Groupe de réflexion Rwandais – Rwandan Think Tank – Urugaga nyarwanda mpuzabitekerezo

Bimaze kugaragara ko u Rwanda rufite impuguke nyinshi mu nzego zinyuranye haba mu banyarwanda baba mu gihugu cyangwa mu mahanga. Izo mpuguke usanga zifite amashuri ahambaye ndetse no mu kazi ugasanga bagakora neza kandi n’umurava. Ariko iyo turebye neza dusanga izo mpuguke zikwiriye gutera indi ntambwe bakanagira uruhare rukomeye mu guteza igihugu imbere batanga ibitekerezo byunganira ibyiza byagezweho mu gihugu ngo birusheho kujya imbere cyangwa banatanga inama ngo ibitagenda bikosorwe.

Mu by’ukuri umuganda w’abanyabwenge cyangwa impuguke ukenewe ni uko buri wese yatanga ibitekerezo muri domaine ye azi neza Kandi asobanukiwe bityo umuganda we ukaza wunganira ibyiza bikorwa cyangwa utanga inama ndetse n’icyerekezo mu gukosora ibidakorwa neza. Muri ino minsi usanga abanyabwenge benshi barahariye abanyapolitiki urubuga rwo gukemura ibibazo byose byugarije igihugu kandi nabo bashobora kunganira abo banyapolitiki nabo bagatanga umuganda w’ibitekerezo.

Groupe de réflexion itangiye igamije guha urubuga abanyabwenge ndetse n’impuguke ndetse ku buryo bashobora gutanga ibitekerezo batagombeye kuba mu ishyirahamwe runaka cyangwa ishyaka runaka kuko impuguke yose iba ifite ubushobozi ndetse n’ubumenyi buhagije bwo kuba batanga umuganda mu bitekerezo. Iyi Groupe de réflexion rero ni urubuga rwiza rwo gutangiramo ibitekerezo ku buryo bunononsoye kandi nta kuniganwa ijambo.

Objectifs za Groupe de réflexion :

Uburyo bwiza bwo guhitisha ibitekerezo bikagera ku bayobozi b’u Rwanda ndetse bikaba byanashyirwa mu bikorwa hagomba kubaho ibi bikurikira :

  • Kubaka ikiraro gihuza abatanga ibitekerezo ndetse n’abayobozi b’igihugu bashinzwe gushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo.
  • Guca urwikekwe no kubaka climat de confiance hagati y’impande zombi
  • Kwerekana liste y’ibikorwa bikenewe gutangwaho ibitekerezo ngo hatangweho umuganda wo gukosora ibitagenda neza cyangwa gushyigikira ibigenda neza
  • Gutanga ibitekerezo ndetse n’icyerekezo cyo gukosora cyangwa guteza imbere ibikorwa byigwaho.
  • Gushyikiriza imyanzuro abayobozi b’u Rwanda no kuganira ku cyerekezo cyatanzwe
  • Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro yumvikanyweho.

Ibitekerezo bitangwa gute ?

Kugirango abitekerezo bitangwa byose bishobore gukurikiranwa mu buryo bworoshye, muri Groupe de réflexion hazajya hakirwa gusa inyandiko zikurikije iyi template :

  1. Choisir le sujet à développer
  2. Introduction
  3. Faire l’analyse de la situation existante
  4. Énumérer les solutions existantes
  5. Limite des solutions existantes
  6. Proposer des nouvelles solutions
  7. Conclusion

Ibitekerezo bitangwa bikurikiranwa gute ?

  • Inyandiko zose zitanga ibitekerezo zizajya zishyirwa hamwe hakurikijwe topic yanditsweho nuko zoherezwe ku babishinzwe uko zakabaye nta kintu zihinduweho ku nyandiko ya nyirayo
  • Uzajya yohereza inyandiko muri Groupe de réflexion azajya abona accusé de reception ndetse azajya anabona na suivi yaho inyandiko ye igeze
  • Inyandiko idakurikije template izajya isubizwa nyirayo kugirango ikosorwe.
  • Topic zikurikije amabwiriza ya template zizakirwa zose
  • Inyandiko zirimo ibitutsi cyangwa imvugo nyandagazi zizajya zisubizwa nyirazo kandi anamenyeshwe impamvu inyandiko ze zitakiriwe.

Ninde ushobora gutanga ibitekerezo muri Groupe de réflexion ?

  • Umunyarwanda wese wumva yatanga igitekerezo haba mu gushyigikira igikorwa iki n’iki ngo kirusheho gutera imbere cyangwa byaba mu gutanga inama n’icyerekezo cy’uko ibintu byakosorwa,
  • Amarembo ya Groupe de réflexion arafunguye ku bantu bose
  • Inyandiko zishobora kwandikwa mu ndimi umuntu ashaka haba mu kinyarwanda, mu gifaransa ndetse no mu cyongereza.

Topics 20 zatoranyijwe abantu bashobora gutangaho ibitekerezo :

Muri Groupe de réflexion hatoranyijwe topics 20 za mbere zizatangwaho ibitekerezo. Kuzihitamo byaturutse mu kuganira n’abantu b’ingeri zose baba abo mu bayobozi b’igihugu, baba abo mu mashyaka ya opposition, baba abo muri société civile. Nizirangira hazakurikiraho izindi topics 20. Dore topics zizatangira abashaka gutanga ibitekerezo bazahitamo :

  1. Ivugururwa mu myigishirize y’amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ryakorwa gute ngo niveau yamanutse cyane yongere izamuke ?
  2. Hakorwa iki kugirango ikibazo cya chomage y’abanyeshuri barangije Kaminuza gikemuke ?
  3. Ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage bukabije cyakemuka gute ?
  4. Ikibazo cyisaranganya ry’amasambu n’ubutaka kizakemuka gute ?
  5. Hakorwa iki ngo abashoramari bo hanze baze ari benshi mu gihugu ? Ni gute kwihangira imirimo byatezwa imbere ku buryo abantu bose batirukira gushaka akazi muri leta ?
  6. Ni zihe ngamba zafatwa ngo hubakwe les institutions fortes zizaba inkingi ya demokarasi mu Rwanda ?
  7. Ni gute abanyarwanda babyaza umusaruro mukuba bari membre wa East African Community ?
  8. Hakorwa iki ngo u Rwanda rushyireho politiki irambye y’ububanyi n’amahanga hagati y’ibihugu duhana imbibi ndetse n’ibyakure ?
  9. Hakorwa iki kugirango igihugu cyacu kigendera kuri economie ishingiye ku buhinzi kuri 80% ngo ihinduke ishingire mu gutanga service kuri 80% naho ubuhinzi bugume kuri 20% ?
  10. Ni iki gishobora guhuza abanyarwanda bose batavuga rumwe (élément unificateur) twakubakiraho ubumwe n’ubwiyunge ku buryo burambye ?
  11. Ni ubuhe buryo bwihuse bwakoreshwa ngo havugururwe infrastructure harimo gukwirakwiza amashanyarazi, amazi, kubaka imihanda mishya mu gihugu hose ?
  12. Ni iki cyakorwa ngo abanyarwanda batuye hanze y’igihugu muri diaspora batavuga rumwe hagati yabo ngo bashobore guhuriza ingufu hamwe ngo bakorane hamwe ibikorwa bibateza imbere hagati yabo ndetse binateza igihugu imbere ?
  13. Hakorwa iki ngo abanyarwanda bige kwungurana ibitekerezo badakoresheje imvugo twakwita communication violente bakiga kubaha ibitekerezo bidahuye n’ibyabo ?
  14. Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze y’igihugu cyakemurwa gute ngo gicike burundu ?
  15. Ni ubuhe buryo bwiza bwakoreshwa ngo abantu bagire ubwisanzure mu bitekerezo, mu kwishyira hamwe ndetse no gushinga amashyaka ya politiki mu gihugu bidashubije u Rwanda mu mwiryane nkuwabaye muri 94 wagejeje igihugu kuri genocide ?
  16. Ni iki cyakorwa ngo inzego eshatu zishobore kwigenga no kwisanzura nta rwego rubangamiye urundi (séparation de pouvoir) arizo pouvoir exécutif, pouvoir législatif na pouvoir judiciaire ?
  17. Hakorwa iki ngo u Rwanda rusabe communauté internationale ngo ihe impozamarira abacitse ku icumu rya génocide tutsi yo muri 94 ?
  18. Ni izihe ngamba zafatwa ngo dusigasire umuco nyarwanda ndetse n’ururimi rwacu rugenda ruta umwimerere ?
  19. Ni izihe ngamba zafatwa ngo sport mu Rwanda itezwe imbere ndetse u Rwanda rube rwazaseruka mu batwara ibikombe ku rwego rwa Afrika ndetse no guseruka mu rwego rw’isi haba muri football, volleyball, basketball, athlétisme, etc. ?
  20. Ni gute ICT (Information and Communication Technology) yakoreshwa mu kurwanya ubukene no guteza imbere ubukungu bw’igihugu?

Conclusion

Muri Groupe de réflexion hazakirwa article zijyanye n’izo topics 20 za mbere gusa. Inyandiko zose zizashyirwa hamwe hakurikijwe topic ivuga. Igihe ntarengwa cyo gutanga ibitekerezo ni mu mpera za Novembre 2014. Ibitekerezo byose byatanzwe bizashyikirizwa abayobozi b’u Rwanda muri Decembre 2014. Nyuma hazabaho gukora suivi y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibitekerezo byatanzwe. Ibitekerezo byanyu ni ukubigeza kuri [email protected]

Alain Patrick Ndengera

Umuyobozi w’agateganyo wa Groupe de Réflexion Rwandais