Kagame yishongoye ku basaba ko Rusesabagina arekurwa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

 ‘Ntacyo bivuze, urusaku rwose waba ufite’ ibi ni bimwe mu byo Perezida Kagame yavugiye mu Kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki 05/9/2021 yishongora ku basaba ko Paul Rusesabagina arekurwa.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame, yavuze ko inshuro imwe gusa ari yo yabonanye na Paul Rusesabagina umaze umwaka afungiye mu Rwanda ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, icyo gihe ngo bahujwe na Faustin Twagiramungu wari Minisitiri w’Intebe kandi nta jambo na rimwe bavuganye.

Yavuze ati “Nahuye n’uriya mugabo rimwe, ngira ngo hari mu 1994 cyangwa mu 1995 ubwo yakoraga muri hotel Diplomate. Hariya hari Serena habaga hotel ntoya ifite ibyumba nka 30 cyangwa 35. Twari twagiyeyo mu birori. Uwari Minisitiri w’Intebe icyo gihe Twagiramungu Faustin ni we wamunyeretse, sinamenye ngo yahakoraga iki. Ni bwo bwa mbere n’ubwa nyuma muheruka, sinigeze muvugisha, simuzi ariko baragiye baravuga ngo ibi n’ibi, Kagame yagize atya [….] ni ibintu bidafite ireme.”

Nyuma yo gushyira hanze Filime Hotel Rwanda, izina rya Rusesabagina ryaratumbagiye ndetse atangira kubiherwa imidali harimo n’uwo yahawe na George Bush wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kagame yemeye ko yagiye kureba Filime ivuga ku butwari bwa Rusesabagina

Ubwo filime ‘Hotel Rwanda’ ivugwamo ubutwari bwa Rusesabagina yerekanwaga mu Rwanda mu 2004, Kagame yavuze ko ari mu bagiye kuyireba.

Yavuze ati “Ubwo filime yasohorwaga nari mpari. Rusesabagina ntabwo yari ahari, hari umugore we. Naricaye nyuma ndagenda. Uyu munsi baravuga ngo ubwo bigaragaza ko wabyemeraga, njye nari natumiwe[…]Niba uyu mugabo yari umukinnyi muri iyo filime, ibyo bindebaho iki? Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo hazagamo politiki […] Rusesabagina ntabwo akurikiranyweho filime yakinnyemo, oya. Iyo biba ibyo, byakabaye byarabaye kera. Icyo akurikiranyweho ni ugukorana n’imitwe y’iterabwoba. Na we ubwe yagiye abyivugira kenshi mu ruhame. Abantu barapfuye kubera ibikorwa by’iyo mitwe.”

Yashimangiye ko na mbere y’itabwa muri yombi rya Rusesabagina umwaka ushize, u Rwanda rwari rwatangiye kumukurikirana ku bikorwa bye bihungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Ntabwo ari ibintu byahimbwe umunsi umwe. Uyu munsi ari hano abibazwa ariko ntaho bihuriye na fililme. Nta n’umwe tubabajwe n’ubwamamare bwe, ibyo ni ibye. Ikibazo ni ubuzima bw’abanyarwanda bwabuze kubera ibikorwa bye cyangwa iby’imitwe yabarizwagamo.”

“Ntacyo bivuze, urusaku rwose waba ufite”

Kuva Rusesabagina yashimutirwa n’u Rwanda i Dubai umwaka ushize, umuryango we ndetse n’amahanga ntibahwemye gusaba ko arekurwa nta yandi mananiza ngo kuko yafashwe mu buryo butubahirije uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Mu Ukuboza 2020, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress, bo mu mashyaka yombi, Abademokarate n’Abarepubulikani, bandikiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba ko Paul Rusesabagina afungurwa.

Basabaga Kagame kugarukana mu mutekano Paul Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umuntu ufite uburenganzira busesuye bwo kuhatura kandi wabonye umudali w’ikirenga wa gisivili utangwa n’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa ‘Presidential Medal of Freedom’ kugirango asange umuryango we.

Kagame yavuze ko bitumvikana kuba Rusesabagina aregwa hamwe n’abandi, ariko abamusabira kurekurwa bakabikora kuri we gusa. Ati “Ntacyo bavuga ku bandi baregwa hamwe. Ni nk’aho we afite ubudahangarwa bwo kudakurikiranwa. Byose byarasobanuwe kuri iki kibazo ariko hari abantu batekereza ku Isi, ngo kanaka ibyo yaba yarakoze byose, ntimugomba kumukoraho.”

Ati “Ntacyo bivuze urusaku rwose waba ufite, ibyo uhimba byose uyu mugabo agomba kugezwa mu rukiko akaburanishwa agahabwa ubutabera, waba ubyemera cyangwa utabyemera.”

Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Rusesabagina n’abandi baregwa hamwe, uzafatwa tariki 20 Nzeri 2021.