muri Kongo basahura imitungo ya Kongo aho kubavuza ahubwo ikagura amadege,ikubaka imiturirwa n’ibindi.

Nk’uko twabivuze haruguru nta kindi leta ya FPR ishaka ku baturage usibye kubicisha inzara n’ibibazo bitandukanye kugeza bashizemo umwuka kuko ibyo byose irabikora ikagerekaho no kwima abarangije amashuri akazi nyamara hari abakozi bamwe bahemberwa ahantu harenze habiri,ariko bitabujije ko hari n’abahembwa bagabana n’ababashyize mu kazi,abandi bahembwa intica ntikize.

Ntawabura kuvuga na none uburyo leta ikoresha ibizamini by’akazi byo kujijisha abanyanyarwanda nyamara bene akazi baragahawe kera cyangwa biyizi.Nyuma yibi byose niho uzasanga abantu hirya no hino bicanye,ibibazo by’urudaca mu miryango.

Leta ikoresheje abavugizi bayo ikangurira abaturage kujya bamenyesha inzego zitandukanye ibibazo cyangwa amakimbirane aba ari mu miryango ibizi neza ko ariyo yabibashyizemo kugirango ikomeze irambe ku butegetsi kuko utashyirwa muribi bibazo byose ngo maze uhindukire wumveko ari gahunda leta yashyizeho,iyo birangiye si uguha abanyamakuru b’imyidagaduro urubuga kakahava mu gihe uvuze politiki agwirwa n’urwagwiriye Jean Leopord RUGAMBAGE cyangwa akisanga muri gereza nka ba Nkusi Uwimana Agnes n’abandi. Banyarwanda nk’uko mubibona leta y’Inkotanyi nta cyiza ikifuriza abanyarwanda kuko uwo iticishije ibi bibazo ni wawundi ibonamo umwanzi wayo maze igahita imufunga bitaba ibyo umurambo we ukazagaragara mu biyaga cyangwa mu mifurege y’amazi,twe rero nitwe dufite ububasha bwo kwivana muribi byose maze tugahaguruka tukamagana iyi leta ikavaho hakajyaho leta ikorera abaturage,hakajyaho ubuyobozi abaturage bashyizeho.

Banyarwanda ntitugomba kumva ko amahanga ariyo azadukemurira ibibazo maze ngo duhore duhurira ku bibuga by’imikino mu gihe APR FC yakinnye na Rayon Sport gusa dusize ibibazo nk’ibi ahubwo ndabakangurira ko umunsi aya makipe yakiniye mu mugi wa Kigali muzava impande zose muje kureba umupira muri ibihumbi n’ibihumbi maze umupira nurangira ntituzave mu muhanda. FPR Inkotanyi nubwo ntacyo ikangwa ntizatwica twese mu maso y’ibitangazamakuru mpuzamahanga kandi ndababwiza ukuri ko tuzava mu muhanda ubutegetsi bubi buhirimye.

Alexis BAKUNZIBAKE

Umuyobozi wungirije P.S Imberakuri.