Yanditswe na Nkurunziza Gad
Perezida Alpha Condé w’imyaka 83 y’amavuko yahiritswe ku butegetsi ahita anatabwa muri yombi n’abasirikare bo mu rwego rudasanzwe, Groupement des Forces specials (GPS) ruyobowe na Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya yitaga inkoramutima ye.
Kuri iki cyumweru taliki ya 5 Nzeri 2021, ku mbuga nkoranyamabaga hacicikanye amafoto ya Perezida Alpha Condé wari umaze imyaka 11 ku butegetsi, yambaye ipantalo y’ikoboyi n’ishati ifunguye ibipesu nk’abasongarere, agoswe n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (GPS) abandi bari kumwifotorezaho (selfie). Hagaragaye na videwo ngufi, umusikare umwe amubwira ati “Nyakubahwa tangaza ko umeze neza ntawagize icyo agutwara” Conde araceceka ntiyagira icyo asubiza.
France 24 yatangaje ko mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, mu murwa mukuru Conakry hari humvikanye urusaku rw’amasasu rwatawe n’imirwano ikomeye yaberaga hafi y’ingoro y’umukuru w’igihugu ari nabwo mu musaha yakurikiyeho hatangiye gukwirakwira ayo mashusho.
“Umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo”
Minisitiri w’umutekano muri Guinea Conakry yari yatangaje ko umugambi wo guhirika ubutegetsi waburijwemo n’igisilikare gishinzwe kurinda umukuru w’igihugu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano.
Bidatinze kuri Televiziyo y’igihugu hagaragaye agatsiko k’abasilikare bagize umutwe udasanzwe (GPS) bayobowe na Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya watangaje ko bakuyeho ubutegetsi bwa Perezida Condé bakaba beguje guverinoma yose kandi ko itegeko nshinga risheshwe ndetse ko n’imipaka yo ku butaka ndetse no mu kirere ifunze mu gihe cy’iminsi ndwi.
“Uzazitabira inama azafatwa nk’uwigometse”
Mu itangazo ryasomewe ku gitangazamakuru cya Leta, ubuyobozi bw’uyu mutwe w’ingabo udasanzwe bwatumiye abaminisitiri n’abandi bategetsi bose b’inzego zasheshwe mu nama y’ikubagahu kuri uyu wa mbere mu ngoro y’inteko ishinga amategeko, bavuga ko utazitabira iyo nama wese azafatwa nk’uwigometse kuri “CNRD” Komite y’igihugu y’ubumwe n’iterambere iyoboye igihugu magingo aya.
Twabibutsa ko Alpha Condé yari uherutse kwegukana itsinzi mu matora yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2020 nyuma y’uko ahinduye itegeko nshinga ngo yemererwe kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.
Condé yashinjwaga kubangamira no guhutaza abigaragambirizaga izamuka ry’imisoro ndetse n’ibiciro by’ibikomoka kuri petrole biherutse kuzamuka ku kigero cya 20%.
Lieutenant-colonel Mamady Doumbouya ni muntu ki ?
Mamady Doumbouya ni indwanyi itazwi cyane mu ruhando rwa Politiki, ariko kandi yari inshuti ya bugufi ya Alpha Condé. Bivugwa kandi ko afitanye umubano wihariye n’umunya-Mali Colonel Assimi Goita uherutse guhirika ubutegetsi muri icyo gihugu.
Doumbouya yahoze mu ishami ry’ingabo z’u Bufaransa rikunze kujyamo abanyamahanga, rizwi nka Légion étrangère. Yakuwe muri izi ngabo mu 2018 ubwo muri Guinée hashyirwagaho umutwe w’ingabo zidasanzwe, ahita ahabwa kuwuyobora ibi bikaba byaragizwemo uruhare na Perezida Condé.
ONU yamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi, asaba ko Condé ahita arekurwa, Perezida wa Ghana Nana Akufo-Addo, uyobozye umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba ECOWAS yaburiye abahiritse ubutegetsi ko bashobora gufatirwa ibihano, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wo watangaje ko ugiye gukora inama yihutirwa ugafata umwanzuro ukwiye kuri iki kibazo mu gihe Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Nigeria we yasabye abanya-guineya kubahiriza ibiri mu itegeko nshinga ryabo.