RWANDA:UBUKENE, GUSESAGURA, GUHOMBA KW'IBIGO BYA LETA NO GUHOZA ABATURAGE KU NKEKE

U Rwanda ni agahugu gakennye, gato cyane mu buso, kangana n’icyakabiri cya Kivu y’Amajyruguru ifite km2 59,483 z’ubuso ni agahugu kavugwa cyane mu makuru kubera ibibazo bifitanye isano ahanini n’imitegekere idahwitse, ishingiye ku buswa n’ubushobozi buke bw’imburamukoro zihinduka abanyepolitiki bitiranya ibintu, aho bumva ko kuba umunyapolitiki arukumenya amacabiranya n’amacenga yuzuye uburyarya, ikinyoma n’ubugome akenshi bibyara ubwicanyi bw’indengakamere.

UBUKENE

Ubukene bw’u Rwanda buterwa ahanini n’imiterere yarwo, ibyo ntawabijyamo impaka cyane kuko rufite ubutaka buhanamye, bugizwe n’imisozi myinshi cyane, kuburyo byorohera isuri kubutembana, burashaririye kuko igice kinini kitera, nta mitungo kamere niba kandi inahari ntabwo abategetsi bigeze bashishikazwa no kuyishakisha kuko bafata ubutegetsi bafite gahunda zabo bwite zo kwikungahaza vuba vuba.

GUSESAGURA

Gukena si ingeso kandi ntabwo bihoraho igihe cyose abantu bashiritse ubute bagatekerereza hamwe uko bakwivana mu butindi, ibi ariko bishobokera abafite ubushobozi bwo gutekereza imishinga no kwigira ku bandi banyuze mu bibazo nk’ibyawe no gukora cyane batikoresheje, ibi kandi bigashimangirwa no kumenya kubungabunga duke ufite, ukadukoresha mu birusha ibindi kuba “priorities” ngombwa kandi ukirinda gusesagura mu bidafitiye igihugu akamaro. Aha niho ipfundo rinini ry’imitegekere rishingiye, mu Rwanda ntashyaka rifata ubutegetsi binyuze mw’ipiganwa bose banyura mu bucabiranya bwa politiki, imbaraga n’ubwicanyi. Niyo mpamvu abafashe ubutegetsi, kurya baba ntagahunda yizwe neza ipigana n’izindi ngo habeho kuzisobanura no kuzitoresha abenegihugu, bayobora igihugu uko babyumva kandi mu bushobozi bwabo, bikaba bibi rero iyo uyobowe n’umwicanyi aho kuyoborwa n’inyangamugayo isobanukiwe n’iby’imiyoborere y’igihugu “politiki mu nyito nyayo”. Ubundi umutungo bwite n’umutungo rusange w’igihugu ni ibintu bibiri bitandukanye cyane, bisaba ubwenge n’ubushobozi runaka kugirango umuntu ahabwe inshingano zo kuyobora abandi, bityo akamenya gutandukanya ibye nk’umuntu ku giti cye, n’iby’igihugu nk’urwego. Ubushobozi buke no kutagira impamvu yo gutegeka nibyo byugarije iki gihugu. Bityo abagiyeho babanza kwivura ubukene, bagasahura, bakagabira abo bafatanyije, bakigwizaho ndetse bagasesagura kuko nta nzego ziba zihari ngo zibabaze imikoreshereze y’umutungo wa Leta. Aha niho hava umuco mubi wo kudahana kuko usanga uwibye iby’igihugu n’uwakamuhannye bose basangiye, kurya baba bafitanye isano, umwe ashyiraho undi.

Mu bikorwa byo gusesagura aha navuga nko kugira inzego za leta nyinshi zidakenewe, kugira guverinoma yagutse cyane itagira akazi, uburyo bw’imikorere budahwitse nko guhora mu nama zitagira ibikorwa ukibaza niba mbere yo gushyirwa mu mwanya runaka baba barabanje kureba niba uwo bawushyizemo afite ubumenyi n’ubushobozi nkenerwa bwo gutunganya inshingano ze, inama ni nziza ariko urebye ibizitangwamo, umwanya zitwara, n’ikivamo nyuma usanga ntaho bihuriye, ndetse aha bishimangira neza ko nabyo byaba impamvu imwe mu zituma hatabaho imyigishirize ihamye kuko usanga abantu runaka bafitanye isano na runaka bahabwa akazi nta piganwa, kuko baba bataritaye ku masomo yabo nkuko bigomba, ugasanga hari byinshi batazi kandi bakagombye kumenya, maze bamara guterekwa mu myanya y’ubutegetsi bakavanga ibintu, burya aba nibo baba bakeneye amahugurwa burikanya kuko ntanicyo baba bishoboreye.

Nkiri ku kibazo cy’uburezi kandi nababwira ko abategetsi bacu bagifite imyumvire ya gikoloni mu mitwe yabo kuko bumva ko aho gushora mu burezi bufite ireme bazaterura abana babo bakabajyana kwigira heza iyo za Amerika n’i Burayi, maze bakica kuri bene ngofero aho guharanira ko ibyiza byaba hafi ya buri munyarwanda. Kuki tutagira amashuri meza iwacu nkuko ba Mutara Rudahigwa bize i Nyanza, ko wenda byatuma turamira na twa duke dufite kandi tukagirira akamaro benshi aho kukagirira bene muzungu, erega imitungo ijyana n’iyi myigire y’ibi bikomerezwa iba itubutse kuburyo uzasanga iruta kure ingengo y’imari y’ibigo byinshi by’amashuri.

Ingero z’isesaguramutungo nabaha ni nyinshi, ariko iziteye inkeke nukumva ibigenerwa abategetsi bakuru, yaba imishahara ndetse n’amafaranga ya za misiyo zitagira icyo zifasha cyihariye, aha hakaba ari naho ipfundo ry’amakimbirane y’abanyapolitiki rizingiye, kuko buriwese abeshya rubanda ko ashaka kubagirira neza nyamara ahubwo yirebera ingano itubutse y’indamu azakuramo, niho usanga umutegetsi yemera kwica abaturage kugirango aramire umwanya runaka, muzagerageze mugabanye ibihabwa Perezida wa Repubulika, mugabanye ingendo ze zitwara akayabo maze umushahara we muwunganye n’uwumudepite maze mumbwire ko azemera kwitwa Perezida!

Njye mfite igitekerezo cy’uko Perezida yaba umukomisiyoneri uzajya ahemberwa igikorwa giteza imbere rubanda yakoze, ndetse byanarimba nta hemberwe imishinga runaka yazanye ntigire icyo igeraho, bityo bacika kubeshya no gukunda ubutegetsi cyane, uhereye nko kuruyu uriho buriya uwamubaza icyo yakoreye abanyarwanda yatubwira ikihe? Ko tuzi twese ko nta mashanyarazi yongereye, nta musaruro mu biribwa yongereye, nta mishinga itanga akazi yazanye nibura ngo urubyiruko rwiga rujye runakora nyuma y’amashuri, nta migi yatunganyije ngo tuvuge tuti uyu niwe wawubatse, nta mishinga yo kwuhira imyaka yatunganyijwe nibura ngo abashomeri babone aho bakora yewe na ya mishinga y’ibinyoma nka za Viziyo 2020 yabaye impapuro, Imirenge Sacco nta musaruro, nta mwana wigira ubuntu amashuri, ahubwo yarushijeho guhenda, nta mavuriro indwara zimaze abanyarwanda, nta na kimwe ariko we n’abaminisitiri mirongo, barahembwa buri kwezi, buri mwaka bamara kurengwa bagafunga abaturage babita abanzi. Imitungo ihora inyerezwa ijya he? Inyanwa na nde? Igaruzwa ite? Niba iki kibazo kitarasubizwa ntanubwo bakwiye no gutinyuka kuvuga ko haruwo bahagarariye uretse no kubeshya ko bakunzwe 99%, abashomeri se nibo babakunze kuko batagira akazi? Abasezerewe mu ngabo se? Abarokotse Jenoside bambuwe n’imitungo yabo ku manywa, cyangwa bariya banyarwanda bakagiriye igiihugu akamaro akomeje kumarira muri Gereza?

GUHOMBA KW’IBIGO BYA LETA

Ruswa, ubushobozi buke, inda nini no gushaka gukira vuba ukoresheje uburiganya nibyo bituma ibigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho bihomba, ndetse ntitwavuga ko mu Rwanda ariho hari umwihariko wo gushora imari mu mishinga ihomba gusa, ahubwo bishimangira neza ko tuyobowe n’umutegetsi w’umunyagitugu ufite inda nini n’ubushobozi buke cyane kuko utabasha gusobanurira abaturage uburyo imiyoborere yawe yananirwa kubona nibura umuyobozi w’ikigo kimwe cya Leta cyakora cyunguka, keretse ubaye uri umusazi w’umutegetsi.

Mu Rwanda niho honyine dufite gukorera mu gihombo kandi tukumva ntasoni biduteye, ndetse tukanatinyuka guhagarara hariya tukitwa abategetsi kimwe n’abandi igihe kuyobora agahugu gato kangana na segiteri y’intara imwe yo muri Congo duturanye byatunaniye. Ubwo koko muherahe mwiyita ibitangaza? Urukundo rungana na 99% mukundwa rukomoka he? Keretse niba mukora ibitangaza ibyari imisozi mukabihindura amataba umugani w’abarokore, noneho mukaba mwitiranya urwango mufitiwe n’abaturage n’urukundo babakunda.

Ntabwo ubucuruzi bwa Leta buhomba, burahombywa hagamije gusahura igihugu, aho niho hava kwishongora no kwumva ko uzategeka abantu kubuga ibyo ushaka, niyo mpamvu wigira ikigirwamana ngo tukuramye.

KUJUJUBYA ABATURAGE

Burya umunyabwenge yiremera inshuti, naho umupfapfa yiremera abanzi. Buri munsi twumva inkuru z’abapfuye bazize “abagizi ba nabi”, njye nabanje kugira amakenga ubwo najyaga numva kuri Radio Rwanda amatangazo yo kubika abantu bicwaga ngo batagira ibyangombwa, buri munsi aya matangazo anyuraho kandi abantu babigize ibisanzwe. Ikiba kigamijwe nta kindi, nugucecekesha uwo wese ushatse kubaza ibitagenda, uwo wese wiyumvamo umutwaro n’ubutwari bwo gusaba impinduka. Kujujubya abaturage ni intwaro imwe ifasha umunyagitugu gusunika iminsi ariko ntiyakemura ibibazo ateza abanyarwanda, ntanubwo izakemura ibyo we yifitiye, kuko nkuko nabivuze, amakosa yambere akorwa n’abanyagitugu nuko bakoresha imbaraga n’ubwicanyi mugufata ubutegetsi. Bakabufata ntakindi bagamije usibye kwiba no kwica uwo wese ubabangamiye. Impamvu bajububya abaturage nukugirango batubibemo ubwoba buhoraho, ibi bisa naho babigezeho kuko ubona abanyarwanda barahahamutse cyane. Maze byarenze guhahamuka ahubwo basigaye baramya ibigirwamana kandi kizira, uvuze nabi Nyirububasha Kagame yitwa umwanzi w’u Rwanda, iyi nyito yuzuye kujijisha mperutse kuyibazwa n’umwana muto wiga amashuri abanza, aho yambajije ikibazo ati: “Papa abanzi b’u Rwanda baratwanga? Ese banga n’ingagi zo muri parike?” Igihe ntarasubiza aba yongereyeho ati: “Ubwo iyo harimo Guma Guma nayo barayanga? Ntabwo bakunda umuziki…?”.

None se ko Perezida akunzwe na 99%, abaturage bashimutwa barazira iki? Ese ni hehe mwumvise aho umuryango wose umarirwa muri gereza ngo ni abanzi b’igihugu? Nonese banga Kigali, Kibungo, Musanze, Akagera, Nyungwe, abakobwa beza dufite cyangwa banga ubugome, ubwicanyi, ibinyoma no kuramya satani wihinduye umuntu agatura mu munyamahanga utegekera u Rwanda mu kirere? Nonese kandi ko akunzwe araziza iki Kizito, Ingabire, Mushayidi, Theoneste, Kayumba, RNC, FDLR n’abandi benshi ko we ntawamujijije ko ari mu mutwe w’abagizi ba nabi bo muri RPF?

ICYO NSABA ABANYARWANDA: Mureke kwigira abatagatifu, niwanga ikibi ntukakirebere cyangwa ngo ugitegere ijosi kiguhitane, sibwo butwari ahubwo uragihagurukira, nkuko Dawidi yahagurukiye Goliyati, nkuko Rudahigwa yahagurukiye akarengane, nkuko Rwigema yahagurukiye ikibazo cyo guhezwa ishyanga, nkuko abandi bose muzi bahagurukiye kwirindira umutekano kuko ukwica siwe uzakurinda. Mwirinde ibitekerezo bibi mukomeje kwigishwa, murinde imitima yanyu guca imanza zibera, ariko cyane cyane murinde ubugingo bwanyu kuko Kagame amaze kuyobya benshi cyane, yigize ikigirwamana muramuramya, yajijishije abize bahinduka injiji, ahindanya imitima itarangwagaho icyasha, ubu yigabije abaziranenge agamije kubahindanya no kubahindura babi nkuko ameze.

Mwimutinya kuko nimwe mwangirizwa, kandi we yigaramiye, abe baratekanye barimo kuminuza mugihe mutagira n’icyo musamura. Ntarukundo abafitiye niyo mpamvu abica urubozo. Intwaro akangisha zirazwi, muhagarare gitwari, urupfu ntabwo ariherezo ahubwo ni itangiriro ry’ubuzima buhoraho.

Epimaque Ntacyicumutindi