Dr Kayumba asubijwe mu bitaro arembye. Polisi yaba iri hafi kumubika?

Dr Christopher KAYUMBA

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Umushakashatsi, umwalimu muri Kaminuza akaba n’Umunyapolitiki Dr Kayumba Christopher, akomeje gutera impungenge benshi kubw’ubuzima bwe butameze neza, nyuma y’iminsi myinshi afashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara aharanira uburenganzira bwe, avuga ko butubahirizwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Nzeli 2021 nibwo harangiye  iminsi igenwa n’amategeko ngo abe amenye icyemezo cy’Ubushinjacyaha kumurekura cyangwa kumuregera urukiko.

Nta cyemezo cyigeze gitangazwa, n’ubwo yabajijwe n’ubushinjacyaha kuwa Kane tariki ya 16/09/2021.  Umwunganizi we mu mategeko Me Seif Ntirenganya Jean Bosco aherutse gutangariza kimwe mu binyamakuru bikorera i Kigali (PAX TV-IREME News) ko uwo yunganira Dr Kayumba Christopher yatangiye kugaragaza ibimenyetso bitari byiza byo kubura amazi mu mubiri.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18/09/2021 i saa moya (19h25), hakoreshejwe urubuga rwa twitter ku rukuta rw’ishyaka RPD rya Dr Kayumba Christopher hasohotse itangazo rigira riti: “KURI uyu mugoroba, Umuyobizi wacu Dr Kayumba Christopher yajyanywe ku bitaro bya Gasabo (ex. Police). Kubera ko amaze iminsi 10 atarya, nta gushidikanya ko yaba ameze nabi.”

 

Ni ku nshuro ya kabiri ajyanywe ku bitaro igitaraganya ameze nabi, bwa mbere yanze gusuzumwa ngo batitwaza ibizami byo kwa muganga bakamuhimbira ibindi byaha. Kuri iyi nshuro, ari umwunganizi we , ari n’abo mu ishyaka rye, nta watangaje niba noneho yemeye kuvurwa cyangwa gusuzumwa.

Kurikira iyi Video umenye birambuye aho ikibazo cya Dr Kayumba kigeze ubu: