Hakomeje kuvugwa ibitero bikekwa kuba ibya FLN mu Majyepfo.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Kuva mu mpera za 2020 n’intangiriro z’uyu mwaka wa 2021 watangita mu ntara y’Amajyepfo ndetse n’iy’Uburengerazuba bw’u Rwanda hakomejwe kuvugwa ibitero benshi bakekwa ko ari iby’inyeshyamba za FNL.

Ibi kandi byivugiwe na Perezida Kagame ubwe ku wa 21 Ukuboza 2020, ubwo yavugaga ijambo risobanura uko igihugu gihagaze, agakomoza ku bijyanye n’umutekano aho yemeje ko hari ibitero bigabwa mu majyepfo y’igihugu we yita ko biva mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi.

Amakuru twagiye duhabwa n’abaturage batuye mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu bihe bitandukanye by’impera z’umwaka wa 2020 n’intangiriro za 2021avuga ko ibitero by’abitwaje intwaro bikomeje kwiyongera ubudatuza ariko bisigaye bigoranye kumenya by’imvaho ibibera muri utwo duce twegereye ishyamba rya Nyungwe dore ko bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bavuganye na The Rwandan badutangarije ko babujijwe kugira amakuru batangaza ajyanye n’imirwano ijya ibera mu ntara y’amajyepfo ndetse n’iy’uburengerazuba.

Ahakunze kuvugwa ibitero ni mu karere ka Rusizi, umurenge wa Bweyeye hagabwe ibitero ku itariki ya 6 na 10 Mutarama 2021.

Imirwano ikomeye kandi bivugwa ko yahuje ingabo za RDF n’ingabo zikekwa ko ari iza FLN ku itariki ya 21 Mutarama 2021 ahantu habiri mu karere ka Nyaruguru, murenge wa Ruheru, ahitwa ku Kigoti hari position ya RDF mu kagari ka Ruyenzi. Kuri uwo munsi nyine indi mirwano yabereye mo murenge wa Ruheru ahitwa mu Kanombe ahabanje kumvikana urusaku bw’ibisasu biturika nyuma hakaza gukurikiraho urusaku rwinshi rw’amasasu, iyi mirwano itari isanzwe yatangiye saa kumi n’imwe n’igice zirenga ihagarara mu saa moya.

Umwe mu basirikare ba RDF yabwiye The Rwandan ko muri iyi minsi RDF yatakaje abasirikare benshi abandi barakomereka mu mirwano yabereye mu nkengero za Nyungwe muri iyi minsi mike ishize ariko ntabwo yashoboye kumenya imibare neza ngo kuko ibibera hariya birimo ibanga rikomeye.

Ku ruhande rwa FLN umwe mu bantu twaganiriye uri hafi y’uwo mutwe yabwiye The Rwandan ko muri ibyo bitero nta basirikare batakaje ahubwo mu gitero cyagabwe ahitwa mu Kanombe mu murenge wa Ruheru ngo ingabo za FLN zishe abasirikare ba RDF bagera kuri 9 abandi benshi barakomereka ariko aya makuru nta rwego rudafite aho rubogamiye rurayemeza.