GUHUMURIZA ABARWANASHYAKA BA FDU-INKINGI

Dr Emmanuel Mwiseneza

Barwanashyaka ba FDU-Inkingi,

Ku itariki ya 12 Gicurasi 2018, nabagejejeho inyandiko nise « Kwamagana imikorere igayitse ya Ndereyehe Kalori n’abo bafatanije igamije gushimangira igitugu no kurimanganya muri FDU-Inkingi ».

Iyo nyandiko kubera uburemere bw’ibibazo biyikubiyemo, mwayibajijeho byinshi ndetse bamwe batangira kwikanga ko twasubira mu macakubiri twagiye tunyuramo mu bihe bishize.

Ni yo mpamvu nifuza kubatangariza ibi bikurikira :

1/ Inama ya Komite Nyobozi ya FDU_Inkingi yateranye ku cyumweru tariki ya 13 Gicurasi 2018, ishingiye ku Ngingo ya 25 n’iya 28 z’Amabwiriza agenga ishyaka rya FDU-Inkingi (Règlement d’Ordre Intérieur), yafashe umwanzuro wo gushyikiriza iki kibazo, Komisiyo Nkemurampaka ikaba ari yo izakiga mu mizi.

2/ Komite Nyobozi ya FDU-Inkingi ikomeje gukorera hamwe uko bisanzwe mu nyungu z’ishyaka, ku ntego twiyemeje yo kubohora Abanyarwanda. Ibibazo birahari kandi bizahoraho, ariko inyungu z’ishyaka ziruta iza buri wese muri twe.

3/ Nkuko twakomeje kwigomwa, turabikomeje tunarushaho koroherana kugira ngo intego twiyemeje tuzayigereho. Ni yo mpamvu buri wese akwiye gushyiraho ake, yirinda gukwirakwiza ibihuha bishingiye ku marangamutima, bityo iki kibazo tukazagisohokanamo ingufu zizaha Abanyarwanda ikizere cy’uko ibibazo byose tuzahura na byo, tuzabasha kubikemura.

Bikorewe i Paris, mu Bufaransa,

Ku itariki ya 14 Gicurasi, 2018.

Dr Emmanuel Mwiseneza,

Umunyamabanga Mukuru wa kabiri wa FDU-Inkingi