Imvo n'imvano:Opposition Nyarwanda ntivuga rumwe ku kujya gukorera politiki mu Rwanda

Photo: Ally Yusuf Mugenzi

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Gashyantare 2013, Radio BBC Gahuza-Miryango mu kiganiro cyayo Imvo n’imvano, cyari kiyobowe n’umunyamakuru Ally Yusuf Mugenzi, haganiriwe ku mitwe ya politiki ya opposition y’abanyarwanda myinshi ikorera mu mahanga.

Abatumirwa bari: Bwana Faustin Twagiramungu, Karangwa Semushi Gérard na Général Emmanuel Habyalimana

Bwana Faustin Twagiramungu, yahoze ari Ministre w’intebe w’u Rwanda, ubu ni umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza. Kuri we ngo ntabwo ashyigikiye politiki we yita iya Télécommande mu gifaransa cyangwa Remote control mu cyongereza. Asanga abanyarwanda bagomba kwegerwa n’amashyaka kuko nibo aharanira kuko gukorera kuri Internet cyangwa ahandi ntacyo byamara hatabayeho gutinyuka ngo politiki ikorerwe mu Rwanda. Ngo gushyiraho amashyaka mu mahanga ni amaburakindi, ngo hariho kwibeshya ko gukorera politiki kuri internet bigera kuri bose nyamara abanyarwanda bashobora kugera kuri internet ni bake cyane. Intego ngo ni imwe ni uko nta munyarwanda ugomba kubuzwa gutaha iwabo kubera iterabwoba.

Bwana Faustin Twagiramungu

Muri icyo kiganiro Bwana Twagiramungu ntabwo yashimishijwe n’uko Bwana Karangwa Semushi Gérard wa PDP-Imanzi yamwise umukambwe. Bwana Twagiramungu yagize ati:Hari uwanyise umukambwe ariko nshaje ku mubiri sinshaje mu bitekerezo”

Bwana Twagiramungu ntabwo yumva impamvu umuntu w’umusirikare nka Général Emmanuel Habyalimana wa CNR-Intwali afite ubwoba ngo yagombye kuba avugira mu Rwanda  cyangwa mu ishyamba!

Ngo nta kabuza ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rigomba gukorera mu Rwanda ngo bizaganirwaho mu nama ya RDI izaba mu kwezi kwa Werurwe 2013.

Ubwoba bw’uko ngo Kagame ngo yarimbura abantu ngo kuri Bwana Twagiramungu ngo ntabwo asaba umuntu kubaho ahubwo abisaba Imana. Ku kibazo cyo gushyira hamwe n’andi mashyaka ngo benshi mu bahutu bavuga ko ngo batashyira hamwe Bwana Twagiramungu ari kumwe nabo.

Kuba Madame Susan Rice yarasabye ko habaho urubuga rwa politiki mu Rwanda ni ikimenyetso cy’uko amahanga afite ubushake bw’uko hagira ibihinduka mu mitegekere y’u Rwanda. Ngo nta wundi uzaha abanyarwanda urubuga rwa politiki bataruharaniye ubwabo ngo barubone.

Bwana Karangwa Semushi Gérard
Bwana Karangwa Semushi Gérard

Bwana Karangwa Semushi Gérard, umukuru wungirije wa PDP-Imanzi riyobowe na Bwana Déogratias Mushayidi ufungiye mu Rwanda akaba yarakatiwe gufungwa burundu, yatangaje ko ishyaka ryabo ritazarenza ukwezi kwa Kamena 2013 ritarajya gukorera mu Rwanda.

Ku bijyanye n’ubwoba bw’ibyabaye kuri Bwana Mushayidi, Bwana Karangwa Semushi yagize ati:“Iyo ushatse umugore mukabyara umwana wa mbere agapfa, ntabwo uhita ubwira umugore wawe ngo asubire iwabo ngo ugiye kungera kuba ingaragu, ahubwo urongera ukagerageza ukareba ko wabyara undi.”

Bwana Karangwa Semushi yavuze ko ishyaka PDP-Imanzi ryifuza kujya mu gihugu kwegera abanyarwanda kuko nibo babaye kandi ngo niyo yari intego ya Bwana Mushayidi igihe yafatirwaga muri Tanzania, ngo intego ye yari ukwegera abanyarwanda. Ngo PDP-Imanzi ntabwo ijyanywe n’imyanya y’abadepite kuko ayo matora ngo ni ikinamico ngo nta gihe amatora atabaye icyo ngo PDP-Imanzi ishaka ni urubuga rwa politiki hakabaho amatora adafifitse.

Kuri Bwana Karangwa Semushi ngo amajyambere avugwa mu Rwanda ni nk’umuntu wambara umwenda mwiza atakarabye ndetse ngo amazu y’imiturirwa ari i Kigali gusa ahagaragara mu gihe inyuma yayo hari utururi kandi ngo iyo miturirwa n’iy’abantu mbarwa.

mukaru
Emmanuel Habyalimana

Général Emmanuel Habyalimana, yahoze ari Ministre w’Ingabo mu Rwanda, ubu ni umukuru w’ishyaka CNR-Intwali: Kuri we ngo igihe cyo gukorera politiki mu Rwanda ntabwo kiragera kuko ngo “ntawe utinya ijoro atinya icyo bahuriyemo”.

Ishyaka rye ngo rifite ubundi buryo rishaka gukoresha ngo rihindure ibintu mu Rwanda kuko ngo bazi neza imbaraga z’ubutegetsi bwa Kagame n’igitugu cye gishingiye kuri polisi, igisirikare n’izindi nzego z’umutekano ku buryo kumwishora imbere byaba nko kwiyahura. Ngo kuba yarafashe ubutegetsi akoresheje intwaro ndetse afashijwe n’ibihugu byinshi by’amahanga ngo bisaba ko habaho gukoresha ubushishozi mu kumurwaya we n’agatsiko ke.

Ngo hari abashobora kuvuga ko CNR-Intwali ifite ubwoba ariko ngo si ubwoba ahubwo ni uburyo bwo gukora (stratégie) ngo abandi babona gukorera mu gihugu ari byo byiza ngo nabo ntawabaveba ni uburenganzira bwabo.

Muri iki kiganiro abatumirwa bose bashatse kugaragaza ko badashyigikiye ko Perezida Kagame yahindura itegeko nshinga ngo yiyamamaze inshuro ya gatatu n’ubwo bose bahamya ko Perezida Kagame yatangiye inzira yo kuyihindura mu mayeri yitwaje ko arimo kubisabwa n’abaturage. Kuri iyi ngingo Bwana Ally Yusuf Mugenzi wari uyoboye icyo kiganiro ntabwo yifuje ko batinda kuri iyi ngingo ngo azategura ikiganiro kihariye kuri iyo ngingo.

Nyuma y’ibi biganiro Twagiramungu,Semushi na Habyarimana bagiranye, abaturage bo mu Rwanda nabo bahawe ijambo na BBC bagira icyo bavuga ku mashyaka avukira hanze; hari umuturage umwe wagize ati:” Kuba amashyaka avukira hanze avuga ko azagera kubutegetsi mu Rwanda akiri hanze ni nko gushitura inka uri hanze y’ikiraro!”  Muri rusange abahawe ijambo bavuze ko byabagora kumva cyangwa kuyoboka abanyapolitiki batabona batabana nabo mu gihugu.

Mushobora gukurikira ikiganiro cyose hano

Ubwanditsi

 

6 COMMENTS

  1. ariko mwabaye mute ngo mu rwanda hari za etage ngo ariko urebye inyuma zayo ma etage usanga hari utururi none se ko bashaka gukuraho utwo tururi mu gakoma induru ngo leta isenyera abaturage ,ubu sse bazakoriki yewe ni babangyire nayo mashaka ntayo dukeneye yaza kutuvangyira

  2. Buriya ariko Gen. E. Habyarimana afite imvugo ya Gisirikare kandi bene iyo mvugo ni “Gutegeka”. Arabona ishyamba ritari ryeru ku buryo wapfa kurigabamo Ingabo ushinjwe. Erega yize “Sciences Militaires”? Muzehe Twagira Rukokoma, we rwose ni kenshi cyane yagiye ubona asa n’Uwishora mu Ruzi rwa Shangazi arwita ikiziba. Ndamwibuka en 2003 ajya kwiyamamaza i Ntyazo; Muzamubaze uko abalieutena be babyifashemo! Na biriya by’uko Yatsinze akibwa tuzabikoraho ubishakashatsi.

  3. Kuri Abona,

    Ikibazo si ugusenya utururi, ikibazo ni politiki mbi itindahaza abantu. Mukore plotiki nzaiza, amafaranga agere hose, ubundi nabo bubake amatages yabo iruhande rw’iyo ya so wanyu.

  4. kuri macumu abo bantu uvuga mbere ya 1990ntababaga mu rwanda?utwo tururi se ugyira ngo twubatswe nyuma ya 1990 nta mazu meza yahoze ari impande yu two tururi,cyangwa mushaka,tubyuke dusanga kigali yose ari etage, yewe mwihangane byose ni buhoro buhoro kandi ibyiza biri mbere ,jye nagizze amahirwe yo gutembera cyane mu bihugu bya africa ni burayi yewe ndetse na america nta nahamwe uzasanga amazu areshya ,cyangwa ntaho utazasanga amazu mabi yewe ureke nu rwanda muri america baba no muri za contineri ,no muri za teinte

Comments are closed.