Yanditswe na Frank Steven Ruta
Nyuma y’aho Ishyirahamwe rya Volleball ku Rwegio rw’Isi (FIVB / Fédération Internationale de VolleyBall) rifatiye u Rwanda ibihano mu irushanwa Nyafurika rya Vollebal ku makipe y’ibihugu y’abagore, abayobozi b’imikino mu Rwanda, aba politiki n’abandi baharanira iteka isura bita nziza y’u Rwanda bataye umutwe , baravuguruzanya, abandi barateshwaguza, birangira basohoye itangazo ryo kubeshya Abanyarwanda, ko ari bo bivanye mu irushanwa.
Ni mu itangazo ryasohotse mu gicuku cyo kuri uyu wa 19/09/2021 isaa saba z’ijoro, rivuga ko Ministeri ya sport fashe icyemezo cyo gufata mu biganza inshingano zose z’iri rushanwa ngo risozwe ikipe y’u Rwanda itarimo, mu gihe ngo hagikorwa iperereza ku byo rwarezwe.
Iki kibazo cyatangiye kugaragara cyane ubwo kuwa Kane ikipe y’u Rwanda na Senegal zitakinaga umukino nyamara zageze ku kibuga zanamaze kwishyushya, ariko ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyafurika rya Volleball, CAVB bugatangaza ko umukino uhagaritswe kugeza bigihe hazafatirwa umwanzuro ku birego bimaze gutangwa n’amakipe ko u Rwanda rwakinishije abanyamahanga batabyemerewe.
Bwakeye kuwa Gatanu ikibazo cyagejejwe ku buyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa VolleyBall ku Isi FIVB, hakurikijwe amategeko arigenga FIVB yahise itegeka ko u Rwanda ruhagarikwa muri iri rushanwa aho ryari rigeze, imikino yose rwakinnye rukabarwa nk’urwayitsinzwe mpaga (Amaseti atatu ku busa muri buri mukino), rukanahagarikwa imyaka ibiri rutongeye kuryitabira, n’abakinnyi rwakoresheje batabifitiye uburenganzira bagahagarikwa.
Iyi nkuru ikigera I Kigali u Rwanda rwihereranye CAVB ruyisaba ko rwakomeza kwemererwa gukina, kugeza shampiyiona Nyafurika irangiye, kandi n’abakinnyi bafatiwe ibihano bakemererwa gukomeza gukina.
Ishyirahamwe Nyafurika rya VolleyBall ryo ryari ryahisemo ko u Rwanda rwakomeza gukina imikino rwari rusigaje, ariko rukayikina hatarimo abakinnyi bahagaritswe na FIVB.
N’ubwo u Rwanda rwavugaga ko kugira ngo amarushanwa akomeze kubera i Kigali adahagaritswe bisaba ko rudakumirwa mu mikino, byarangiye ishyirahamwe rikuru ku Isi ry’iyi mikino ribyanze, ritangaza ko ridashobora kunyuranya n’ingingo z’amategeko.
Birangiye u Rwanda ruvuyemo, ruhagaritswe imyaka ibiri, kandi ishyirahamwe rya Volleball mu Rwanda naryo rikaba ryambuwe ububasha bwose mu kugira ijambo mu migendekere yose (coordination/organisation) muri iri rushanwa.
Hagati aho Ishyirahamwe Nyafurika ry’Umukino wa Volley Ball ryasohoye ingengabihe nshya y’imikino, nyuma yo kuvamo k’u Rwanda no gutaha kwa Senegal yikuye mu irushanwa ibi bibazo bigitangira.
Hari amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga tugikorera iperereza ryimbitse avuga ko umutoza w’ikipi y’abakobwa ya Nigeria uri muri bamwe banditse barega u Rwanda gukoresha abakinnyi bakomoka muri Brasil batujuje ibisabwa, yaba yarahamagawe aterwa ubwoba ashinjwa kuba ari we washyize hanze ikipe y’u Rwanda!
The unknown individuals are accusing him of exposing the Rwanda women's team who fielded ineligible players at the ongoing African Seniors Nations Championship.
On Thursday, the Senegal women's team wrote a protest challenging Rwanda for featuring South America players pic.twitter.com/utM1Otvstv
— My name is Dare Kuti (@dkuti82) September 17, 2021
We are calling on the Federal Government of Nigeria (@NigeriaGov) to help reach out to the Nigerian Embassy in Kigali, Rwanda though Madam @abikedabiri to draw the attention of @RwandaGov to the threat of lives to the Nigeria Head of Delegate, Samuel Ajayi and his team pic.twitter.com/ZoLFwmHQLg
— My name is Dare Kuti (@dkuti82) September 17, 2021