Gushyira intwaro hasi kwa FDLR bigiye gutuma Kagame arasa abaturage ku manywa y’ihangu?

    Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Nyabihu, mu murenge wa Rambura, kuwa Kane tariki ya 5 Kamena 2014, Perezida Kagame yeruye abwira abaturage ko agiye kubica ku mugaragaro!

    Icyo abantu benshi bibajije n’impamvu y’aya magambo yuzuye iterabwoba n’impamvu yayavugiye mu karere ka Nyabihu ndetse akayavuga uyu munsi! Yasezeranyije abaturage ba Nyabihu ko bagiye kurasa abantu ku manywa y’ihangu ngo nk’uko yabasezeranyije kubaka amashuri!

    Dusubiye inyuma twakwibaza igihe gishize hadaturika za grenades. Kuki Perezida Kagame yavuze aya magambo uyu munsi akaba atarayatangaje igihe grenades zabaga zimaze guturika.

    Ese uku kubwira abanyarwanda si ukubaburira ko yaba agiye gukora ikinamico cyo gutera za grenades ngo abone uko arasa abantu nk’uko yabivuze?

    Ese kuba FDLR yaratangiye gushyira intwaro hasi ntibyaba biteye ikibazo Kagame ku buryo yumva ashaka guteza akaduruvayo kugira ngo abone ibyo arega FDLR ngo ni umutwe w’iterabwoba bityo yange gushyikirana n’abamurwanya?

    Kubwira amahanga ngo nareke guhangayikishwa n’abarigiswa n’abafungwa kuko noneho ngo agiye kubarasa ntabwo byaba ari nko gushaka gufataho abanyarwanda ingwate? Mbese ni nko kuvuga ati:nimundwanya ndica abantu mbamare!

    Ese gushyira intwaro hasi kwa FDLR ntibigiye gusaza Kagame kurusha kuzigumana?

    Ikindi kitumvikana ni amagambo avuguruzanya avugwa n’abayobozi, Kabarebe ati: FDLR nta n’isaha yamara mu Rwanda, Gen Nzabanita ati: nimuryame musinzire umutekano urahari! Naho Kagame ati: abaturage ba Nyabihu mureka abantu bakabacaho bagatera grenade i Kigali!!! None se dufate iki tureke iki?

    Abazi Kagame akenshi iyo asezeranyije abantu ibintu cyane cyane ibijyanye n’ubwicanyi arabikora! Abazi imikorere ye bemeza ko ubu agiye guhengera isi ihugiye mu gikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri Brésil kugira ngo akore amarorerwa, nabibutsa ko na Kayumba Nyamwasa yarashwe mu gihe haberaga igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru muri Afrika y’Epfo!

    Mukurikire iryo jambo rya Perezida Kagame hano hasi: