GUVERINOMA NSHYA Y’U RWANDA, ICYEREKEZO KIGANA I KUZIMU

    Nyereka inshuti zawe nkubwire uwo uriwe, ihene mbi ntawuzirikaho inziza, ugendana n’umujura ugafatwa n’irondo…

    Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro y’Imana nshuti bavandimwe namwe mwese mwiyoberanya mukigira abanyarwanda ku rurimi gusa imitima yaratwawe, uyu munsi ndifuza kuganira namwe kuri Guverinoma nyarwarwanda yavuguruye, mvuge ku bintu benshi mukomeje kuvugira mu matamatama ariko mutinya gushyira ahagaragara.

    Mu gihe igihugu cyacu cy’u Rwanda cyugarijwe n’ibibazo uruhuri, akenshi biterwa n’imyitwarire idahwitse y’igitugu cy’ubutegetsi bubi bwa FPR na Kagame, aha nabibutsa ko tumaze igihe tubona impfu za hato na hato, inzara, imisoro ikabije, icyenewabo, ruswa zishingiye ku gitsina zitiranwa no guteza imbere uburinganire bahindura abagore indaya, umutekano muke duterwa n’ubutegetsi bugamije kwimakaza igitugu, za grenade ziterwa abaturage hagamijwe kubeshyera abo bikanze badashyigikiye ubu buretwa, inkongi zidasobanutse, ubujura bw’umutungo wa Leta bukorerwa mu bigo bikomeye ntihagire uwatinyuka kubuvuga, kubiba amacakubiri ndetse no kwicisha abaturage ubukene n’inzara mugihe Leta isesagura na duke twari dufite, kunyuruza, kwica urubozo, kwica abantu bikoranywe ubugome burenze kamere byose bigomba kubazwa Perezida Kagame na Jack Nziza n’inzego zishinzwe guhungabanya umudendezo w’abaturage zitwikiriye umutaka wo kurinda ubusugire…

    Bavandimwe, ntagikorwa na gito mubona cyaba cyiza cyangwa kibi kiba kitateguwe, izi nkongi zitegurwa zikanterwa n’abantu, ubwicanyi bukorwa nabo, iyi nzara ikomoka mu bikorwa bibi n’ibyemezo by’ubugome bya Leta, ubushomeri ntabwo bupfa kuza, ni gahunda imwe muri nyinshi zifasha umunyagitugu kuramba ku butegetsi, ngo kuko mukize ntimwamutinya, mugize imibereho myiza mwamwubahuka, niwe rero ugomba kugena uko mubaho uwanze kumuramya akabizira, ndetse siwe wenyine ahubwo ajyana n’abe bose, aha ndavuga inshuti n’abavandimwe.

    Ngarutse ku kigenderewe muriyi nkuru rero ndagira ngo mbahe ingero ntoya, zibereka ukuntu Guverinoma Nshya yashyizweho igiye guhuhura abaturage kugirango mutazatangazwa no kwisanga muri mu Kuzimu, doreko ibibi byose abo ba Nyakwubaha babyujuje kuva ku mukuru ukageza ku muto, kandi ibi byose mwibukeko bidapfa kubagwaho, biba byateguwe.

    Duhereye kuri Perezida Kagame, aho igihugu kigeze niwe tubikesha, ibibi n’ibyiza byose niwe uza kwisonga kuko arica uwo ashatse akanyaga uwo ashatse agakiza uwo ashatse ntamususu, inzangano, amashyari, gutonesha abagande bamwe, kugabiza igihugu abanyamahanga mugihe abacu babuze akazi, kwigwizaho, ubugizi bwa nabi, urugomo ndetse n’ubujura bukabije bw’imari ya leta byose niwe wabibazwa. Yananiwe kwunga abanyarwanda none arirwa aturirimbira umutekano, FDLR, RNC, kwica, kurasa n’andi mabi ntashobora kurondora, uwo ntakwiye kuba Perezida, kuko uwo mwanya uhabwa inyangamugayo zifite intego nziza yo kugirira abenegihugu ineza no kubateza imbere, iyo bigeze kuri guverinoma e rero biba agashya.

    Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase, yari yavanyweho icyizere, ariko nkuko biri mu muco wo guhaka kija wa Kagame akunda abanyamafuti kuko bamwumvira gihumyi, Minisitiri Musoni James we ni agahomamunwa, uretse ubuswa yisanganiwe muri kamere ye, aho no gusoma ibyo yandikiwe abikora nk’umwana wiga mu kiburamwaka, azwiho kuba umugome w’umugambanyi umaze kwicisha benshi afatanyije na Kagame, uwo yishizemo ntarara, yarahebuje mu kwiba afatanyije na shebuja ndetse ibizwa raporo  z’ Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General), Minisitiri Busingye we sinamutindaho, ni umukangurambaga wa FPR aho ari hose, iyo utaybarizwamo uba uvuze imbere ye, yabazwa impamvu mu Rwanda ubutabera buhuzagurika, aho usanga ibyaha bihimbano bihabwa “priority” kurusha ibikomeye nk’ubwicanyi bukorerwa abatavuga rumwe na Leta, kunyuruza abantu, ndetse no kwica urubozo… Uwavuga Lwakabamba we ntiyabivamo, we na Binagwaho ntibakozwa ikinyarwanda, aha umuntu yakwibaza uwo bakorera, usibyeko bizwi ko bafasha shebuja gusahura imitungo yagatunze benshi, ubundi bakarangwa no kwishyira hejuru aho bumva bari hejuru ya bose kuko bica bagakiza uwo bashatse, uwitwa Sheikh Fazil Harerimana we aba yaragiye kera ariko kubera guhakwa cyane no kuba azi kurimanganya nguwo ashinzwe umutekano aho abanyarwanda batwikwa muri za gereza ntiyeguzwe.

    Ntarambiranye rero, reka nivugire kuri minisitiri Joseph Habineza ushinzwe “UMUCO” na siporo, ngaho nimumbwire namwe, nyuma y’igihe ashinjwa imyitwarire idakwiye, ndetse yakagombye kumushyira mu munyururu yo gushuka no gusambanya abana bato b’abanyarwanda, nyuma yo gufatirwa mu cyuho umutima we ukamwemeza kwegura, ahembwe kugaruka guteza u Rwanda UMUVUMO ku myifatire ye idahwitse ndetse itakagombye kuranga umunyarwanda n’ubwo abo bandi batavugwa bashobora kuba bamurusha ubuhehesi no kwiyandarika. None se umugabo utagira umuco, indaya niyo izazana umuco mu Rwanda?  ntimunyumve nabi, nakuze nemera ko igihugu kizima kigomba gushinga imfatiro zacyo mu Mana no gushingira ku CYIZA, rero siniyumvisha aya mahano yateye mu Rwanda atuma abantu bahabwa ibyo badashoboye ndetse batabamo maze bagatoranwa mu nyangamugayo ibihumbi tuzi neza, ntihanagire utesha… Imivumo n’amabi yose ari kuri aba bategetsi, inda nini zabo n’amafuti bakora, ingero mbi baha urubyiruko n’abana bavuka, kimwe n’abazaza, biraganisha ku kurimbuka kw’u Rwanda. Abo ntavuze suko bo ari shyashya, kuko kimwe mu bigenderwaho kugirango ujye muri Guverinoma nuko utanga igitambo gishimwa, bamwe bagambaniye benewabo, bamennnye amaraso menshi, abandi bagurishije imibiri yabo, ndavuga gusamabanira imyanya, abandi bafite imvugo zigoramye zo kuryanisha no guteranya, ubusambanyi n’urugomo nibyo bibaranga kuburyo n’abeza bake, bagerayo bagahindanywa n’ibibi byose bahora basabwa kwijandikamo.

    Ubutumwa nagenera abiyemeje kuvuganira SEKIBI, nuko mu Rwanda harimo ababi benshi ariko harimo abeza bake kandi babona ibibi mukora, aba rero ku nyungu zabo n’izahazaza heza h’u Rwanda bakwiye guhagurukira ayo mabi yose tubona muri abo bategetsi bagize Leta, burya ntawutanga icyo adafite, aba sibo babereye u Rwanda, ahubwo nuko gusa baturusha ubwitange kuko bo baba baharanirakwigwizaho imitungo, nta rundi rukundo.

    Imana yanga ibyaha, ibyaha nibyo biteza induru n’intambara mu bantu, bizana ibibi byose, maze byamara kutugeraho tugasigara turira ntanuwo kuduhoza tugifite, ushaka ibyiza agomba kubiharanira kuko abanzi b’abanyarwanda ni abanyarwanda ubwabo. Bo bageze iyo bajya, abana babo ntibazagerwaho n’inzara, ubukene, ibiza, ibyorezo ndetse n’imibabaro kuko bamaze kubambutsa, mumenye ibyanyu kandi muharanire gukora ibyiza tugifite uburyo, ejo tutazahinduka SOMALIYA aho umuriro uzaba utwakira ku mitwe amasa 24 iminsi yose y’icyumweru.

    Iterambere riva ku gukora cyane, kwigomwa bimwe bidafite umumaro, gushyira mu gaciro no kwimakaza umuco mwiza w’ukuri n’urukundo mu bantu, ubutabera nibwo nkingi ikomeye itugeza ku bumwe, si ukaryanisha abantu ugamije kubategeka (divide and rule) nkuko bihora mu kanwa k’aba bafarisayo bategetse u Rwanda batujijisha baturemamo ibice ngo naka n’umwanzi wa naka, FDLR ni abicanyi… RNC izatumara boshye FPR ari kiriziya itunganye? Nonese waba ute Perezida utaziko ugomba kwegera abatavuga rumwe, ukaba umuhuza w’abanyarwanda bose kandi ukimakaza uwo muco. Nta mbuto ipfuye ishobora gushibukamo imbuto nziza, imungu zigomba kuvanwa mu biribwa zitarabyonona.

    Mugire Imana n’amahoro,

    Kanyarwanda